Evra
w’imyaka 40 y’amavuko akomeje gusangiza abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga
amashusho y’imyitozo ikomeye ari gukora yitegura umukino uzamuhuza na Adam
Saleh tariki ya 30 Mata 2022, ukazabera kuri the O2 Arena.
Mu
mashusho Evra yasangije abamukurikira ari mu myitozo, munsi yanditse amagambo
agira ati:
“Abakinnyi
bose bakina umukino w’iteramakofe aho bari hose ku Isi bubahwe ".
“Ninjiye
mu mukino w’iteramakofe nywubashye, mfite inyota yo kwiga ndetse nanawishimiye
cyane, niteguye kwiga ".
Adam
Saleh w’imyaka 28 wubatse izina rikomeye ku mbuga nkoranyambaga no kuri YouTube
by’umwihariko, asanzwe akina umukino w’iteramakofe ndetse yaburiye Evra ko
yakoze amahitamo mabi ubwo yamuhitagamo ngo bazakine.
Yagize
ati "Yeretswe abantu bagera muri batanu agomba guhitamo uwo bakina, nanjye narindi
muri bo.
We n’ikipe
ye bakorana bakoze ikosa rikomeye ryo kumpitamo, nibwo agitangira umukino w’iteramakofe,
ariko ngiye gushyira iherezo rye kuri uyu mukino.
Mu byukuri
bizeye ko azantsinda, ni nayo mpamvu bampamagaye kuri telephone bambwira ngo’Witeguye
ute umukino Patrice Evra azagutsinda?
Gusa
nishimiye kuzasangira ikibuga n’umunyabigwi mu mupira w’amaguru wakinanye na
Cristiano Ronaldo ".
Ubwo
yari agikina mu batarabigize umwuga, Saleh yamaze imikino 14 adatsindwa, ndetse
mu mikino itatu aheruka gukina yatsinze ibiri anganya umwe.
Ubwo
yagarukaga ku isomo azasigira Evra, Saleh yagize ati "Nishimiye kuzasangira
ikibuga n’uyu munyabigwi, gusa nzamwigisha ariko namusigire isomo rizatuma
atazongera gutekereza gukina nanjye ".
“Nta
mpuhwe nzamugirira ".
Patrice Evra akomeje imyitozo yitegura umukino uzamuhuza na Saleh
Saleh ahamya ko Evra ariyo mahitamo mabi ya mbere akoze kuko atazamugirira impuhwe na nke
Uzaba ari umukino ukomeye wa mbere kuri uyu munyabigwi wakiniye Manchester United