People Matters Rwanda, ku bufatanye n’Urwego rw’Abashinzwe Imicungire y’Abakozi mu Rwanda (RHRMO), yakoze ibirori bya People Matters Awards & Gala Dinner, byabereye muri Kigali Serena Hotel, ishimira ibigo n’abayobozi bahize mu guteza imbere akazi keza, uburinganire, n’ubuyobozi bushyira ku isonga abaturage.
Mu gutangiza ibi birori, Steven Murenzi, washinze ndetse uyobora People Matters, yasangije ubutumwa ku nsanganyamatsiko igira iti: “The People Matters Mindset: Leading with Purpose, Empathy, and Impact.” Yashimangiye ko abantu ari bo ubwabo bubaka ibihugu, yibutsa abayobozi ko kugira intego bitera imbaraga, impuhwe zigakomeza, umusaruro mwiza w'ibyo bakora ukaba umurage nyakuri w’ubuyobozi.
Steven Murenzi, yavuze ko Murigande Jacques [Mighty Popo] yahawe iki gihembo mu cyiciro cya Youth Empowerment and Job Creation Champion, akaba ari gihembo cy'icyubahiro ku bw’uruhare rwe mu guteza imbere impano z’urubyiruko no kubafasha gukura mu mwuga wabo, ubu bakaba bari gutanga umusanzu uhambaye mu ruganda rw'umuziki nyarwanda.
Ati: “Twamuhembye muri Youth Empowerment and Job Creation Champion hagiye ku ruhare yagize mu guha amahirwe abana bafite impano mu muziki, bakaba babasha kuyabyaza umusaruro kinyamwuga. Iki gihembo ni icyubahiro ku bw’uruhare rwe mu guteza imbere impano z’urubyiruko no kubafasha gukura mu mwuga wabo.”
Itangwa ry'ibi bihembo ni igice cy’ibirori bya People Matters Awards & Gala Dinner 2025 byabereye i Kigali Serena Hotel, bishimira abayobozi n’ibigo by’indashyikirwa mu guteza imbere akazi keza, uburinganire, n’ubuyobozi bushyira abantu imbere mu Rwanda.
Ibi bihembo byatanzwe mu byiciro by’ingenzi bitandukanye, buri kimwe gishimangira inkingi y’ingenzi mu guhindura isoko ry’umurimo mu Rwanda:
Guteza Imbaraga Urubyiruko & Guhanga Akazi – ibigo byubaka inzira z’akazi ku rubyiruko
Uburinganire & Guteza Imbaraga Abagore – ibigo niteza imbere uruhare rw’abagore mu bukungu
Ubuhanga mu Bwuzuzanye & Kwakira Bose – ibigo biteza imbere umuco wo kwakira bose
Abakozi b’Indashyikirwa mu HR Bakiri Bato – abayobozi bakiri bato bahindura ejo hazaza mu micungire y’abakozi
Udushya Two Gushyira Abakozi Imbere – guhanga udushya twongera ibyishimo n’uburambe bw’abakozi
Ibigo Byubahiriza Ibidukikije & Birambye – abakozi bakora bakurikiza imyitwarire ibungabunga ibidukikije
Ingaruka Nziza ku Muryango & Ubufatanye n’Abaturage – ibigo bifasha abaturage
Guhindura Ubumenyi Bukajya mu Akazi – ibigo bihuza ubumenyi n’imirimo
Guteza Imbaraga mu Bukungu bw’Abakozi – abakozi bongera ubushobozi bwabo mu by’imari
Ubuzima Bwiza & Ubuzima bwo Mu Mutwe bw’Abakozi – abahize abandi guha agaciro imibereho myiza n’ubuzima bwo mu mutwe
Kwigira, Gukura & Guteza Imbaraga mu Bumenyi – ibigo byashoye imari mu myigire itajegajega
Ubuyobozi Bushyira Abakozi Imbere – abayobozi bahindura ibigo bashyize abantu imbere
Ubuhanga mu Micungire y’Abakozi & Ingaruka Nziza – abakozi n’ibigo biteza imbere imicungire y’abakozi ifite ingaruka nziza
Abahawe ibi bihembo na People Matters Rwanda barimo MTN Rwandacell PLC, BNR, Rwanda Mountain Tea, Compassion International Rwanda, Kampeta Pitchette Sayinzoga wa BRD, Rogers Nkubito wa AGL, ILPD, Solvit Africa, Kaizen Mind, Q-Sourcing, Right Seat, mHub Rwanda n’abandi.

MTN Rwandacell PLC, BNR na Mighty Popo bari mu bashimiwe na People Matters Rwanda

Mighty Popo uyobora ishuri ry’Umuziki ry’u Rwanda ari mu bahawe ibihembo na People Matters Rwanda













Umuyobozi Mukuru wa Compassion International Rwanda, Bwana Pastor John Nkubana, ubwo yakiraga igihembo cyahawe uyu Muryango mpuzamahanga ahagarariye mu Rwanda
