Patrick Nishimwe waminuje mu muziki yashyize hanze Album ya mbere "izafasha benshi kwegerana n’Imana"

Iyobokamana - 20/05/2026 2:10 PM
Share:
Patrick Nishimwe waminuje mu muziki yashyize hanze Album ya mbere "izafasha benshi kwegerana n’Imana"

Umuramyi Patrick Nishimwe wamaze igihe yigaragaza mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, yashyize hanze Album ye ya mbere yise “Shammah”, yitezeho gufasha benshi kwegerana n’Imana no kuyisenga mu kuri no mu mwuka.

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 20 Gicurasi 2026 ni bwo Patrick Nishimwe yashyize hanze iyi Album “Shammah” igizwe n’indirimbo esheshatu, ari zo: "El Shaddai", "Mutima Wanjye", "Ubereye Gushimwa", "Shammah", "Imbabazi zawe", na "Mazi y'Ubugingo". 

Ni Album yatangiye gukoraho mu myaka itanu ishize ni ukuvuga kuva mu mwaka wa 2021. Amajwi n’amashusho yayo byafashwe mu 2023, gusa kubera imbogamizi zitandukanye, isohoka ryayo rikomeza gutinda kugeza muri uyu mwaka wa 2026.

Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Patrick Nishimwe w'impano ikomeye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, yavuze ko iyi Album ayifata nk’imfura mu zindi nyinshi Imana izamushoboza gukora mu bihe biri imbere.

Ati: “Nkunda cyane iyi Album kandi nyifata nk’imfura mu zindi nyinshi Imana izanshoboza gukora. Ikubiyemo amarangamutima yanjye ku Mana mu gihe cyo kuyiramya no kuyihimbaza".

Yunzemo ati: "Nizeye kandi ko izafasha benshi kwegerana n’Imana kuko ikubiyemo ubutumwa bwo kuramya no guhimbaza Imana gusa.”

Uyu muramyi yavuze ko ubutumwa bw’ingenzi buri muri iyi Album ari ubwo kuramya Imana no kuyihimbaza bafite kwizera ko ihari kandi ikora, ndetse bakiringira imbabazi zayo.

Patrick Nishimwe yavuze ko umwihariko wa “Shammah” ari uburyo ijambo ry’Imana rihora ari rishya kandi rigakomeza gukorera ku mitima y’abantu. Ati: "Umwihariko uri muri iyi Album ni ubudasa bw’ijambo ry’Imana rihora ritubera rishya".

Arakomeza ati: "Nizera ko kuba yarabonye ko ndi uwo kwizerwa ikampa izi ndirimbo, yamaze no gutegura imitima myinshi izahemburwa ndetse igasabana nayo binyuze muri iyi Album."

Iyi Album yakozwe n’aba Producer batandukanye barimo Yosef Tatenda Gurupira na Courage Manyumwa uzwi nka C.O.G Beatz bo muri Zimbabwe, mu gihe amashusho yatunganyijwe na BJC wo mu Rwanda.

Patrick Nishimwe wari umaze igihe atagaragara cyane mu muziki wa Gospel, yagarukanye imbaraga nshya ndetse atangaza ko afite indi mishinga myinshi iri imbere.

Uyu muramyi wavukiye mu Karere ka Rusizi mu Ntara y’Iburengerazuba, yatangiye kuririmba akiri umwana muri korali y’abana izwi nka “Sunday School.” Nubwo yari afite impano yo kuririmba kuva akiri muto, yatangiye gukora umuziki ku giti cye mu mwaka wa 2016.

Nyuma yo gutangira urugendo rwe rwa muzika, yumvise ko akeneye kwiyungura ubumenyi maze ajya kwiga ibijyanye n’umuziki no kuramya Imana muri Reformed Theological College iherereye muri Uganda.

Patrick Nishimwe yavuze ko kwiga umuziki byamufashije cyane gusobanukirwa neza umuhamagaro we no gukora umurimo w’Imana mu buryo bunoze.

Yavuze ko kimwe mu bibazo bikunze kugaragara mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana ari uko bamwe mu bahanzi baririmba ubuzima bwabo aho kuririmba ukuri kw’ijambo ry’Imana.

Ati: “Birashoboka ko umuntu afite impano ariko ntamenye neza uko yayikoresha. Hari igihe umuntu yandika indirimbo igendanye n’uburyo yumva Imana ariko ugasanga idahuye n’ijambo ryayo. Ishuri ryamfashije cyane kugaruka ku kuri kw’ijambo ry’Imana.”

Yanagaragaje ko hari ikibazo cy’abahanzi bibanda cyane ku iterambere ryabo bwite bakibagirwa gufashanya no kuzamurana, ashimangira ko abaramyi bakwiye gufatana akaboko.

Akomoza ku madini yagiye asengeramo, Patrick yavuze ko umuhamagaro w’Imana urenze idini, agaragaza ko yavukiye muri ADEPR, akirizwa muri Zion Temple, mbere yo kujya gusengera muri Eglise Vivante Rebero aho asengera ubu.

"Nkunda cyane iyi Album kandi nyifata nk’imfura mu zindi nyinshi Imana izanshoboza gukora." Patrick Nishimwe

Patrick Nishimwe yaminuje mu bijyanye n’umuziki no kuramya Imana muri Reformed Theological College iherereye muri Uganda

Patrick Nishimwe yashyize hanze Album ya mbere yise "Shammah"

Patrick Nishimwe yizeye ko album ye ya mbere =izafasha benshi kwegerana n’Imana

KANDA HANO WUMVE ALBUM NSHYA YA PATRICK NISHIMWE

REBA INDIRIMBO "UBEREYE GUSHIMWA" YA PATRICK NISHIMWE


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...