Iki gikorwa cyateguwe na People Matters Rwanda ku bufatanye na Press HR Solutions, ku nsanganyamatsiko igira iti “Balancing Life, Building Stronger Families”, isobanura akamaro ko guhuza neza inshingano z’akazi n’ubuzima bw’umuryango mu kubaka imiryango ikomeye.
Abitabiriye iki gikorwa bari bafite amahirwe yo kuza bari kumwe n’imiryango yabo, bahabwa umwanya wo gusabana, kwidagadura no kwitabira ibikorwa bitandukanye byari bigamije kongera ubusabane hagati y’abagize umuryango.
Mu bikorwa byakozwe kuri uyu munsi harimo imikino y’imiryango, Family Treasure Hunting Challenge, Disc Golf Challenge, imikino y’abana ndetse no kugerageza imodoka zikoresha amashanyarazi.
Hari kandi ibiganiro byibanze ku kamaro ko guha umwanya umuryango ndetse n’uburyo abantu bashobora guhuza inshingano bafite ku kazi n’iz’umuryango.

Iki gikorwa cyari kigamije guhuza abakozi n’imiryango yabo
Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, umuyobozi wa People Matters Rwanda, Steven Murenzi, yavuze ko iki gikorwa cyatekerejweho nyuma y’ibikorwa byari bisanzwe bihuza abakozi, hagamijwe no kureba uko imiryango yabo yabona umwanya wo guhura no gusabana.
Yagize ati: “Iki gikorwa cya People Matters Family Day ni igikorwa gihuza umukozi mu kazi n’ubuzima bwe bwa buri munsi. Gihuza aba HRs n’abakozi basanzwe hagamijwe kumenya icyakorwa ngo ubuzima bugende neza. Nyuma yo kujya duhura nk’abakozi, twatekereje igikorwa cyajya kiduhuza n’imiryango yacu.”
Yakomeje avuga ko iki gikorwa cyateguwe ku buryo buri wese yagiramo uruhare, yaba abana, abantu bakuru ndetse n’abakozi. “Ni igikorwa buri wese yisangamo, yaba umwana, umuntu mukuru ndetse n’umukozi muri rusange, hagamijwe kungurana ibitekerezo.”
Murenzi yavuze ko nubwo ari ubwa mbere People Matters Family Day ibaye, yatanze umusaruro ushimishije kuko abitabiriye bagaragaje ko bakunze igitekerezo cyo guhuriza hamwe akazi, umuryango, kwidagadura no kungurana ibitekerezo.
“Ni igikorwa cyabaye ku nshuro ya mbere ariko cyatanze umusaruro mwiza kuko abantu bakishimiye cyane. Si uguhura gusa kuko abantu baganiriye no kuri business, kandi ikindi iki gikorwa kizajya kiba buri mwaka.”

Abitabiriye bishimiye umwanya bahawe wo kuba hamwe n’imiryango
Juru Rugabira Pacifique, wari witabiriye People Matters Family Day ari kumwe n’umuryango we, yavuze ko iki gikorwa cyari umwanya mwiza wo guhura n’abandi bantu ahantu hisanzuye, cyane cyane muri Kigali aho usanga abantu benshi bahugiye mu kazi n’izindi nshingano.
Ati: “People Matters Family Day ni igikorwa cyiza, gihuza abantu ahantu hisanzuye aho umuntu abasha kwisanzura. Abana bagakina, tukamenyana n’indi miryango itandukanye, ni byiza kuko ntibikunze kubaho muri Kigali kuko buri wese aba yihugiyeho.”
Yavuze ko ikindi cyamushimishije ari imikino yahuje ababyeyi n’abana, ndetse n’andi marushanwa yari ateganyijwe muri uwo munsi “Ikindi kintu cyiza muri iki gikorwa ni ukwidagadura mu mikino itandukanye aho ababyeyi bakina n’abana babo ndetse no guhanganira hamwe mu mikino irimo n’ibihembo byinshi kandi byiza. Ndashimira People Matters Rwanda.”

Igikorwa cyanibanze ku gufasha abatishoboye
Uretse gusabana no kwidagadura, People Matters Family Day yari ifite n’umurongo wo gufasha abatishoboye. Hatanzwe inkunga ingana n’ibihumbi 700Frw yo gushyigikira uburezi bw’abana bo mu miryango itishoboye, ndetse n’umwisungane mu kwivuza ku bantu 200 bungana na miliyoni 1Frw kubaturiye Nyandungu Eco-Park.
Ikindi kandi hakusanyijwe amafaranga yo gufasha Nutrition Access Program ya Solid’Africa, gahunda igamije gufasha abarwayi bari mu bitaro bya Leta kubona amafunguro aho abarenga 200 aribo bafashijwe muri iki gikorwa.
Ibi byatumye People Matters Family Day iba umwanya wo kwidagadura no kubaka ubusabane hagati y’imiryango, ariko nanone uba umwanya wo gutekereza ku mibereho y’abandi no kugira uruhare mu bikorwa by’ubugiraneza.
People Matters Family Day izajya iba buri mwaka
People Matters Rwanda ivuga ko intego y’iki gikorwa atari uguhuza abantu mu kwidagadura gusa, ahubwo ari no kubakangurira guha agaciro umuryango, gushyira mu gaciro hagati y’akazi n’ubuzima bwite ndetse no kugira uruhare mu bikorwa bigamije kuzamura imibereho y’abandi.
People Matters Family Day 2026 yabaye ku nshuro ya mbere, ariko abateguye n’abitabiriye bagaragaje ko yatanze umusaruro mwiza, bikaba biteganyijwe ko izajya iba buri mwaka.
Igikorwa cyasize urwibutso rukomeye ku bitabiriye cyane ko babonye umwanya wo kwidagadura, gukina, kuganira, kumenyana n’indi miryango no gutekereza ku buryo ubuzima bw’akazi n’ubw’umuryango bishobora guhurizwa hamwe mu buryo bufasha abantu kubaho neza. Intero yabo iragira iti: "Dukore cyane ariko twibuke ko umusingi w’ubuzima n’urugo ari abantu tubana buri munsi."




















People Matters Family Day yahuje imiryango mu gusabana, kwidagadura no gufasha abatishoboye
