Patient Bizimana n’umugore we bibarutse umwana wa Gatatu

Imyidagaduro - 15/04/2026 6:21 PM
Share:

Umwanditsi:

Patient Bizimana n’umugore we bibarutse umwana wa Gatatu

Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Patient Bizimana ari mu byishimo bikomeye we n’umugore we Karamira Uwera Gentille nyuma yo kwibaruka umwana wabo wa gatatu w’umuhungu.


Bizimana yabwiye InyaRwanda ko uyu mwana w’umuhungu yavutse ku wa Gatatu tariki 15 Mata 2026, avukira mu mujyi wa Nashville muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, ku bitaro bya Tristar StoneCrest Medical Center.

Patient Bizimana yavuze ko kubona uyu mwana ari umugisha ukomeye ndetse anabyita “igihamya cy’urukundo rw’Imana,” agaragaza ko yishimiye uko umuryango we ukomeje kwaguka mu mahoro n’umunezero.

Uyu mwana wavutse kuri iyi nshuro abaye uwa gatatu muri uyu muryango, nyuma y’undi muhungu w’imfura wavutse ku wa 23 Nzeri 2022, ndetse n’ubuheta bavutse ku wa 24 Mata 2024, bise Elijah Bizimana.

Urukundo rwa Patient Bizimana na Karamira Uwera Gentille rwatangiye kumenyekana mu 2021, ubwo ku wa 19 Ukuboza uwo mwaka basezeranaga imbere y’Imana mu rusengero rwa Evangelical Restoration Church (ERC) Masoro, mu muhango wayobowe n’umugore wa Apotre Masasu Joshua.

Ubukwe bwabo bwitabiriwe n’abantu batandukanye bo mu myidagaduro n’abahanzi, barimo Serge Iyamuremye, Prosper Nkomezi, ndetse na James&Daniella n’abandi.

Nyuma y’icyo gihe gito basezeranye, Patient Bizimana yahise asohora indirimbo yihariye yahimbiye umugore we, agaragaza ko urukundo rwe rushingiye ku gushima Imana no ku isezerano bahuriyeho.

Mu butumwa bwe bw’amarangamutima, yari yaragaragaje ko umugore we amubereye inshuti, umuvandimwe n’umufasha w’ubuzima, anemeza ko nta kintu na kimwe cyabasha kubatandukanya mu rugendo rwabo rw’ubuzima.

Kugeza ubu, uyu muryango wa Patient Bizimana na Karamira Uwera Gentille ukomeje kugaragaza ibyishimo bikomeye, aho ivuka ry’uyu mwana mushya ryakiriwe nk’umugisha n’ishimwe ry’Imana mu buzima bwabo.

Patient Bizimana n’umugore we bibarutse umwana wabo wa gatatu w’umuhungu, bakomeza gushimangira ko Imana ari iyo kwizerwa mu buzima bwabo



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...