Ku wa 4 Nzeri 2026, mu Kinigi mu Karere ka Musanze, habereye umuhango wo Kwita Izina ku nshuro ya 21, aho abana 22 b’ingagi bahawe amazina.
Abana 22 b’ingagi bahawe amazina muri uyu muhango biyongereye ku bandi 438 bari bamaze kwitwa amazina kuva umuhango wo Kwita Izina watangira mu Rwanda mu 2005.
Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda nyuma yo gutaramira abitabiriye uyu muhango, Peace Jolis yavuze ko kuri iyi nshuro ibyo yakoze byari bitandukanye n’ibyo asanzwe akora, kuko yayoboye umuziki ndetse akagira uruhare mu mbyino no mu kuririmba.
Yagize ati: “Ubu byari bitandukanye cyane, kuko ninjye wayoboye umuziki mwese mwumvaga twifashishije mu mubyino, ndongera ndatarama, gusa byose nabifashijwemo n’abagenzi banjye.”
Yakomeje avuga ko Kwita Izina atari umwanya wo kuririmba gusa, ahubwo ko ari n’amahirwe yo kumenya byinshi ku bidukikije, ku buzima bw’ingagi ndetse no ku muco w’abatuye mu Kinigi.
Ati: “Kuririmba mu Kwita Izina ntabwo utahira kuririmba gusa. Umenya n’ibidukikije, ukamenya n’ubuzima ingagi zibamo, ukamenya umuco w’abantu bikinigi, ukamenya uburyo ari abantu beza mu gusangira mu kuririmbana. Hari n’ibyo dukuramo bijyanye n’ubushobozi.”
Peace Jolis kandi yagize icyo atangaza kuri album aherutse gushyira hanze, igizwe n’indirimbo ziganisha ku buzima bw’abana.
Uyu muhanzi yavuze ko iyi album yamuhaye indi shusho mu myidagaduro y’abana, kuko ubutumwa buyikubiyemo butareba abana gusa, ahubwo bugera no ku babyeyi ndetse n’abarezi.
Ati: “Ni album iriho indirimbo z’abana biga mu mashuri, yampaye indi shusho mu myidagaduro y’abana. Ifite icyo ivuze ku gihungu, ubuzima bw’umwana, ku babyeyi na barezi.”
Yakomeje avuga ko n’abantu bakuru yabatekerejeho mu gihe ko ari gutegura ibindi bikorwa byiza bizagira icyo bisangiza abana n’abantu bakuru.
Peace Jolis azwi cyane mu bikorwa by’ubuhanzi bigenewe abana, aho indirimbo ze zigamije kubafasha kwidagadura no kunguka ubumenyi binyuze mu muziki.

Marina yagaragaje ubuhanga bwe mu mukino ‘Ibigwi’ mu Kwita Izina


Riderman yataramiye abitabiriye ibirori byo Kwita Izina

Bushali ari mu bahanzi bataramiye abitabiriye Kwita Izina mu mukino ‘Ibigwi’

Kenny Sol yagaragaye mu mukino ‘Ibigwi’ mu muhango wo Kwita Izina
