Uwa 19 Ukuboza 2021 wari umunsi w’agatangaza ku bakunzi b’umuziki
wo kuramya no guhimbaza Imana, kubera ibirori by’ubukwe bwa Patient Bizimana, umwe mu baramyi bamaze igihe kirekire bagiye bakora ibihangano byakoze ku
mitima ya benshi kuva mu mwaka wa 2007.
Iyi tariki y’amateka ikaba yarabimburiwe n’umuhango wo gusaba
no gukwa wabereye mu busitani buherereye ku Gisozi bwa ‘Romantic Garden’, witabiriwe
n’imiryango n’inshuti aho Patient Bizimana yageze agaragiwe n’abarimo Simon
Kabera na Serge Iyamuremye, mu myitero myiza y’umweru n’umukara.
Patient yakiranwe ibyishimo n’abo yasabiwemo umugeni bakamumwemerera, kubera ko bashimye ubukaka n’ubushongore bwe kimwe n’amazina yiswe aho bemeje ko asobanuye byinshi, by’umwihariko ‘ubwitonzi’.
Amaze gushyika no kwakirwa, umugeni we yaje nawe yambaye neza
ari kumwe n’abakobwa beza mu mikenyero irabagirana, ahageze abwirwa n’ababyeyi
ko rwose nyuma yo kujya inama no kuganiza ba nyirasenge bamaze kumutanga.
Aya magambo yakoze ku mutima Gentille afatwa n’amarangamutima amarira atangira gutemba ku matama, nyamara ubwo yageraga impande ya Patient yihebeye yahise atangira kumwenyura, nyuma y’imihango yo gusaba no gukwa yaranzwe n’ibihe by’ibyishimo byazamuwe n’abarimo Ishimwe Joshua, umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana mu njyana ya gakondo; n’umusizi, umutoza w’ababyinnyi ba gakondo, umuririmbyi Siboyintore.
Ibintu byarushijeho kuryoha ubwo abageni bageraga mu rusengero, aho bahamirije isezerano ryabo imbere y’Imana, maze Patient wari uri kumwe na Simon Kabera wakomeje kumuba hafi, bakira Gentille mu byishimo byinshi, bazamukana berecyera ku ruhimbi, basanga itsinda ry’abaramyi babarizwa muri Shakina.
Patient afatanya nabo kuririmba anahabwa n’umwanya aririmba indirimbo
ze zinyuranye zirimo ‘Ubuntu’, n’abandi bahanzi nabo bafashe umwanya bakanyuzaho
barimo Gaby Kamanzi wahamije ko Imana ari umuhanga, kandi isohoza isezerano
ryayo ku gihe kimwe, na Simon Kabera.
Nyuma y’ubutumwa n’impanuro za Pasiteri Lydia Masasu, abageni
bemeranije kubana akaramata.
Amagambo y’isezerano Patient yabwiye Gentille.
“Njyewe Patient Bizimana, imbere y’imiryango n’imbere y’itorero
ndashaka kugutangariza ko Gentille Uwera ngukunda cyane. Kuva nakumenya
wambereye inshuti, umbera umuvandimwe, uranyumva, urangandukira, kandi wampaye
umutuzo udasanzwe mu mutima wanjye.
Ndashima Imana yo idakora nk’abantu kandi igihe cyose kubaho
kwawe mu buzima bwanjye mu rugendo rwanjye ari urw’agakiza, namenye ko Imana
igira neza narayibonye. Ndashima Imana ko itari umuntu kandi itareba nk’abantu.
Uyu munsi cyangwa ejo ibihe byahinduka, ariko twebwe
ntituzahinduka kandi nta n’imiraba izatunyeganyeza. Mu rugendo rwacu Imana izabana
natwe ndabyizeye, twarasenganye, twagiranye umwanya udasanzwe mu buzima bwanjye.
N’iyo wampitishamo inshuro igihumbi nakongera kuguhitamo, mbikubwira turi twembi, mbikubwira kuva nakumenya, n’iyo uyu munsi banzanira
abandi ngo mpitemo nahitamo wowe. Ndashimira Imana ko bibaye ababyeyi banjye
bagihari ntari imfubyi.
Ndashima Imana ko ababyeyi bawe bari kundeba, bari kureba iki
gihango tugiranye, ndashima Imana ku miryango, ku nshuti zaje gushyigikira iki
gihango, kirakomeye, sinzi ndumva amagambo ari menshi reka nkubwire, nibaza ko
abantu benshi batakuzi.
Ndatecyereza ko Imana yari yaraguhishe kugira ngo ikundemere. Uyu munsi ntibakuzi ninjye ukuzi neza, sinzi aho nahera ariko wampaye umutuzo
kandi wampaye icyubahiro, nta n’ikintu kizampungabanya turi kumwe.
Ndashimira Imana cyane ni iyo kwizerwa, njyewe narasenze cyane
ntabwo bijyana n’uko abantu babyumva si n’uko babitecyereza. Ndashimira Imana, ndashimira ababyeyi bakubyaye uburere baguhaye, uri inshuti yanjye.
Kandi ntabwo usanzwe, ibyo ndabivuga imbere y’imiryango nari narabitegereje reka nduhuke mu mutima nari narabuze igihe nzabivugira."
Nyuma y’aya magambo, Patient yahise akomeza
anamuririmbira mu ndirimbo yakoze ku mitima ya benshi, ndetse na Pasiteri ubwe yahamije
ko ari nziza.
Patient yagize ati: “Ya mpano yangezeho umunsi uruta indi yose, unyituye urukundo
wankunze kuva cyera koko urakiranuka."
Amagambo y’isezerano Gentille yabwiye Patient
“Ndashima Imana kubw’umugambi wayo mwiza, yemeye ko uba uwo
tuzabana mu buzima bwanjye bwose, ndagushimiye ko wampisemo mu magana y’abakobwa
kugira ngo ngufashe gusohoza umugambi wayo.
Ku buzima bwawe n’abazagukomokaho warakoze kuba intangarugero
mu busore bwawe, warakoze kugeza igihe cyiza kandi gikwiye. Ndishimye ko uri
igisubizo ku masengesho nasenze imyaka myinshi.
Ndahiriye imbere y’ababyeyi b’umwuka ndetse n’ab’umubiri, abapasiteri, abashumba, abavandimwe ndetse n’inshuti ko nzagukunda, nzakubaha, nzakuguyaguya, nzagutonesha, nzaguhangayikira kandi nzagushyigikira iteka. Ndagukunda none n’iteka ryose, uri umugisha ntazigera ntesha agaciro na rimwe mu
buzima ".
Nyuma y’isezerano ryabo no gusengerwa, umuryango wa Simon
Kabera nawo wasengewe unaragizwa umuryango mushya wa Patient Bizimana.
Ibirori byakomereje ahantu h’agatangaza, hari hateguriwe
kwakira abashyitsi n’imiryango.
Gaby Kamanzi ni we wafunguye ibirori
byitabiriwe na Minisitiri Bamporiki Edouard wanahaye umuryango mushya inka, n'ibyamamare
binyuranye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana birimo Simon Kabera, Israel
Mbonyi, Aimé Uwimana, Joshua Ishimwe, James na Daniella, bafatanije kuririmba
indirimbo zirimo ubutumwa bwinshi.
Uhereye kuri Gaby Kamanzi mu
ndirimbo nziza igira iti:"Uri inshuti nziza ndagukunda ntacyo nzakuburana
Yesu.", ubundi bafatanije bose bati:"Wandemanye umutima wo
kuramya umwuka wawe, uyu munsi ibimvamo biramvura bigatembera mu bwoko bwawe
bigahembura imitima." Bakomeza bagira bati:"Ubutsinzi bufitwe kandi
ni ubw'Imana."
Abasaza muri ibi birori byo kwiyakira ariko mu muco wa kinyarwanda byitwa guhekerwa umugeni, bahamije ko imiryango y’Abaha n’Abagera yamye ihana abageni kuva mu bisekuru bya cyera. Ababyeyi ba Gentille batuye mu gihugu cya Suede ntibabashije kubona uko baza kubera COVID19, ariko bagennye ubutumwa bwasangijwe abitabiriye binyuze mu buryo bw’ikoranabuhanga babashima kuhababera, banaha inka umuryango mushya.
Sibo bonyine batabashije kuhagera kuko n’abavandimwe b’umukobwa bamwe na bamwe, bamugeneye ubutumwa bunyuze mu ikoranabuhanga, kimwe n’abandi baramyi batandukanye barimo abo mu Rwanda no mu karere bifurije ishya n’ihirwe umuryango wa Patient barimo Appolinaire, Gentil Misigaro n’abandi.
Ihema ryabereyemo umuhango wo gusaba no gukwa
Ababyeyi bari babucyereye

Ishimwe Joshua na Siboyintore nibo bafunguye umuhango wo gusaba no gukwa mu ndirimbo zinyuranye
Umusaza wari uhagarariye umuryango wa Gentille
Umusaza wari uhagarariye umuryango wa Patient
Byari ibyishimo ku basaza basabwaga umugeni
Patient asohoka mu modoka agaragiwe n'abarimo Simon Kabera
Serge Iyamuremye yari mu basore baherecyeje Patient
Prosper Nkomezi nawe yaherecyeje Patient
Patient Bizimana yari yishimye cyane ubwo yakirwaga mu miryango n'inshuti
Abasore bari babucyereye mu myitero myiza
Patient Bizimana ategereje umugeni we
Simon na Patient
Umukobwa wabimburiye abandi bambariye Gentille
Gentille hagati y’abasaza be bagiye kumutanga
Gentille mu munezero mwinshi
Gentille abwirwa ko yamaze gutangwa n'umuryango byamukoze ku mutima bimutera kurira
Gentille asatira ibyishimo bye by'iteka
Patient Bizimana yari yuzuye umunezero
Ibyo kurira byabaye ibyishimo ubwo Gentille yageraga iruhande rwa Patient Bizimana
Patient ahobera akara ko mumara ye mu buryo buteye ubwuzu
Patient yambika impeta y'urukundo urubavu rwe
Umunezero ku maso ya bombi
Patient na Gentille bahana impano
Patient yambika ingofero y'ububyeyi umubyeyi
Impano yagenewe umubyeyi
Urwibutso rw'ababyeyi n'abana babo
Patient na Joshua bafatanije kuririmba indirimbo zinyuranye
Patient na Gentille bagana aho bari bagiye gufatira amafoto y'umwihariko
Ahantu harimo harimbishirizwa kuza kwakirira abashyitsi
Patient na Gentille n'ababyeyi babo mu buryo bw'umwuka
Patient na Gentille n'abasore n'abakobwa bari babagaragiye mu ifoto y'urwibutso
Prosper Nkomezi, Serge Iyamuremye, Simon Kabera, Patient Bizimana, Gentille Karamira, na bamwe mu bakobwa bari babambariye
Simon Kabera na Patient Bizimana bategereje umugeni mu rusengero
Musaza wa Gentille ari kumwe n'umugeni we
Patient yaririmbye indirimbo ze zitandukanye
Simon Kabera waherecyeje Patient Bizimana nawe yakoze mu nganzo asusurutsa abari mu rusengero
Gaby Kamanzi yaririmbye indirimbo yasabwe na Patient kuzaririmba ku bukwe bwe
Umuyobozi w'ibijyanye no kubaka ingo n'abashakanye
Pasiteri Lydia Masasu wasezeranije Patient na Gentille
Patient na Gentille barahirira kuri Bibiliya ko biyemeje kubana akaramata
Mu kwambika impeta Gentille, Patient yamubwiye amagambo akomeye avuga ko Imana yari yaramumuhishiye kuko ntabamuzi
Amagambo akomeye Patient yabwiye Gentille yatumye aturika ararira
Patient yaririmbiye Gentille abwira Imana ko ya mpano yamugeneye yamugezeho
Gentille yambitse impeta y'urudashira Patient amushima kuba yarabaye intangarugero mu busore bwe
Abashumba bafatikanije gusengera umuryango mushya wa Patient Bizimana na Gentille Karamira Uwera
Patient yerekanye umugeni we
Patient yagaragaje ibyishimo bye mu ndirimbo zinyuranye
Patient Bizamana ashyira umukono ku isezerano ryo kubana akaramata na Gentille Karamira
Gentille ashyira umukono ku isezerano
Ababyeyi bo mu mwuka basengewe ku nshingano zo gukomeza kuba hafi Patient na Gentille
Gentille ashyira umukono ku isezerano rya Patient na Gentille
Impapuro z'isezerano rya Patient na Gentille zerekwa abaje kubashyigikira
Minisitiri Bamporiki ni umwe mu bitabiriye ubukwe bwa Patient na Gentille anabagabira inka
Umwe mu bavandimwe ba Patient
Ahantu h’agatangaza hakiriwe abashyitsi
CSR MTN Alain Numa na Raoul Rugamba ni bamwe mu bitabiriye ubukwe bari banafitemo inshingano zinyuranye zatumye bubasha kugenda neza
Ibyicaro byari byateguriwe abageni
Gaby Kamanzi niwe wabimburiye abandi mu birori kwakira abashyitsi
Patient na Gentille bari banezerewe
Impande zose zari zishimye
Abaramyi bakomeye bari babucyereye
Abahanzi banyuranye bafatanije gususurutsa abitabiriye
Israel Mbonyi ni umwe mu baramyi bitabiriye ubukwe bwa Patient
Nyina wo mu mwuka wa Gentille yari yuje ubwuzu ku maso
Abantu bari banezerewe
Kwifata byari bigoye ku ruhande rw'abageni
Daniella ni umwe mu basusurukije abitabiriye
Serge, Aimé, Daniella n'abandi baremeye ibihe by'agatangaza umuryango mushya