Niba ukunda Alarm Ministries, hari uruhare rukomeye Patrick Nkundabose yabigizemo kugira ngo ukunde iri tsinda rimaze kuba ubukombe mu muziki usingiza Imana. Impamvu ni uko uyu mugabo yongereye uburyohe mu ndirimbo z'iri tsinda akaziyoborana ubuhanga buhanitse bigatuma benshi bazikunda kugeza n'uyu munsi. Zimw mu ndirimbo yateye zaramamaye cyane. Harimo nka: "Hariho Impamvu", "Uri Nkuru Ukora Ibikomeye", "Nime Muona Asiye Badilika" [Asiye Badilika], n'izindi.
Kuri ubu ari gukora umuziki ku giti cye aho amaze gushyira hanze indirimbo 7. Iyi ndirimbo 'Isoko' yasohoye ni iya kabiri mu zigaragaza amashusho. Ni indirimbo yanditse mu 2020 ubwo Covid-19 "yari ikaze rwose". Ati: "Ni bwo natekereje kuri iyo Chorus (inyikirizo) ivuga ngo 'Ndategereje gukira nubwo mbona ubuzima buhagaze ariko Imana ishobora kuburema kandi yaraburemye'. Yavuze ko ubutumwa buri iyi ndirimbo ye ari ukubwira abantu bose ko Imana ko "ishobora byose, ishobora kurema ibyawe byapfuye (bidafite ubuzima)" igihe cyose bizeye izina ry'Imana isumba byose.
Mu kiganiro na InyaRwanda.com, Patrick Nkundabose yakomoje ku mishinga afite mu gihe kiri imbere, ashimangira ko umwaka wa 2022 kuri we ari uw'ibikorwa. Yavuze ko afite indirimbo nshya yiteguye gushyia hanze igihe icyo ari cyo cyose, igisigaye akaba ari ugufata amashusho yayo. Ati "Naho imishinga mishya irahari rwose ahubwo hari indirimbo ndimo gusoza muri studio bikunze ngahita nyikorera video, nayo 'yasohoka' vuba. Uyu ni umwaka wo gukora, niyo ntego nihaye".
Nkundabose avuga ko 2022 ari umwaka w'ibikorwa
Umunyamakuru yamubajije ati "Ubona Itorero muri ibi bihe rifata ivugabutumwa rinyuze mu ndirimbo gute, bihuze n'ibyo musaba abakristo n'abandi mu bijyanye n'agakiza?". Mu gusubiza, yagize ati "Njyewe uko mbibona ubu byarahindutse indirimbo zirakunzwe rwose, icyo nasaba aba Kristo ni ukurushaho gushyigikira abaririmbyi mu mpano zabo. Kuko ni ivugabutumwa nk'irindi ryose". Yunzemo ati "Ikindi narenzaho ni uko n'ababikora barushaho ku bikunda bagakorana umwete uyu murimo wo kwamamaza ubwami bw'Imana".
Nkundabose yamamaye bikomeye mu itsinda rya Alarm Ministries ubwo yari agituye mu Rwanda. Nyuma yo kujya gutura i Burayi, agasanga nta Alam Ministries ihabarizwa, yanze gusinziriza impano ye akomereza umurimo w'uburirimbyi ma makorali y'aho asengera, nyuma aza kwanzura kuririmba ku giti cye. Avuga ko iyo yicaye ahimba indirimbo, akenshi yibanda ku bintu bitatu (3). Asobanura ibyo bintu bitatu muri aya magambo, ati "Ubutumwa ngiye gutanga muri iyo ndirimbo, icyo umwuka ari gushyira ku mutima wanje n'abagenewe iyo ndirimbo hamwe na melody".
Yasabye abakunzi b'umuziki we n'abandi bose bakunda umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana kumushyigira mu buryo bwose bushoboka kuko akeneye amaboko yabo nyuma yo gutangira urugendo rushya nk'umuhanzi wigenga. Ati "Ku nshuti n'abakunzi banjye mudushyigikire mu buryo bwose mushobojwe bwaba kudukurikira ku mbuga nkoranyambaga dukoresha, ni inkunga ikomeye". Mu gusoza, yavuze ko iyi ndirimbo ye nshya yise 'Isoko' yasohokanye n'amashusho yayo, "izaba iri kuri album ya mbere kuko ni bwo ntangiye kuririmba solo".
Patrick Nkundabose yasohoye indirimbo nshya y'amashusho
Patrick yihaye intego yo gukora cyane mu 2022 na nyuma yaho
Nkundabose Patrick yamamaye cyane muri Alarm Ministries
Kuri ubu Patrick Nkundabose atuye i Burayi hamwe n'umuryango we
REBA HANO INDIRIMBO NSHYA "ISOKO" YA PATRICK NKUNDABOSE
REBA HANO "ASIYE BADIRIKA" YA ALARM MINISTRIES ITERWA NA PATRICK NKUNDABOSE