P.Diddy yahisemo kutitaba urukiko ngo yiregure ku byaha bikomeye akurikiranyweho

Imyidagaduro - 18/06/2025 9:47 AM
Share:

Umwanditsi:

P.Diddy yahisemo kutitaba urukiko ngo yiregure ku byaha bikomeye akurikiranyweho

Mu gihe urubanza rwa Sean Combs, umuhanzi wigeze kwamamara cyane mu njyana ya Hip Hop, rukomeje gutambuka mu rukiko rukuru rwa Leta ruri i Manhattan, hasohotse amakuru yemeza ko atazahaguruka imbere y’urukiko ngo yiregure ku byaha bikomeye akurikiranyweho.

Umucamanza Arun Subramanian yavuze ko uru rubanza rushobora kurangira mbere ya tariki ya 4 Nyakanga. Ibyaha Combs aregwa birimo guhohotera abagore abifashijwemo n’icyizere afite mu buhanzi, kubashora mu bikorwa by’imibonano mpuzabitsina ku gahato no gukoresha abakozi be mu guhisha ibyo bikorwa.

Ubushinjacyaha buvuga ko Combs yakoresheje imbaraga ze, ubwamamare n’amafaranga mu gukandamiza abamushinja, gushuka abagore no kubashyira mu bikorwa by'urukozasoni igihe kirekire, bikaba byaramugize nk’uwashinze umutwe w’abakora ibyaha utegura kandi ukagereka ku bandi inshingano zo kubimukorera.

Mu gihe ubushinjacyaha bwatangiye kugaragaza amakuru menshi, harimo ubuhamya bw’abantu batandukanye ndetse n’amazina y’abatangabuhamya yagiye akumirwa, abunganizi ba Combs ntibaratangira kwiregura byimbitse. Ariko icyari kitezwe na benshi, ni ukumenya niba Combs ubwe azahaguruka imbere y’urukiko ngo asobanure uruhare rwe muri ibi birego bikomeye. Kuri ubu, biragaragara ko atazabikora.

Abatangabuhamya barimo Cassie Ventura wahoze ari umukunzi wa Combs, yavuze mu minsi ine ibikomere yatewe n’uyu muhanzi, birimo kumufata ku ngufu, kumushora mu mibonano n’abandi bantu, ndetse n’imyitwarire yo kumushora mu bikorwa by’urukozasoni binyujijwe mu biyobyabwenge. Abandi babiri biyise amazina y’ibanga "Mia" na "Jane" bavuze ko bakorewe ihohoterwa na Combs, ariko hari n’abandi bagombaga gutanga ubuhamya batageze imbere y’urukiko, barimo uwitwaga "Gina" na "Victim 5".

Ku wa 5 Kamena, Umucamanza Subramanian yavuze ko ashobora kwirukana Combs mu rukiko, amushinja kwerekana amarangamutima ashobora gutuma abacamanza b’abaturage babogama. Combs, wagaragazaga ko atuje mu rukiko, rimwe na rimwe yanyuzagamo agasuhuzanya n’umubyeyi we wari wicaye hafi ye.

Umucamanza kandi yakuyeho umwe mu bacamanza b’abaturage ku wa 16 Kamena nyuma yo gutanga ibisobanuro bitandukanye ku buzima bwe, amusimbuza undi w’umugabo w’imyaka 57 ukora akazi ko gutunganya inyubako.

Nubwo abunganira Combs bari barigeze gutangaza ko ashobora kwiregura ubwe, byarangiye bemeje ko atazabikora. Ibyo bikaba binajyanye n’inama zitangwa n’inzobere mu by’amategeko, zigaragaza ko gutanga ubuhamya byashobora kumugiraho ingaruka zikomeye, cyane ko hari izindi manza zirenga 60 aregwamo ku rwego rwa gisivile zitaratangira.

Ubwunganizi bwe buteganya kwibanda ku kugaragaza ko abamushinja bafite inyungu zo kwihorera, gushaka kwamamara cyangwa gukura amafaranga muri uru rubanza, aho kwerekana ibimenyetso bifatika byo kumuhamya ibyaha.

Suge Knight, umwe mu bazwi cyane mu mateka y’umuziki, yagize icyo avuga kuri uru rubanza agira ati: “Iyo umuntu afite umutima, agomba guhaguruka akavuga ukuri. Combs agomba kwicara imbere y’abo bantu akababwira ati ‘Ibi ni byo nakoze’.”

Nubwo ibyo byose byavuzwe, urubanza ruracyakomeje, kandi icyemezo cya nyuma kizafatwa n’abacamanza b’abaturage 12 — abagabo 8 n’abagore 4 — bamaze iminsi bakurikirana buri kimwe kiri kuvugirwa mu rukiko. Sean Combs yahakanye ibyaha.

Umuraperi Sean Combs yahisemo kutaziregura ku byaha bikomeye akurikiranyweho


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...