Pavel Durov washinze Telegram azasigira umutungo we abana barenga 100 yabyaye

Imyidagaduro - 21/06/2025 9:07 AM
Share:

Umwanditsi:

Pavel Durov washinze Telegram azasigira umutungo we abana barenga 100 yabyaye

Pavel Durov, washinze porogaramu y’ubutumwa bugufi ya Telegram, yavuze ko abana barenga 100 yabyaye bazagabana umutungo we ubarirwa muri miliyari 13.9 z’amadolari ya Amerika.


Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru cya politiki cyo mu Bufaransa Le Point, Durov yagize ati: “Abo bose ni abana banjye kandi bazagira uburenganzira bungana! Ntabwo nshaka ko bazarwana cyangwa se basigana mu mutungo wanjye nyuma y’urupfu rwanjye.”

Yasobanuye ko ku mugaragaro ari se w’abana batandatu yabyaranye n’abagore batatu batandukanye, ariko avuga ko ivuriro yakoreragamo ryamusobanuriye ko mu myaka 15 ishize yatangiye gutanga intanga ngabo ngo afashe inshuti ye, none abana barenga 100 bamaze kuvuka mu bihugu 12 bitandukanye, binyuze muri ubwo buryo.

Durov yanavuze ko yashyizeho amategeko y’uko abana be batazabona uwo mutungo mbere y’imyaka 30. Ati: “Ndashaka ko babaho nk’abandi bantu basanzwe, bakiyubaka ubwabo, bakizera imbaraga zabo, bakihangira udushya badashingiye ku mafaranga azaba yasizwe nanjye”

Uyu mugabo w’imyaka 40, ukomoka mu Burusiya ariko ubu atuye i Dubai, avuga ko yahisemo kwandika umurage we ‘testament’ bitewe n’akazi akora kazwiho “guhangara ibikomangoma” n’amahanga akomeye, kuko ashyigikira ubwisanzure.

Durov yavuze ko nta cyaha yakoze ku birego bikomeye byamuregwaga mu Bufaransa. Yafunzwe umwaka ushize, aregwa kutagira icyo akora ngo arwanye ibyaha bica kuri Telegram, harimo: icuruzwa ry’ibiyobyabwenge, gukwirakwiza amashusho y’abana bafatwa ku ngufu, n’uburiganya bwo kuri murandasi.

Durov yavuze ko ibyo birego “nta shingiro bifite”. Yagize ati: “Kuba abacuruzi b’ibiyobyabwenge bakoresha Telegram kimwe n’izindi porogaramu, ntibivuze ko abayicunga ari abanyabyaha.

Telegram ifite abantu barenga miliyari bayikoresha buri kwezi. Ni urubuga rufite umwihariko wo kurinda ubwiru bw’abakoresha, kandi rukemerera abantu gukora amatsinda agizwe n’abantu bagera ku 200,000.

Ibi ariko byagiye bikurura impaka, kuko abantu benshi banenze Telegram ko ikoreshwa mu gukwirakwiza: amakuru y’ibinyoma, ubutumwa bupfobya, abahakana Jenoside, ab’imitwe y’iterabwoba n’abanenga ubuyobozi.

Telegram yavuze ko kuva mu 2018 yakoze byinshi mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku bana, birimo: gukoresha ikoranabuhanga rikumira amashusho nk’ayo, gushinga amatsinda abishinzwe, gukorana n’imiryango yigenga itabara abana, no gutanga raporo buri munsi ku byo ikura ku rubuga.

Telegram inavuga ko idakoresha algorithm nk’iz’andi mbuga zishishikariza abantu kureba ibikabije cyangwa ibishotorana.

Pavel Durov yamenyekanye bwa mbere mu Burusiya nk’uwashinze VKontakte (VK), urubuga ruri nka Facebook mu Burusiya. Ariko mu 2014, yirukanwe kuri VK kuko yanze guha Leta y’u Burusiya uburenganzira bwo gukuraho ibyo bamwe bandikaga.

Nyuma yaho yahise yihungira, yishingira Telegram mu 2013. Kugeza ubu, akorera i Dubai, afite ubwenegihugu bw’u Bufaransa n’ubwa Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE).

 

Pavel agiye gusigira umutungo we abana barena 100 yabyaye mu bihugu 12 binyuze mu gutanga intanga ngabo 

Pavel afite umutungo wa Miliyari $13.9, ndetse avuga ko ashaka ko abana be bazabaho neza nyuma y’urupfu rwe



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...