Mu
kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru cya politiki cyo mu Bufaransa Le Point, Durov
yagize ati: “Abo bose ni abana banjye kandi bazagira uburenganzira bungana!
Ntabwo nshaka ko bazarwana cyangwa se basigana mu mutungo wanjye nyuma y’urupfu
rwanjye.”
Yasobanuye
ko ku mugaragaro ari se w’abana batandatu yabyaranye n’abagore batatu
batandukanye, ariko avuga ko ivuriro yakoreragamo ryamusobanuriye ko mu myaka
15 ishize yatangiye gutanga intanga ngabo ngo afashe inshuti ye, none abana
barenga 100 bamaze kuvuka mu bihugu 12 bitandukanye, binyuze muri ubwo buryo.
Durov
yanavuze ko yashyizeho amategeko y’uko abana be batazabona uwo mutungo mbere
y’imyaka 30. Ati: “Ndashaka ko babaho nk’abandi bantu basanzwe, bakiyubaka
ubwabo, bakizera imbaraga zabo, bakihangira udushya badashingiye ku mafaranga
azaba yasizwe nanjye”
Uyu
mugabo w’imyaka 40, ukomoka mu Burusiya ariko ubu atuye i Dubai, avuga ko
yahisemo kwandika umurage we ‘testament’ bitewe n’akazi akora kazwiho
“guhangara ibikomangoma” n’amahanga akomeye, kuko ashyigikira ubwisanzure.
Durov
yavuze ko nta cyaha yakoze ku birego bikomeye byamuregwaga mu Bufaransa.
Yafunzwe umwaka ushize, aregwa kutagira icyo akora ngo arwanye ibyaha bica kuri
Telegram, harimo: icuruzwa ry’ibiyobyabwenge, gukwirakwiza amashusho y’abana
bafatwa ku ngufu, n’uburiganya bwo kuri murandasi.
Durov
yavuze ko ibyo birego “nta shingiro bifite”. Yagize ati: “Kuba abacuruzi
b’ibiyobyabwenge bakoresha Telegram kimwe n’izindi porogaramu, ntibivuze ko
abayicunga ari abanyabyaha.
Telegram
ifite abantu barenga miliyari bayikoresha buri kwezi. Ni urubuga rufite
umwihariko wo kurinda ubwiru bw’abakoresha, kandi rukemerera abantu gukora
amatsinda agizwe n’abantu bagera ku 200,000.
Ibi
ariko byagiye bikurura impaka, kuko abantu benshi banenze Telegram ko ikoreshwa
mu gukwirakwiza: amakuru y’ibinyoma, ubutumwa bupfobya, abahakana Jenoside,
ab’imitwe y’iterabwoba n’abanenga ubuyobozi.
Telegram
yavuze ko kuva mu 2018 yakoze byinshi mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku
bana, birimo: gukoresha ikoranabuhanga rikumira amashusho nk’ayo, gushinga
amatsinda abishinzwe, gukorana n’imiryango yigenga itabara abana, no gutanga
raporo buri munsi ku byo ikura ku rubuga.
Telegram
inavuga ko idakoresha algorithm nk’iz’andi mbuga zishishikariza abantu kureba ibikabije
cyangwa ibishotorana.
Pavel
Durov yamenyekanye bwa mbere mu Burusiya nk’uwashinze VKontakte (VK), urubuga
ruri nka Facebook mu Burusiya. Ariko mu 2014, yirukanwe kuri VK kuko yanze guha
Leta y’u Burusiya uburenganzira bwo gukuraho ibyo bamwe bandikaga.
Nyuma
yaho yahise yihungira, yishingira Telegram mu 2013. Kugeza ubu, akorera i
Dubai, afite ubwenegihugu bw’u Bufaransa n’ubwa Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu
(UAE).
Pavel
agiye gusigira umutungo we abana barena 100 yabyaye mu bihugu 12 binyuze mu
gutanga intanga ngabo
Pavel
afite umutungo wa Miliyari $13.9, ndetse avuga ko ashaka ko abana be bazabaho
neza nyuma y’urupfu rwe