Iyi nama ihuriza hamwe urubyiruko ruturutse hirya no hino, mu bihugu bitandukanye byo ku
mugabane wa Afurika.
Iheruka yabereye i Kigali mu 2019.
Abayitabiriye icyo gihe baganiriye ku iterambere ry’urubyiruko mu bijyanye n’inganda.
Isozwa n’igitaramo cy’abahanzi barimo Patoraking, Meddy, Bruce Melodie, itsinda
rya Charly&Nina n’abandi.
Ubu ni ku nshuro ya kane (4) igiye kuba. Izaba kuva ku wa 13 Ukwakira kugeza ku wa 15 Ukwakira
2022.
Ubwo yari mu Rwanda mu
2019, Patoranking yatanze ikiganiro, avuga ko asanzwe ari umuhanzi
ukunda gufatanya n’abandi, aho yanabishimangiye kuri album yise ‘Wilmer’ yasohoye.
Uyu munyamuziki yavuze ko
mu rugendo rwe rw’umuziki yaririmbiye mu bihugu bitandukanye, ariko ngo
ntiyigeze ataramira abantu bari hamwe baturuka mu bihugu bitandukanye buri
gihugu gihagarariwe. Ati “Kuri njye ni byiza ni byiza."
Asubiye iwabo muri
Nigeria, yashyize ifoto kuri Twitter ari kumwe na Perezida Kagame, maze ahishura
ko akunda byimazeyo Perezida Kagame.
Ati “Nkunda uyu mugabo
mubona hano Perezida Paul Kagame." Yavuze ko Perezida Kagame ari ‘Papa wa nyawe
wa Afurika’. Ati “Umuyobozi nyawe w’umunyafurika."
Patoranking yamenyekanye
birushijeho binyuze mu ndirimbo nka ‘Garlie O’, ‘God Over Everything’, ‘Heal D
world’ n’izindi.
Muri Gicurasi 2019
yasohoye Album yise "Wilmer" yifashishijeho abahanzi
batandatu barimo Bera, Nyashinski, Busiswa, Dadju, Donae’o na Davido.
Iyi Album yayikoze
ayishyizeho umutima na 'roho’ anayitezeho kuzafasha benshi bacitse intege mu
buzima, bakeneye uwababwira amagambo yabafasha kongera guhaguruka bagakomeza
urugendo.
Kuri iyi nshuro agiye
kugaruka mu Rwanda, aho azaririmba muri iyi nama izagaruka ku gushyigikira
ishoramari ry’urubyiruko.
Uretse kuba iyi nama
yitabirwa n’urubyiruko, initabirwa n’abayobozi batanga ibiganiro.
Kuri iyi nshuro, aba
barimo Minisitiri w'Urubyiruko n'Umuco, Rosemary Mbabazi, Chid Mpemba, Usha Rao
Mpemba, Lydia Zigomo, Oulie Keita, Maxime Houinato, Maxweel Gomera n'abandi.
Iyi nama izasozwa n’igitaramo
cy’aba bahanzi. Ni ubwa mbere Jay Prayzah agiye gutaramira mu Rwanda. Mu
itangazamakuru n’abandi bakunze kumwita ‘Musoja’.
Uyu mugabo yavutse ku wa
4 Nyakanga 1987, yujuje imyaka 35 y'amavuko. Yavukiye ahitwa Uzumba Maramba
Pfungwe muri Zimbabwe. Yarushinze na Rufaro Chiworeso.
Azwi cyane mu ndirimbo
zirimo nka 'Dangerous' na 'Dzamutsana' yo mu 2018, 'Hokoyo' n'izindi.

Mu 2019, ubwo Perezida
Kagame yafunguraga inama ya Youth Connekt Africa Summit

Mu 2019, Patoranking
yatanze ikiganiro muri iyi nama, anaririmba mu gitaramo cyayiherekeje
Iyi nama yitabirwa
n'urubyiruko rwo mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika
Minisitiri w'Urubyiruko
n'Umuco, Rosemary Mbabazi ubwo yatangaga ikiganiro muri iyi nama
Youth Connekt Africa
ifite intego yo guhuza, gufasha no kugera ku rubyiruko miliyoni 226 rwo muri
Afurika
Mu 2019, urubyiruko
rusaga 12,000 rwiyandikishije kwitabira iyi nama
Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bitabiriye iyi nama ya Youth Connekt Africa Summit

Patoranking yavuye i Kigali yirahira Perezida Kagame nyuma yo guhura

Jah Prayzah utegerejwe i Kigali mu gitaramo kizaherekeza inama ya Youth Connekt Africa
KANDA HANO UREBE INDIRIMBO 'MY WOMAN' YA PATORANKING
KANDA HANO UREBE INDIRIMBO 'MUKWASHA' YA JAY PRAYZAH