Patrick Nyamitari na Emmy Star bagiye gutangiza 'Open Mic Rwanda' yiganjemo Gakondo

Imyidagaduro - 08/03/2023 3:12 PM
Share:

Umwanditsi:

Patrick Nyamitari na Emmy Star bagiye gutangiza 'Open Mic Rwanda' yiganjemo Gakondo

Bwa mbere, Patrick Nyamitari na Emmy Star bagiye gutangiza mu Rwanda ibitaramo bya 'Open mic Rwanda', byiganjemo gakondo.

Muri ibi bitaramo bya Open Mic Rwanda, abatarama bibanda ku rurimi rw’Ikinyarwanda, bakibanda no ku kwivuga "bya kinyarwanda, ariko nanone bakibanda no ku muco wa none n’urubyiruko rwisangamo“ hakabaho kuvanga imico yaba iyo hambere n’iyubu nk'uko Emmy Star yabiganirije inyaRwanda.com.

Emmy Star yavuze ko muri ibi bitaramo haba harimo umuziki unogeye amatwi ndetse n’abacuranzi basusurutsa abantu bitabiriye "Open mic Rwanda". Yavuze ko intego ari ugukora ndetse no guhananaha indangururamajwi kuko uwifuza kuririmba wese azajya abikora.

Yagize ati: ’’N’uwaba yasohokeye aho ariko akumva yifuza kuririmba cyangwa kugira icyo yavuga bitewe n’ikigezweho ako kanya bamuha mikoro nawe akavuga cyangwa akaririmbira abitabiriye ibyo bitaramo.’’’

Emmy yanongeyeho kandi ko muri ibi bitaramo ahanini ari uguteza imbere impano nyarwanda ndetse n’ababuze aho bahera cyane ko muri ibi bitaramo hazajya haba harimo ingeri zose abakunda umuziki baniyubashye.


Patrick Nyamitari ni umwe mu bahanzi bihariwe n'ijwi rikundwa

Kuri ubu ikigezweho ni igitaramo cya mbere kigiye guhurizwa hamwe abahanzi nka Patrick Nyamitari ari nawe uzakiyobora, afatanyije na Emmy Star. Hazaba hari kandi Sophia Nzayisenga, Marcel Ntazinda (Umurage) na Digi Digi umenyerewe muri Cinema.

Ni igitaramo kizabera kuri The Keza Hotel Kibagabaga kikaba ari ikibanziriza ibindi bitandukanye bazagenda bakorera muma Hotel atandukanye.


Emmy Star azwi nk'umunyamakuru mu myidagaduro mu Rwanda


Igitaramo cya mbere bagiye guhuriramo


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...