Sano Panda, uzwi cyane mu mwuga wo gutunganya indirimbo no
gufasha abahanzi kunoza ubuhanga bwabo mu muziki, yabwiye InyaRwanda, ko
igitekerezo ari ugushyiraho ahantu abakunzi b’umuziki bashobora kujya buri
cyumweru bakumva umuziki wa Live ndetse bakagira n’umwanya wo kwidagadura.
Ati “Twatekereje ko dukeneye ahantu hihariye, aho abantu
bajya bakumva umuziki wa ‘Live’, hanyuma habaho guhuza imbaraga hagati yanjye
na Patrick Nyamitari. Twembi, umuziki wa ‘Live’ niho twakuriyemo, ku buryo
twiteze gususurutsa benshi.”
Ku Cyumweru ho ni ho hateganyijwe umuziki wa Live uzahuza
Sano Panda na Patrick Nyamitari muri iki gihe, aho igitaramo gitangira saa kumi
n’ebyiri z’umugoroba.
Patrick Nyamitari utegerejwe muri iki gitaramo ngaruka
cyumweru, ni umwe mu bahanzi b’Abanyarwanda bazwiho ijwi rikomeye n’ubushobozi
bwo kuririmba Live, ni izina rifite amateka akomeye mu muziki nyarwanda.
Yamenyekanye cyane mu ndirimbo zihimbaza Imana ndetse
n’iz’urukundo, kandi yagiye agaragara mu bitaramo bitandukanye byerekana
ubuhanga bwe bwo kuririmba imbere y’abakunzi be.
Nyamitari yakuriye mu muryango ukunda umuziki, atangira
kuririmba mu makorali atandukanye. Mu mashuri yisumbuye yize muri Collège Saint
André i Kigali, ari na ho yagiye ahabwa imbaraga zo gukomeza kwizera impano ye
no kuyibyaza umusaruro.
Mu 2013, yitabiriye irushanwa rya Tusker Project Fame
ryabereye i Nairobi muri Kenya, aho yagiye agaragaza impano ye imbere
y’abahanzi n’abakunzi b’umuziki bo mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika
y’Iburasirazuba.
Mu ndirimbo ze zakunzwe harimo “Uri Imana”, “Ni We Mesiya”,
“Iwacu”, “Wallah”, “Umwiza” ndetse na “Rwandan Angel”, indirimbo yakozwe mu
2022 mu rwego rwo kwakira abashyitsi bitabiriye CHOGM yabereye i Kigali.
Nyamitari kandi yagiye akorana n’inzu zitunganya umuziki
zirimo More Media, mbere yo gukomeza ibikorwa bye mu Rwanda no gukorana
n’abandi bahanzi batandukanye, barimo Mani Martin.
Usibye umuziki we bwite, Patrick Nyamitari yagiye
anagaragara mu bikorwa bigamije guteza imbere impano z’urubyiruko. Binyuze muri
PN Dreamland Ltd, yateguye Impuruza Contest, irushanwa ryari rigamije kuvumbura
impano nshya mu rubyiruko rufite hagati y’imyaka 12 na 21.
Yanasanzwe azwi mu gutegura ibitaramo bihuza umuziki wa Live
n’abahanzi batandukanye. Mu byo yateguye harimo “Back to Live with Patrick
Nyamitari”, igitaramo cyahuriyemo abahanzi nka Aline Gahongayire n’itsinda
Catholic All Stars.
Sano Panda na we ni umwe mu bantu bamaze igihe mu ruganda
rwa muzika nyarwanda, cyane cyane mu gutunganya indirimbo. Azwi kandi
nk’umucuranzi ushoboye gucuranga ibicurangisho bitandukanye birimo piano,
gitari na accordéon.
Izina “Sano Panda” rifitanye isano n’akazi ke mu muziki
ndetse na Panda Music, aho amaze imyaka afasha abahanzi gutunganya no kunoza
ibikorwa byabo. Ni na musaza w’umuhanzikazi Alyn Sano, umwe mu bahanzi bamaze
kubaka izina rikomeye mu muziki nyarwanda.
Nubwo hari abamuzi cyane nk’umuntu ukunda kuririmba kubera
ijwi rye, umwuga we w’ibanze ushingiye ku gutunganya umuziki no gufasha
abahanzi kunoza ibikorwa byabo.
Gahunda nshya y’aba bahanzi igaragaza uburyo ibitaramo bya
Live bikomeje kubona umwanya mu myidagaduro yo mu Rwanda, aho abakunzi
b’umuziki bafite amahirwe yo kubona abahanzi batandukanye mu bihe bisanzwe bya
buri cyumweru.
Sano Panda yatangaje ko agiye gukomeza gutaramira abakunzi
b’umuziki muri gahunda y’ibitaramo bya ‘Live; ku i Rebero, aho azajya ahuriza
hamwe abahanzi n’abakunzi b’umuziki mu bihe byo kwidagadura


Buri Cyumweru, Patrick Nyamitari na Sano Panda bazajya bataramira abakunzi babo binyuze mu muziki wa 'Live'
