PATIENT NA GENTILLE: Ibihe by’agatangaza byaranze ubukwe Minisitiri Bamporiki Edouard yagabiyemo inka urugo rushya (Amafoto 70)

Imyidagaduro - 21/12/2021 2:04 AM
Share:
PATIENT NA GENTILLE: Ibihe by’agatangaza byaranze ubukwe Minisitiri Bamporiki  Edouard yagabiyemo inka urugo rushya (Amafoto 70)

Ubukwe bwa Patient Bizimana na Gentille Karamira bwabaye kuwa 19 Ukuboza 2021, bwaranzwe n’ibihe by’agatangaza byaremwe n’imiryango n’inshuti zirimo ibyamamare mu ngeri zinyuranye, umuziki na politike, umuryango mushya ukaba wanagabiwe inka n’abantu banyuranye barimo Minisitiri Bamporiki Edouard.

Uwa 19 Ukuboza 2021 wari umunsi w’agatangaza ku bakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana, kubera ibirori by’ubukwe bwa Patient Bizimana, umwe mu baramyi bamaze igihe kirekire bagiye bakora ibihangano byakoze ku mitima ya benshi kuva mu mwaka wa 2007.

Iyi tariki y’amateka ikaba yarabimburiwe n’umuhango wo gusaba no gukwa wabereye mu busitani buherereye ku Gisozi bwa ‘Romantic Garden’, witabiriwe n’imiryango n’inshuti aho Patient Bizimana yageze agaragiwe n’abarimo Simon Kabera na Serge Iyamuremye, mu myitero myiza y’umweru n’umukara.

Patient yakiranwe ibyishimo n’abo yasabiwemo umugeni bakamumwemerera, kubera ko bashimye ubukaka n’ubushongore bwe kimwe n’amazina yiswe aho bemeje ko asobanuye byinshi, by’umwihariko ‘ubwitonzi’.

Amaze gushyika no kwakirwa, umugeni we yaje nawe yambaye neza ari kumwe n’abakobwa beza mu mikenyero irabagirana, ahageze abwirwa n’ababyeyi ko rwose nyuma yo kujya inama no kuganiza ba nyirasenge bamaze kumutanga.

Aya magambo yakoze ku mutima Gentille afatwa n’amarangamutima amarira atangira gutemba ku matama, nyamara ubwo yageraga impande ya Patient yihebeye yahise atangira kumwenyura, nyuma y’imihango yo gusaba no gukwa yaranzwe n’ibihe by’ibyishimo byazamuwe n’abarimo Ishimwe Joshua, umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana mu njyana ya gakondo; n’umusizi, umutoza w’ababyinnyi ba gakondo, umuririmbyi Siboyintore. 

Ibintu byarushijeho kuryoha ubwo abageni bageraga mu rusengero, aho bahamirije isezerano ryabo imbere y’Imana, maze Patient wari uri kumwe na Simon Kabera wakomeje kumuba hafi, bakira Gentille mu byishimo byinshi, bazamukana berecyera ku ruhimbi, basanga itsinda ry’abaramyi babarizwa muri Shakina.

Patient afatanya nabo kuririmba anahabwa n’umwanya aririmba indirimbo ze zinyuranye zirimo ‘Ubuntu’, n’abandi bahanzi nabo bafashe umwanya bakanyuzaho barimo Gaby Kamanzi wahamije ko Imana ari umuhanga, kandi isohoza isezerano ryayo ku gihe kimwe, na Simon Kabera.

Nyuma y’ubutumwa n’impanuro za Pasiteri Lydia Masasu, abageni bemeranije kubana akaramata.

Amagambo y’isezerano Patient yabwiye Gentille.

 

“Njyewe Patient Bizimana, imbere y’imiryango n’imbere y’itorero ndashaka kugutangariza ko Gentille Uwera ngukunda cyane. Kuva nakumenya wambereye inshuti, umbera umuvandimwe, uranyumva, urangandukira, kandi wampaye umutuzo udasanzwe mu mutima wanjye.

Ndashima Imana yo idakora nk’abantu kandi igihe cyose kubaho kwawe mu buzima bwanjye mu rugendo rwanjye ari urw’agakiza, namenye ko Imana igira neza narayibonye. Ndashima Imana ko itari umuntu kandi itareba nk’abantu.

Uyu munsi cyangwa ejo ibihe byahinduka, ariko twebwe ntituzahinduka kandi nta n’imiraba izatunyeganyeza. Mu rugendo rwacu Imana izabana natwe ndabyizeye, twarasenganye, twagiranye umwanya udasanzwe mu buzima bwanjye.

N’iyo wampitishamo inshuro igihumbi nakongera kuguhitamo, mbikubwira turi twembi, mbikubwira kuva nakumenya, n’iyo uyu munsi banzanira abandi ngo mpitemo nahitamo wowe. Ndashimira Imana ko bibaye ababyeyi banjye bagihari ntari imfubyi.

Ndashima Imana ko ababyeyi bawe bari kundeba, bari kureba iki gihango tugiranye, ndashima Imana ku miryango, ku nshuti zaje gushyigikira iki gihango, kirakomeye, sinzi ndumva amagambo ari menshi reka nkubwire, nibaza ko abantu benshi batakuzi.

Ndatecyereza ko Imana yari yaraguhishe kugira ngo ikundemere. Uyu munsi ntibakuzi ninjye ukuzi neza, sinzi aho nahera ariko wampaye umutuzo kandi wampaye icyubahiro, nta n’ikintu kizampungabanya turi kumwe.

Ndashimira Imana cyane ni iyo kwizerwa, njyewe narasenze cyane ntabwo bijyana n’uko abantu babyumva si n’uko babitecyereza. Ndashimira Imana, ndashimira ababyeyi bakubyaye uburere baguhaye, uri inshuti yanjye.

Kandi ntabwo usanzwe, ibyo ndabivuga imbere y’imiryango nari narabitegereje reka nduhuke mu mutima nari narabuze igihe nzabivugira."

 Nyuma y’aya magambo, Patient yahise akomeza anamuririmbira mu ndirimbo yakoze ku mitima ya benshi, ndetse na Pasiteri ubwe yahamije ko ari nziza.

Patient yagize ati: “Ya mpano yangezeho umunsi uruta indi yose, unyituye urukundo wankunze kuva cyera koko urakiranuka."

Amagambo y’isezerano Gentille yabwiye Patient

“Ndashima Imana kubw’umugambi wayo mwiza, yemeye ko uba uwo tuzabana mu buzima bwanjye bwose, ndagushimiye ko wampisemo mu magana y’abakobwa kugira ngo ngufashe gusohoza umugambi wayo.

Ku buzima bwawe n’abazagukomokaho warakoze kuba intangarugero mu busore bwawe, warakoze kugeza igihe cyiza kandi gikwiye. Ndishimye ko uri igisubizo ku masengesho nasenze imyaka myinshi.

Ndahiriye imbere y’ababyeyi b’umwuka ndetse n’ab’umubiri, abapasiteri, abashumba, abavandimwe ndetse n’inshuti ko nzagukunda, nzakubaha, nzakuguyaguya, nzagutonesha, nzaguhangayikira kandi nzagushyigikira iteka. Ndagukunda none n’iteka ryose, uri umugisha ntazigera ntesha agaciro na rimwe mu buzima ".

Nyuma y’isezerano ryabo no gusengerwa, umuryango wa Simon Kabera nawo wasengewe unaragizwa umuryango mushya wa Patient Bizimana.

Ibirori byakomereje ahantu h’agatangaza, hari hateguriwe kwakira abashyitsi n’imiryango.

Gaby Kamanzi ni we wafunguye ibirori byitabiriwe na Minisitiri Bamporiki Edouard wanahaye umuryango mushya inka, n'ibyamamare binyuranye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana birimo Simon Kabera, Israel Mbonyi, Aimé Uwimana, Joshua Ishimwe, James na Daniella, bafatanije kuririmba indirimbo zirimo ubutumwa bwinshi.

Uhereye kuri Gaby Kamanzi mu ndirimbo nziza igira iti:"Uri inshuti nziza ndagukunda ntacyo nzakuburana Yesu.", ubundi bafatanije bose bati:"Wandemanye umutima wo kuramya umwuka wawe, uyu munsi ibimvamo biramvura bigatembera mu bwoko bwawe bigahembura imitima." Bakomeza bagira bati:"Ubutsinzi bufitwe kandi ni ubw'Imana."

Abasaza muri ibi birori byo kwiyakira ariko mu muco wa kinyarwanda byitwa guhekerwa umugeni, bahamije ko imiryango y’Abaha n’Abagera yamye ihana abageni kuva mu bisekuru bya cyera. Ababyeyi ba Gentille batuye mu gihugu cya Suede ntibabashije kubona uko baza kubera COVID19, ariko bagennye ubutumwa bwasangijwe abitabiriye binyuze mu buryo bw’ikoranabuhanga babashima kuhababera, banaha inka umuryango mushya.

 Sibo bonyine batabashije kuhagera kuko n’abavandimwe b’umukobwa bamwe na bamwe, bamugeneye ubutumwa bunyuze mu ikoranabuhanga, kimwe n’abandi baramyi batandukanye barimo abo mu Rwanda no mu karere bifurije ishya n’ihirwe umuryango wa Patient barimo Appolinaire, Gentil Misigaro n’abandi.


Ihema ryabereyemo umuhango wo gusaba no gukwa


Ababyeyi bari babucyereye 

 

Ishimwe Joshua na Siboyintore nibo bafunguye umuhango wo gusaba no gukwa mu ndirimbo zinyuranye

Umusaza wari uhagarariye umuryango wa Gentille

Umusaza wari uhagarariye umuryango wa Patient

Byari ibyishimo ku basaza basabwaga umugeni

Patient asohoka mu modoka agaragiwe n'abarimo Simon Kabera

Serge Iyamuremye yari mu basore baherecyeje Patient

Prosper Nkomezi nawe yaherecyeje PatientPatient Bizimana yari yishimye cyane ubwo yakirwaga mu miryango n'inshutiAbasore bari babucyereye mu myitero myiza 

Patient Bizimana ategereje umugeni we

Simon na Patient

Umukobwa wabimburiye abandi bambariye Gentille

Gentille hagati y’abasaza be bagiye kumutanga

Gentille mu munezero mwinshi 

Gentille abwirwa ko yamaze gutangwa n'umuryango byamukoze ku mutima bimutera kurira 

Gentille asatira ibyishimo bye by'iteka

Patient Bizimana yari yuzuye umunezero

Ibyo kurira byabaye ibyishimo ubwo Gentille yageraga iruhande rwa Patient Bizimana


Patient ahobera akara ko mumara ye mu buryo buteye ubwuzu

Patient yambika impeta y'urukundo urubavu rwe


Umunezero ku maso ya bombi

Patient na Gentille bahana impano

Patient yambika ingofero y'ububyeyi umubyeyi

Impano yagenewe umubyeyi

Urwibutso rw'ababyeyi n'abana babo

Patient na Joshua bafatanije kuririmba indirimbo zinyuranye 

Patient na Gentille bagana aho bari bagiye gufatira amafoto y'umwihariko

Ahantu harimo harimbishirizwa kuza kwakirira abashyitsi

Patient na Gentille n'ababyeyi babo mu buryo bw'umwuka

Patient na Gentille n'abasore n'abakobwa bari babagaragiye mu ifoto y'urwibutso

Prosper Nkomezi, Serge Iyamuremye, Simon Kabera, Patient Bizimana, Gentille Karamira, na bamwe mu bakobwa bari babambariye

Simon Kabera na Patient Bizimana bategereje umugeni mu rusengero

Musaza wa Gentille ari kumwe n'umugeni we 

Patient yaririmbye indirimbo ze zitandukanye 

Simon Kabera waherecyeje Patient Bizimana nawe yakoze mu nganzo asusurutsa abari mu rusengero

Gaby Kamanzi yaririmbye indirimbo yasabwe na Patient kuzaririmba ku bukwe bwe

Umuyobozi w'ibijyanye no kubaka ingo n'abashakanye

Pasiteri Lydia Masasu wasezeranije Patient na Gentille

Patient na Gentille barahirira kuri Bibiliya ko biyemeje kubana akaramata

Mu kwambika impeta Gentille, Patient yamubwiye amagambo akomeye avuga ko Imana yari yaramumuhishiye kuko ntabamuzi



Amagambo akomeye Patient yabwiye Gentille yatumye aturika ararira

Patient yaririmbiye Gentille abwira Imana ko ya mpano yamugeneye yamugezeho


Gentille yambitse impeta y'urudashira Patient amushima kuba yarabaye intangarugero mu busore bwe


Abashumba bafatikanije gusengera umuryango mushya wa Patient Bizimana na Gentille Karamira Uwera


Patient yerekanye umugeni we 

Patient yagaragaje ibyishimo bye mu ndirimbo zinyuranye

Patient Bizamana ashyira umukono ku isezerano ryo kubana akaramata na Gentille Karamira

Gentille ashyira umukono ku isezerano

Ababyeyi bo mu mwuka basengewe ku nshingano zo gukomeza kuba hafi Patient na Gentille

Gentille ashyira umukono ku isezerano rya Patient na Gentille

Impapuro z'isezerano rya Patient na Gentille zerekwa abaje kubashyigikira

Minisitiri Bamporiki ni umwe mu bitabiriye ubukwe bwa Patient na Gentille anabagabira inka 

Umwe mu bavandimwe ba Patient


Ahantu h’agatangaza hakiriwe abashyitsi

CSR MTN Alain Numa na Raoul Rugamba ni bamwe mu bitabiriye ubukwe bari banafitemo inshingano zinyuranye zatumye bubasha kugenda neza


Ibyicaro byari byateguriwe abageni

Gaby Kamanzi niwe wabimburiye abandi mu birori kwakira abashyitsi

Patient na Gentille bari banezerewe

Impande zose zari zishimye

Abaramyi bakomeye bari babucyereye

Abahanzi banyuranye bafatanije gususurutsa abitabiriye

Israel Mbonyi ni umwe mu baramyi bitabiriye ubukwe bwa Patient

Nyina wo mu mwuka wa Gentille yari yuje ubwuzu ku maso

Abantu bari banezerewe

Kwifata byari bigoye ku ruhande rw'abageni

Daniella ni umwe mu basusurukije abitabiriye

Serge, Aimé, Daniella n'abandi baremeye ibihe by'agatangaza umuryango mushya














Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...