Evra ari mu Rwanda mu
bikorwa bijyanye na Kwita Izina, umuhango ngarukamwaka wo guha amazina abana
b’ingagi wabaye ku nshuro ya 21, ufite insanganyamatsiko igira iti: “Kubungabunga
ibidukikije ni ubuzima, kurengera ahazaza.” Muri uyu mwaka, uyu muhango uri kubere mu kinigi abana b’ingagi 22
ni bo baza kwitwa amazina.
Kuri uyu wa Gatanu tariki
ya 4 Nzeri 2026, uyu munyabigwi mu mupira w’amaguru, aganira na RBA yavuze ko
ari ubwa mbere yari ageze mu Rwanda, kandi ko yari amaze imyaka itandatu
asezeranyije Perezida w’u Rwanda ko azasura igihugu.
Ati: “Byabaye ibintu
bitangaje. Numva mfite umugisha kandi nshimishijwe cyane no kuba narageze mu
Rwanda. Nasezeranyije Perezida wanyu hashize imyaka itandatu ko nzaza gusura
igihugu cye, kandi kuba nabikoze biranshimishije cyane.”
Evra yavuze ko urugendo
rwe mu Rwanda rwatangiriye ku gusura Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi
1994 rwa Kigali, aho yavuze ko yamenye byinshi ku mateka y’u Rwanda
n’Abanyarwanda.
Ati: “Nashimishijwe cyane
no gutangirira ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi 1994. Byari umunsi
ukomeye kandi wanteye gutekereza cyane, ariko wari ingenzi kuko aho njya hose
mba nshaka kumenya amateka n’umuco byaho.”
Yavuze ko ibyo umuntu
ashobora kubona cyangwa kumva kuri televiziyo bitandukanye n’ibyo abona iyo
ageze ahantu ubwe, bityo ko gusura urwibutso byamufashije kurushaho
gusobanukirwa amateka y’u Rwanda.
Evra kandi yashimiye
Abanyarwanda uburyo bashoboye gukomeza kubaho no kubaka igihugu nyuma y’amateka
akomeye yaranze u Rwanda.
Ati: “Nishimiye cyane
Abanyarwanda, kuko sinzi niba hari abantu bakomeye kurusha bo nigeze mbona.
Kuba ushobora kubabarira cyangwa ukahitamo kutababarira, ntabwo umuntu akwiye
gucira urubanza undi. Byari ibintu bikomeye cyane.”
Uyu wahoze ari umukinnyi
ukomeye wa Manchester United yavuze ko gusura ingagi mu misozi y’u Rwanda na
byo byari mu bihe byamushimishije cyane.
Ati: “Ejo kubona ingagi
byari ibintu byihariye cyane. Sinigeze ntekereza ko mu buzima bwanjye nzabona
ingagi mu buturo bwazo, zitekanye kandi ziri mu bihe byiza.”
Evra yavuze ko uko iminsi
yagiye ishira mu Rwanda ari ko yarushagaho gukunda iki gihugu, ndetse ko Kwita
Izina byamuhaye ibyishimo bidasanzwe.
Ati: “Kuri njye ni
nk’inzozi. Iyo nsubije amaso inyuma nkibuka nkiri umwana w’imyaka itanu,
sinigeze ntekereza ko umunsi umwe nzagira amahirwe yo kwita izina umwana
w’ingagi. Biratangaje cyane. Numva mfite umugisha, nshimishijwe kandi nkunda u
Rwanda.”
Yongeyeho ko kuva akigera
ku butaka bw’u Rwanda yahise yumva ikirere cyiza n’umwuka w’ibyishimo biri mu
gihugu.
Evra yavuze ko yifuza ko
Abanyarwanda bakomeza gutera imbere no kugira ibyishimo, anasezeranya ko
azakomeza gushyigikira ibikorwa bishobora kugira uruhare mu kuzana ibyishimo
n’impinduka nziza.
Yashimangiye kandi ko
kubungabunga amateka no kurengera ibidukikije ari ingenzi cyane, avuga ko ari
ubutumwa yifuza kugeza ku bihugu byose bya Afurika agenda asura.
Patrice Evra yavuze ko mu
bihugu bya Afurika amaze gusura, u Rwanda ari cyo gihugu gifite isuku kurusha
ibindi, anashima uruhare rwa Perezida Paul Kagame n’Abanyarwanda muri iyo
gahunda.
Ati: “Kugeza ubu, mu
bihugu byose bya Afurika nasuye, u Rwanda ni rwo nasanze rufite isuku kurusha
ibindi. Uburyo igihugu cyavuye aho cyari kiri kikagera aho kiri ubu ni akazi
gakomeye kandi gatangaje. Ndashimira Perezida ndetse n’Abanyarwanda bose.”
Patrice Evra yasoreje ku gushimira u Rwanda n’Abanyarwanda ku buryo babungabunga ibidukikije, kurinda amateka no kubaka igihugu gifite isuku n’iterambere.
Yavuze ko uruzinduko rwe
rwamuhaye umwanya wo kumenya u Rwanda birenze ibyo yabonaga mu bitangazamakuru,
anagaragaza ko kubona ingagi mu buturo bwazo no kugira uruhare muri Kwita Izina
ari ibintu atazibagirwa.
