PayPal yatangiye gutanga PYUSD mu bihugu 70, igamije koroshya ubucuruzi mpuzamahanga

Kwamamaza - 24/05/2026 9:38 AM
Share:

Umwanditsi:

PayPal yatangiye gutanga PYUSD mu bihugu 70, igamije koroshya ubucuruzi mpuzamahanga

Ikigo cy’imari n’ikoranabuhanga PayPal cyatangaje ko cyatangiye gukoresha ifaranga rishingiye ku ikoranabuhanga rya “stablecoin” rizwi nka PayPal USD (PYUSD) riboneka ku bakoresha konti za PayPal mu bihugu 70 hirya no hino ku Isi.

Iri faranga rishingiye ku idolari rya Amerika ryitezweho gufasha abakoresha kohereza no kwakira amafaranga ku rwego mpuzamahanga mu buryo bwihuse kandi buhendutse ugereranyije n’ubwari busanzwe bukoreshwa.

Mu gihe ubucuruzi ku Isi bugenda burushaho kwimukira mu buryo bw’ikoranabuhanga, abantu ku giti cyabo n’ibigo by’ubucuruzi barushaho gushaka uburyo bworoshye kandi bwihuse bwo kohereza amafaranga hagati y’ibihugu. Stablecoins nka PYUSD ziri mu bisubizo bishya bishobora guteza imbere ubucuruzi bwihuse, buhendutse kandi burimo buri wese.

May Zabaneh, umuyobozi mukuru ushinzwe ishami rya Crypto muri PayPal, yavuze ko abantu ku Isi hose bakomeje gushaka uburyo bworoshye bwo kohereza amafaranga, ariko ko uburyo busanzwe bugihenze kandi butinda.

Yagize ati: “Turimo guhindura iyi mikorere. Gutangiza PYUSD iboneka mu bihugu 70, biha abantu uburyo bwihuse bwo kubona amafaranga yabo, kugabanya ikiguzi cyo kohereza amafaranga no kubafasha kwinjira neza mu bukungu bw’Isi.”

Ku ruhande rwa Afurika, PayPal igaragaza ko iri faranga rifite uruhare runini mu guteza imbere ubucuruzi. Otto Williams, umuyobozi mukuru wa PayPal mu Burasirazuba bwo Hagati na Afurika, yavuze ko kuzana PYUSD muri aka karere bizafasha abaturage n’abacuruzi kubona inyungu zifatika.

Ati: “Abantu bazabona uburyo bworoshye kandi bwizewe bwo kohereza amafaranga mu buryo bwihuse, mu gihe ibigo by’ubucuruzi bizabasha kwihutisha ubwishyu, kugabanya igihe cyo kwakira amafaranga no kwagura ibikorwa byabo ku rwego mpuzamahanga.”

Abantu bo mu bihugu byatangiye gukorerwamo, bashobora kugura, kubika, kohereza no kwakira PYUSD binyuze kuri konti zabo za PayPal. Nanone bashobora kohereza amafaranga ku nshuti n’imiryango, cyangwa kuyohereza ku zindi “wallets” z’ikoranabuhanga, ndetse bakayavunjisha mu mafaranga akoreshwa mu gihugu cyabo igihe bayabikuza.

Ku bacuruzi, PYUSD itanga inyungu zikomeye zirimo kubona amafaranga mu minota mike aho gutegereza iminsi cyangwa ibyumweru, bikabafasha gucunga neza ibikorwa byabo no kongera ubushobozi bwo gukorera ku rwego mpuzamahanga.

Iyi gahunda ije ikurikira itangizwa rya PYUSD muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu 2023, aho PayPal igaragaza ko ari indi ntambwe ikomeye igamije gutuma iri faranga rikoreshwa henshi kandi rifite akamaro ku rwego rw’Isi.

PYUSD ikaba ishyigikiwe n’ubwizigame buri ku rwego rwo hejuru burimo amadolari ya Amerika n’impapuro mpeshamwenda za Leta, bikaba bituma ifite agaciro gahoraho kangana n’idolari rimwe kuri buri gice cyayo.

Paxos Trust Company ni yo ishinzwe gutanga iri faranga, ikaba igenzurwa n’inzego z’imari zo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ibintu biha buri muntu icyizere ku mutekano w’amafaranga yabo.

PayPal ikomeje kugaragaza ko igamije koroshya uburyo bwo kohereza amafaranga, kugura no kugurisha ku Isi hose, aho imaze imyaka irenga 25 itanga serivisi zitandukanye zifasha abantu n’ibigo by’ubucuruzi gukorera mu bihugu bisaga 200.



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...