Peller na Jarvis batangaje itariki y’ubukwe bwabo

Imyidagaduro - 13/07/2026 12:41 PM
Share:

Umwanditsi:

Peller na Jarvis batangaje itariki y’ubukwe bwabo

Peller na Jarvis, bakomoka muri nijeriya bamamaye cyane ku rubuga rwa TikTok, batangaje ko tariki ya 1 Kanama 2026 ari bwo bazakora umuhango wo gusezerana imbere y’Imana.

Aba bombi bakora amashusho y’imyidagaduro asetsa benshi mu bakoresha TikTok, aho bakundwa cyane kubera amashusho agaragaza ubuzima bwabo busanzwe ndetse n’imikino (Games) bakoresha ubuhanga n’amayeri menshi, bikabafasha kugira abakunzi benshi ku mbuga nkoranyambaga.

Mu ntangiriro za 2026, Peller yambitse impeta y’urukundo Jarvis mu gihugu cya Ghana, mu birori byabereye muri La Palm Royal Beach Hotel i Accra ku tariki ya 3 Kamena 2026, bahita batangira urugendo rwo kwitegura kurushinga.

Aba bombi bamaze gushyira hanze gahunda y’imyambaro izambarwa n’abazitabira uyu muhango izwi nka Aso Ebi, aho igiciro cyayo cyashyizwe kuri miliyoni imwe ya Naira.

Nyuma y’iyi gahunda y'imyambaro, bamwe mu bakunzi babo bagaragaje ko iki giciro kiri hejuru, bavuga ko ari amafaranga menshi ugereranyije n’ibiciro bisanzwe by’imyambaro ikoreshwa mu birori by’ubukwe.

Umuhango wo gusezerana imbere y’Imana uzaba ukurikira uwa gakondo ndetse no gusezerana mumategeko aba bombi bamaze gukora. Ubu hasigaye intambwe yo kurahira imbere y’Imana no kwemeza isezerano ryo kubana akaramata.

Peller na Jarvis ni bamwe mu byamamare bikomeye kuri TikTok, aho Peller akurikirwa n’abasaga miliyoni 15.7, mu gihe Jarvis akurikirwa na miliyoni 10 kuri uru rubuga.


Peller na Jarvis batangaje igihe bazasezeranira imbere y’Imana



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...