Peller na Jarvis baritegura kwibaruka imfura yabo

Imyidagaduro - 08/10/2026 3:06 PM
Share:

Umwanditsi:

Peller na Jarvis baritegura kwibaruka imfura yabo

Ibyamamare mu gukoresha imbuga nkoranyambaga baturuka muri Nigeria, Peller na Jarvis, batangaje ku mugaragaro ko bitegura kwibaruka umwana wabo wa mbere, nyuma y’ibyumweru byinshi bivugwa ko Jarvis yaba atwite.

Aba bombi batangaje iyi nkuru ku wa Kane tariki 8 Ukwakira 2026, banyuze ku mbuga zabo za Instagram, aho bashyize hanze amafoto agaragaza Jarvis ko atwite imfura yabo.

Jarvis yavuze ko urugendo rwabo rwatangiye ari abantu babiri batari bazi aho ubuzima bwabo buzabageza, ariko nyuma bakaba barabaye umugabo n’umugore, ubu bakaba bagiye no kuba ababyeyi.

Yanditse ati: “Kuva ku bantu babiri batari bazi aho uru rugendo ruzagera… kugeza ku mugabo n’umugore, none ubu tugiye kuba ababyeyi.”

Yakomeje avuga ko muri uru rugendo bagiye banyuramo ibihe bitandukanye birimo guseka, kurira, gusenga no gukura hamwe, ariko ko Imana yakomeje kwandika amateka yabo.

Jarvis yavuze ko gutwita ari “igice cyiza kurusha ibindi” mu buzima bwabo, asobanura umwana bategereje nk’umugisha ukomeye ndetse n’isengesho ryasubijwe.

Iyi nkuru yatangajwe nyuma y’amezi hafi abiri aba bombi bakoze ubukwe. Ku wa 29 Nyakanga 2026 bakoze umuhango wo gushyingirwa imbere y’amategeko i Lagos, mbere y’uko ku wa 1 Kanama bakora ubukwe bw’agatangaza bwitabiriwe n’ibyamamare bitandukanye.

Nyuma y’umuhango wo gushyingirwa imbere y’amategeko, abafana batangiye gukeka ko Jarvis yaba atwite, cyane cyane bitewe n’impinduka bari babonye ku mubiri we.

Icyo gihe Peller na Jarvis bamaganye ayo makuru, bavuga ko kuba Jarvis yari yatangiye kugira ibiro byinshi byaterwaga ahanini no kurya amafunguro nijoro.

Ibyo gukeka ko atwite byongeye kuvugwa cyane mu ntangiriro z’Ukwakira, ubwo Jarvis yari mu kiganiro kuri Livestream maze akavuga ko “umwana ari gutera imigeri.” Peller yahise agerageza gusobanura ayo magambo, ariko amakuru y’uko batwite akomeza gukwirakwira.

Nyuma y’iminsi mike, aba bombi bahisemo gutangaza ku mugaragaro ko bitegura kwibaruka imfura yabo.

Kuva batangaza iyi nkuru, abafana babo, inshuti ndetse n’ibindi byamamare bakomeje kubifuriza ishya n’ihirwe, banabasengera muri uru rugendo rushya rw’ubuzima. Aba bombi ntibaratangaza igihe nyirizina umwana azavukira.

Umubano wa Peller na Jarvis umaze igihe ukurikirwa cyane ku mbuga nkoranyambaga. Peller yasabye Jarvis ko amubera umugore mu 2024, nubwo nyuma yabo habayeho ibihe bitoroshye ku mubano wabo.

Nyuma bongeye kwiyunga, Peller ajya muri Leta ya Edo guhura n’umuryango wa Jarvis no gukora imihango y’ubukwe gakondo, mbere y’uko bakora imihango yo gushyingirwa i Lagos.

Kuri ubu, Peller na Jarvis bari mu bantu bakiri bato bazwi cyane ku mbuga nkoranyambaga muri Nigeria, aho umubano wabo umaze igihe ukurura cyane abafana babo.


Peller na Jarvis batangaje ko bitegura kwibaruka imfura yabo


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...