Mu
kiganiro yagiranye na Radio Rwanda, Patient Bizimana yavuze ko yari yiteguye
gutaramira abakunzi be ku wa 5 Mata 2026, umunsi wizihizwagaho Pasika, ariko
biza kurangira atabikoze nyuma yo kubona ko hari n’abandi bahanzi bari bateguye
igitaramo gikomeye kuri uwo munsi.
Uyu muhanzi utuye muri Amerika, akiri mu Rwanda yakoraga buri mwaka igitaramo gikomeye kuri Pasika cyitwaga 'Easter Celebration' ndetse yanditse amateka yo kugitumiramo umuhanzikazi w'icyamamare muri Afrika, Sinach, wataramiye bwa mbere mu Rwanda mu 2018 ku butumire bwa Patient Bizimana.
Patient avuga ko yari yateguye gutaramira mu Rwanda kuri Pasika y'uyu mwaka, ariko aza kubihinduka. Yagize
ati: “Uyu mwaka nabonye abavandimwe [Ben na Chance] bagiye gukora igitaramo cya Pasika, mbona
n’ubundi ntagikora kandi Ben na Chance nabo bagifite bagiye kugikora, mpitamo
guhindura.”
Icyo
gitaramo cya Ben na Chance cyabereye muri BK Arena, kikaba cyaritabiriwe
n’abakunzi benshi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana, ibintu byashoboraga
gutuma habaho gutatana ku bafana iyo n’icya Patient Bizimana kiba kuri uwo
munsi.
Patient
Bizimana yavuze ko impamvu nyamukuru yateye uku kudahuza gahunda ari uko
hatabayeho ibiganiro bihagije hagati y’impande zombi mbere yo gutangaza
amatariki y’ibitaramo.
Ati:
“Kubera ko itariki yari yahuye, bisa n’aho habayeho kutavuga neza ngo
tubivugane. Ariko icy’ingenzi ni uko Pasika yabaye neza, Abanyarwanda
barishima.”
Yakomeje
agaragaza ko nubwo ibyo byabaye, nta kibazo gikomeye kirimo, ahubwo ari ibintu
bashobora gukosora mu gihe kiri imbere binyuze mu biganiro n’ubufatanye.
Yagize
ati: “Nzavugana nabo turebe icyiza gifitiye inyungu umurimo w’Imana.
Icy’ingenzi ni uko ubutaha tuzabona umwanya wo kubiganiraho neza, tugashyira
imbere inyungu z’ubwami bw’Imana.”
Ibi
bigaragaza ko mu muziki wa Gospel mu Rwanda hakomeje kwiyongera ibikorwa
n’ibitaramo bikomeye. Patient Bizimana atangaje ibi, mu gihe aherutse gusohora
amashusho y’indirimbo “Ndi Hano” yakoranye n’umunyamerika Kimber Terry.
Kimber
Terry ni umunyamerika wakoze ubukwe n’umunyarwanda Claude. Ndetse, Patient
Bizimana avuga ko yemeranyije na Kimber Terr gukorana indirimbo, ubwo
yaririmbaga mu bukwe bwe na Claude, ibyatumye anaririmba mu rurimi rw’Ikinyarwanda
muri iyi ndirimbo.

Patient
Bizimana yasobanuye ko yasubitse igitaramo cya Pasika yateganyaga i Kigali
nyuma yo kubona ko cyahuriranye n’icya Ben na Chance cyabereye muri BK Arena
Nubwo
yari yateguye igitaramo ku munsi wa Pasika, Patient Bizimana yahisemo
kugihagarika kugira ngo hirindwe guhurirana kw’ibikorwa by’abahanzi bo kuramya
no guhimbaza Imana

Patient
Bizimana yavuze ko yiteguye kongera gutaramira i Kigali, kandi ko gahunda
yayimuriye umwaka utaha mu rwego rwo kwiyegereza abafana be n’abakunzi b’umuziki
muri rusange
Patient Bizimana ari kumwe na Kimber Terry bakoranye indirimbo ‘Ndi Hano’

KANDA HANO UBASHE KUREBA INDIRIMBO ‘NDI HANO’ YA PATIENT BIZIMANA NA KIMBER TERRY
