Iyi
ndirimbo yasohotse kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Werurwe 2026, ikaba ifite
iminota ine n’amasegonda 30, ndetse kuri ubu iboneka mu buryo bw’amajwi (audio)
ku mbuga zitandukanye zicururizwaho umuziki zirimo Spotify.
‘Ndihano’
ibaye indi ndirimbo ikurikira ‘Agakiza’ na yo iri mu zigize iyi Album nshya uyu
muhanzi ari gukoraho, ibintu bigaragaza ko ibikorwa bye byamaze gufata indi
ntera.
Mu
kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Patient Bizimana yavuze ko gukorana na
Kimber Terry ari intambwe ikomeye mu rugendo rwe rwa muzika, cyane cyane ko iyi
ndirimbo ifite uruhare rukomeye kuri Album ye iri hafi kujya hanze.
Yagize
ati: “Ni indirimbo y’amashimwe no kwaguka mu rugendo rwanjye rw’umuziki. Kuba
narakoranye na Kimber Terry bifite igisobanuro gikomeye kuri njye, cyane ko iri
mu ndirimbo zigize Album nshya ndi gutegura. Kugeza ubu, imyiteguro yayo igeze
kure cyane.”
Uyu
muhanzi kandi yatangaje ko amashusho (video) y’iyi ndirimbo ‘Ndihano’ azasohoka
mu minsi iri imbere, akazashyirwa ku rubuga rwe rwa YouTube.
Patient
Bizimana amaze igihe abarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho atuye hamwe
n’umuryango we, ari na ho yakomereje ibikorwa bye bya muzika. Kuva yimukiyeyo,
yakomeje gukora indirimbo zakunzwe ndetse anakora ibitaramo bitandukanye muri
Amerika, Canada no mu bindi bihugu.
Mu
ndirimbo ‘Ndihano’, humvikanamo amagambo agaragaza umuntu wifuza kwegera Imana
no kuyishaka byimazeyo.
Hari
aho aririmba ati “Kuri rya riba nasogongeye sinashira inyota ndetse numwuma, umutima
urakunyotewe nkaya mparakazi ishaka amazi. Ese rya riba riracyatanga amazi ko
nyotewe. Ese za mbabazi ziri kunzira yanjye ngo mpoborane nazo? agaragaza
inyota yo guhura n’imbabazi z’Imana.
By’umwihariko,
Kimber Terry yumvikanamo aririmba amwe mu magambo mu rurimi rw’Ikinyarwanda,
ibintu byashimishije benshi mu bakunzi b’uyu muhanzi ndetse bikongerera iyi
ndirimbo umwihariko.

Patient Bizimana yashyize hanze indirimbo nshya ‘Ndihano’ yakoranye na Kimber Terry, imwe mu zigize Album ari hafi gusohora nyuma y’igihe ayitegura ari muri Amerika

Indirimbo ‘Ndihano’ ya Patient Bizimana iri mu zigize Album nshya, yasohotse mu buryo bw’amajwi gusa ku rubuga rwa Spotify n'izindi mbuga, amashusho yayo ategerejwe mu minsi iri imbere

Patient
Bizimana yavuze ko gukorana na Kimber Terry mu ndirimbo ‘Ndihano’ ari intambwe
ikomeye mu muziki we, anemeza ko Album ye nshya igeze kure itegurwa
KANDA HANO UBASHE KUMVA INDIRIMBO ‘NDIHANO’ YA PATIENT BIZIMANA NA KIMBER TERRY
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘AGAKIZA’ YA PATIENT BIZIMANA
