Nubwo bimeze gutyo, abaganga bavuga ko ubu buryo bugenda bukundwa n’abagabo benshi, mu gihe nta mibare ihamye igaragaza umubare w’ababukoresha.
Kuki abagabo babikora?
Abagabo bamwe bahitamo kongera umubyimba w’igitsina batagamije kugaragara nk’abafite imbaraga cyangwa ngo barushanwe n’abandi, ahubwo babiterwa no gushaka kugira umubiri babona ko ubashimisha kurushaho. Hari abahitamo kongera umubyimba gusa bifashishije hyaluronic acid filler, mu gihe baba banyuzwe n’uburebure bw’igitsina cyabo.
Ibi kandi bifitanye isano n’impinduka mu buryo sosiyete ibona ubwiza bw’umubiri w’umugabo. Imbuga nkoranyambaga n’amashusho agaragaza abantu bafite imibiri itunganye bishobora gutuma bamwe bumva ko na bo bagomba guhuza n’iyo sura y’ubwiza iri kwamamara.
Bityo, icyifuzo cyo guhindura isura y’umubiri ntikigarukira ku bagore gusa, kuko n’abagabo bagenda bashaka uburyo butandukanye bwo kunoza uko imibiri yabo igaragara, harimo no kongera umubyimba w’igitsina.
Hyaluronic acid ni yo ikoreshwa cyane?
Hari uburyo butandukanye bwo kongera ubunini bw’igitsina, burimo kubagwa no gukoresha inshinge. Ubukunze gukoreshwa cyane ni ugutera hyaluronic acid, ikintu gisanzwe kiboneka mu mubiri kandi gifite ubushobozi bwo gufata amazi. Ni na cyo gikoreshwa cyane mu fillers z’iminwa.
Dr Javed Hussain, ukorera mu ivuriro ry’ubwiza i Prestwich muri Greater Manchester, amaze umwaka urenga akora ubu buryo, nk’uko byatangajwe na BBC Future.
Avuga ko abakiriya be bari mu byiciro bitandukanye by’imyaka, kuva ku bafite imyaka iri mu myenda ya 20 kugeza ku mugabo we wari ufite imyaka 72.
Mbere yo gukora igikorwa, abaganga babanza kuganira n’umukiriya ku buzima bwe, impamvu ashaka kongera igitsina, ibyo yiteze ku musaruro ndetse n’ingaruka zishobora kubaho.

Mu gihe cyo kubikora, hyaluronic acid iterwa mu bice bitatu by’igitsina, hejuru no ku mpande zombi, hifashishijwe umuyoboro muto uzwi nka cannula. Nyuma yo kuyitera, iyo filler ikorwa massage kugira ngo ikwirakwizwe neza.
Hussain avuga ko igikorwa gishobora gutwara amafaranga agera kuri 3,500 y’ama-Euro (arenga miliyoni 5.9 Frw), kandi ko gishobora kongera umubyimba w’igitsina hagati ya 10% na 20% mu gihe kingana n’amezi atandatu kugeza ku icyenda.
Ariko hari ingaruka zikomeye
Nubwo hari abagabo bavuga ko bishimiye ibisubizo, abaganga b’inzobere mu bijyanye n’inkari n’imyororokere baraburira ko ubu buryo bushobora guteza ibibazo bikomeye.
Mu ngaruka zisanzwe harimo kubabara, kubyimba, gukomereka ndetse no kuba filler itakwira neza, bigatuma igitsina kitaba kimeze kimwe ku mpande zombi.
Ariko hari n’izishobora kuba zikomeye cyane, zirimo ubwandu, kwangirika kw’imitsi n’imiyoboro y’amaraso, ndetse no kwangirika kw’ibice by’ingenzi bifasha igitsina kugira umurego.
Prof Vaibhav Modgil, umuganga w’inzobere mu kubaga imyanya y’imyororokere ukorera mu bitaro bya NHS i Manchester, avuga ko yakiriye abagabo benshi bagize ibibazo nk’ibyo nyuma yo guterwa fillers cyangwa gukorerwa ubundi buryo bwo kongera igitsina. Ati: “Iyo bibaye, bishobora kuba ikibazo gikomeye cyane ku murwayi.”
Avuga ko hari abarwayi bageze mu bitaro bafite uruhu rw’igitsina rwapfuye, rugahinduka umukara ndetse nyuma rukagenda rwikuraho. Ati: “Umugabo ashobora kujyayo yizeye ko ari bugire ibisubizo byiza, ariko akaza kuvayo atanyuzwe kurushaho kurusha uko yari ameze mbere.”
Abaganga barasaba ko habaho igenzura rikomeye
Nubwo nta mibare ihamye yerekana umubare w’abagabo bakoresha ubu buryo, Prof Modgil avuga ko ibimenyetso bigaragara ku mbuga nkoranyambaga, mu kwamamaza no mu gushakisha amakuru kuri internet bigaragaza ko umubare w’ababishaka ushobora kuba uri kwiyongera.
Prof Modgil avuga ko ubushakashatsi bwakozwe ku nyandiko 36 zirimo abagabo 3,750, ariko bukaba butaragaragaje neza umutekano w’ubu buryo mu gihe kirekire. Avuga ko hakenewe igenzura rikomeye ndetse n’uburyo bwo gukusanya amakuru y’abakorewe ubu buryo.
Nubwo abaganga bakomeje kuburira ku ngaruka zabwo, usanga hari ababyishimiye kandi ko bashobora kongera kubikora igihe filler iri mu gitsina cyabo izaba imaze gushiramo.
