Patthama
usanzwe ari umuririmbyi wabigize umwuga, yongeye kugaruka mu marushanwa nyuma
yo kuva muri Miss Universe Chonburi aho yari yarahagaritse kugira ngo yibande
ku muziki we. Kugaruka kwe byaje kumuha amahirwe yo kwitwara neza, yegukana iri
kamba rikomeye mu gihugu cya Thailand.
Irushanwa
rya Miss Grand Thailand 2026 ryari rifite insanganyamatsiko yubakiye ku bwiza
bufite intego, rikaba ryagaragaje uburyo iri rushanwa rikomeje kwaguka no
gukomera uko imyaka igenda ishira, cyane cyane mu gihe rigeze mu mwaka wa 15
ribaye.
Patthama
yigaragaje nk’uwujuje ibisabwa by’iri rushanwa bizwi nka “4B” ari byo Beauty
(ubwiza), Body (imiterere), Brain (ubwenge) na Business (ubushobozi bwo
gucuruza no kwagura izina rye).
By’umwihariko,
yashimiwe ku ruhande rwa “Business” kuko yari asanzwe afite abafana benshi
abikesha umuziki we wa “luk thung” ndetse no kuba yarigeze kwegukana igihembo
cy’irushanwa ‘Grand Voice Award’.
Ibi
kandi byajyanye n’icyerekezo cya Perezida w’iri rushanwa, Nawat Itsaragrisil,
ushyira imbere igitekerezo cyo guhindura ba nyampinga “ibyamamare bikomeye”
bishobora kubyaza umusaruro izina bifite mu buryo bw’ubucuruzi.
Ibirori
byo gutora nyampinga byaranzwe n’udushya twinshi mu myiteguro, aho byubakiye ku
nsanganyamatsiko y’ibintu bine by’ingenzi mu bidukikije ari byo isi, amazi,
umuyaga n’umuriro.
Hanagaragayemo
ubuhanga budasanzwe burimo amazi yamanukaga mu gisenge cy’inyubako ndetse
n’imbyino zahuzwaga n’umuriro n’amazi mu buryo bwatangaje benshi.
Icyakora,
icyemezo nyakuri cyafashwe mu cyiciro cy’ibibazo (Brain round), aho abakobwa
babajijwe ku myitwarire ya politiki n’ikibazo cy’izamuka ry’ibiciro bya
peteroli.
Patthama
Jitsawat yatanze igisubizo gikomeye, agaragaza ko hari “imbaraga z’umwijima
abaturage batazi” ziri inyuma y’iki kibazo, anasaba abantu guhaguruka
bagahagurukira kurwanya abababyaza umusaruro, ibintu byamufashije gutsinda
bagenzi be.
Mu
bakurikiye Patthama ku rutonde rw’abitwaye neza, harimo Panassaya Angelica
Demaagd wo muri Buriram, Ailin Naepsuk wo muri Phuket, Natkrita wo muri
Saraburi ndetse na Naruemon Chalermrerk wo muri Sukhothai.
Nyuma
yo kwegukana iri kamba, Patthama Jitsawat azahagararira Thailand mu irushanwa
rya Miss Grand International 2026 riteganyijwe kubera mu Buhinde mu kwezi
k’Ukwakira, aho azaba ahanganye n’abahagarariye ibindi bihugu ku rwego
mpuzamahanga.


