Umucamanza Arun Subramanian yavuze ko uru rubanza rushobora
kurangira mbere ya tariki ya 4 Nyakanga. Ibyaha Combs aregwa birimo guhohotera
abagore abifashijwemo n’icyizere afite mu buhanzi, kubashora mu bikorwa
by’imibonano mpuzabitsina ku gahato no gukoresha abakozi be mu guhisha ibyo
bikorwa.
Ubushinjacyaha buvuga ko
Combs yakoresheje imbaraga ze, ubwamamare n’amafaranga mu gukandamiza
abamushinja, gushuka abagore no kubashyira mu bikorwa by'urukozasoni
igihe kirekire, bikaba byaramugize nk’uwashinze umutwe w’abakora ibyaha utegura
kandi ukagereka ku bandi inshingano zo kubimukorera.
Mu gihe ubushinjacyaha
bwatangiye kugaragaza amakuru menshi, harimo ubuhamya bw’abantu batandukanye
ndetse n’amazina y’abatangabuhamya yagiye akumirwa, abunganizi ba Combs
ntibaratangira kwiregura byimbitse. Ariko icyari kitezwe na benshi, ni ukumenya
niba Combs ubwe azahaguruka imbere y’urukiko ngo asobanure uruhare rwe muri ibi
birego bikomeye. Kuri ubu, biragaragara ko atazabikora.
Abatangabuhamya barimo
Cassie Ventura wahoze ari umukunzi wa Combs, yavuze mu minsi ine ibikomere
yatewe n’uyu muhanzi, birimo kumufata ku ngufu, kumushora mu mibonano n’abandi
bantu, ndetse n’imyitwarire yo kumushora mu bikorwa by’urukozasoni binyujijwe mu
biyobyabwenge. Abandi babiri biyise amazina y’ibanga "Mia" na
"Jane" bavuze ko bakorewe ihohoterwa na Combs, ariko hari n’abandi
bagombaga gutanga ubuhamya batageze imbere y’urukiko, barimo uwitwaga
"Gina" na "Victim 5".
Ku wa 5 Kamena,
Umucamanza Subramanian yavuze ko ashobora kwirukana Combs mu rukiko, amushinja
kwerekana amarangamutima ashobora gutuma abacamanza b’abaturage babogama.
Combs, wagaragazaga ko atuje mu rukiko, rimwe na rimwe yanyuzagamo agasuhuzanya n’umubyeyi
we wari wicaye hafi ye.
Umucamanza kandi yakuyeho
umwe mu bacamanza b’abaturage ku wa 16 Kamena nyuma yo gutanga ibisobanuro
bitandukanye ku buzima bwe, amusimbuza undi w’umugabo w’imyaka 57 ukora akazi
ko gutunganya inyubako.
Nubwo abunganira Combs
bari barigeze gutangaza ko ashobora kwiregura ubwe, byarangiye bemeje ko
atazabikora. Ibyo bikaba binajyanye n’inama zitangwa n’inzobere mu
by’amategeko, zigaragaza ko gutanga ubuhamya byashobora kumugiraho ingaruka
zikomeye, cyane ko hari izindi manza zirenga 60 aregwamo ku rwego rwa
gisivile zitaratangira.
Ubwunganizi bwe buteganya
kwibanda ku kugaragaza ko abamushinja bafite inyungu zo kwihorera, gushaka
kwamamara cyangwa gukura amafaranga muri uru rubanza, aho kwerekana ibimenyetso
bifatika byo kumuhamya ibyaha.
Suge Knight, umwe mu
bazwi cyane mu mateka y’umuziki, yagize icyo avuga kuri uru rubanza agira ati:
“Iyo umuntu afite umutima, agomba guhaguruka akavuga ukuri. Combs agomba kwicara
imbere y’abo bantu akababwira ati ‘Ibi ni byo nakoze’.”
Nubwo ibyo byose byavuzwe, urubanza ruracyakomeje, kandi icyemezo cya nyuma kizafatwa n’abacamanza b’abaturage 12 — abagabo 8 n’abagore 4 — bamaze iminsi bakurikirana buri kimwe kiri kuvugirwa mu rukiko. Sean Combs yahakanye ibyaha.