Nubwo amategeko ateganya
igihano cy’imyaka 20, abunganira Combs bemeza ko ashobora guhabwa igihano kiri
hagati y’imyaka 4 n’itanu, bitewe n’uko yahanaguweho ibyaha bikomeye birimo
ubucuruzi bw’abantu (sex trafficking) no gushinga agatsiko k’abanyabyaha (RICO),
byashoboraga kumuhanisha gufungwa burundu.
Mu rwego rwo kugabanyirizwa ibihano, amakuru yemeza ko Combs yagejeje ubusabe ku ikipe ya Donald Trump uyobora Amerika, amusaba imbabazi zashobora gutuma agabanyirizwa cyangwa akavanwaho ibyo bihano.
Icyakora, mu cyumweru gishize, Trump yavuze ko nubwo
yari asanzwe amuzi, atizeye ko yamubabarira nyuma yo kumwereka kudashyigikira
ibikorwa bye bya politiki. Ati: “Nari
nzi Combs, twari inshuti, ariko ubwo natangizaga politiki, yambwiye amagambo
akomeye. Sinzi niba nabasha kumuha imbabazi, biragoye.”
Mu rubanza ruherutse
kuba ku wa Kabiri, urukiko rwanze ubusabe bwa Diddy wasabaga kurekurwa by’agateganyo, kubera
impamvu zishingiye ku buryo yagiye agaragaraho ibikorwa by’ihohotera
n’iterabwoba mu rukundo. Harimo n’amashusho yo mu 2016 amugaragaza akubita
umugore wahoze ari umukunzi we.
Ubushinjacyaha
bwamushinjaga kuba ku isonga ry’itsinda ryakoresheje imbaraga, ruswa
n’iterabwoba ku bagore batandukanye, barimo Cassie Ventura n’undi witwa
"Jane", babahatira kujya mu mibonano mpuzabitsina n’abandi bantu
bishyuwe. Ubuhamya bwatanzwe n’abantu 34, harimo abahoze bakorana na Combs mu
muziki no mu buzima busanzwe.
Nubwo yahamijwe ibyaha,
Combs ntiyigeze atanga ubuhamya mu rukiko, ndetse n’abamwunganira bahisemo
kutazana n’umwe mu bashinjura. Me Nicole Westmoreland, umwe mu bunganizi be,
yavuze ko “ukuri konyine ari ko kwari gukenewe” kuko ibyaha bikomeye
yashinjwaga byari ibinyoma. Yongeyeho ko
ubushinjacyaha bwari bwarakomeje urubanza bazi neza ko badafite ibimenyetso
bifatika.
Combs aracyafunzwe mu gihe hategerejwe itariki izatangarizwaho igihano cye, ariko abamwunganira batangaje ko biteguye kujuririra icyemezo icyo ari cyo cyose, kandi ko umukiliya wabo ashaka gutangira ubuzima bushya.