Patrick Nyamitari na Sano Panda bagiye kujya basusurutsa abantu mu gitaramo cya ‘Live’ buri cyumweru

Imyidagaduro - 05/10/2026 9:24 AM
Share:

Umwanditsi:

Patrick Nyamitari na Sano Panda bagiye kujya basusurutsa abantu mu gitaramo cya ‘Live’ buri cyumweru

Abakunzi b’umuziki wa Live mu Rwanda bagiye kubona andi mahirwe yo kwidagadura no gusangira ibihe n’abahanzi, nyuma y’uko umuhanzi akaba na Producer, Sano Panda afatanyije na Patrick Nyamitari batangaje gahunda y’ibitaramo bizajya bihuza abakunzi b’umuziki n’abahanzi buri cyumweru.


Sano Panda, uzwi cyane mu mwuga wo gutunganya indirimbo no gufasha abahanzi kunoza ubuhanga bwabo mu muziki, yabwiye InyaRwanda, ko igitekerezo ari ugushyiraho ahantu abakunzi b’umuziki bashobora kujya buri cyumweru bakumva umuziki wa Live ndetse bakagira n’umwanya wo kwidagadura.

Ati “Twatekereje ko dukeneye ahantu hihariye, aho abantu bajya bakumva umuziki wa ‘Live’, hanyuma habaho guhuza imbaraga hagati yanjye na Patrick Nyamitari. Twembi, umuziki wa ‘Live’ niho twakuriyemo, ku buryo twiteze gususurutsa benshi.”

Ku Cyumweru ho ni ho hateganyijwe umuziki wa Live uzahuza Sano Panda na Patrick Nyamitari muri iki gihe, aho igitaramo gitangira saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Patrick Nyamitari utegerejwe muri iki gitaramo ngaruka cyumweru, ni umwe mu bahanzi b’Abanyarwanda bazwiho ijwi rikomeye n’ubushobozi bwo kuririmba Live, ni izina rifite amateka akomeye mu muziki nyarwanda.

Yamenyekanye cyane mu ndirimbo zihimbaza Imana ndetse n’iz’urukundo, kandi yagiye agaragara mu bitaramo bitandukanye byerekana ubuhanga bwe bwo kuririmba imbere y’abakunzi be.

Nyamitari yakuriye mu muryango ukunda umuziki, atangira kuririmba mu makorali atandukanye. Mu mashuri yisumbuye yize muri Collège Saint André i Kigali, ari na ho yagiye ahabwa imbaraga zo gukomeza kwizera impano ye no kuyibyaza umusaruro.

Mu 2013, yitabiriye irushanwa rya Tusker Project Fame ryabereye i Nairobi muri Kenya, aho yagiye agaragaza impano ye imbere y’abahanzi n’abakunzi b’umuziki bo mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika y’Iburasirazuba.

Mu ndirimbo ze zakunzwe harimo “Uri Imana”, “Ni We Mesiya”, “Iwacu”, “Wallah”, “Umwiza” ndetse na “Rwandan Angel”, indirimbo yakozwe mu 2022 mu rwego rwo kwakira abashyitsi bitabiriye CHOGM yabereye i Kigali.

Nyamitari kandi yagiye akorana n’inzu zitunganya umuziki zirimo More Media, mbere yo gukomeza ibikorwa bye mu Rwanda no gukorana n’abandi bahanzi batandukanye, barimo Mani Martin.

Usibye umuziki we bwite, Patrick Nyamitari yagiye anagaragara mu bikorwa bigamije guteza imbere impano z’urubyiruko. Binyuze muri PN Dreamland Ltd, yateguye Impuruza Contest, irushanwa ryari rigamije kuvumbura impano nshya mu rubyiruko rufite hagati y’imyaka 12 na 21.

Yanasanzwe azwi mu gutegura ibitaramo bihuza umuziki wa Live n’abahanzi batandukanye. Mu byo yateguye harimo “Back to Live with Patrick Nyamitari”, igitaramo cyahuriyemo abahanzi nka Aline Gahongayire n’itsinda Catholic All Stars.

Sano Panda na we ni umwe mu bantu bamaze igihe mu ruganda rwa muzika nyarwanda, cyane cyane mu gutunganya indirimbo. Azwi kandi nk’umucuranzi ushoboye gucuranga ibicurangisho bitandukanye birimo piano, gitari na accordéon.

Izina “Sano Panda” rifitanye isano n’akazi ke mu muziki ndetse na Panda Music, aho amaze imyaka afasha abahanzi gutunganya no kunoza ibikorwa byabo. Ni na musaza w’umuhanzikazi Alyn Sano, umwe mu bahanzi bamaze kubaka izina rikomeye mu muziki nyarwanda.

Nubwo hari abamuzi cyane nk’umuntu ukunda kuririmba kubera ijwi rye, umwuga we w’ibanze ushingiye ku gutunganya umuziki no gufasha abahanzi kunoza ibikorwa byabo.

Gahunda nshya y’aba bahanzi igaragaza uburyo ibitaramo bya Live bikomeje kubona umwanya mu myidagaduro yo mu Rwanda, aho abakunzi b’umuziki bafite amahirwe yo kubona abahanzi batandukanye mu bihe bisanzwe bya buri cyumweru.

 

Sano Panda yatangaje ko agiye gukomeza gutaramira abakunzi b’umuziki muri gahunda y’ibitaramo bya ‘Live; ku i Rebero, aho azajya ahuriza hamwe abahanzi n’abakunzi b’umuziki mu bihe byo kwidagadura

Patrick Nyamitari agiye gutaramira abakunzi b’umuziki muri gahunda y’igitaramo cya Live kizajya gitangira saa kumi n’ebyiri z’umugoroba

Buri Cyumweru, Patrick Nyamitari na Sano Panda bazajya bataramira abakunzi babo binyuze mu muziki wa 'Live'


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...