Nk ‘uko uyu muhanzi yabitangarije inyarwanda.com, mu rugamba rwe yatangiye rwo kuvuga ubutumwa mu buryo bwagutse akorana n’abahanzi batandukanye harimo n’abanyamahanga, ubu yatangiye gufata amashusho y’indirimbo ye yitwa Nushimwe yakoranye n’umuhanzi wo mu Burundi witwa Dudu, iyi ndirimbo ikaba iri no kuri album ye nshya aherutse gushyira ahagaragara yitwa Impumuro yo guhembuka.
Amashusho y’iyi ndirimbo ari gutunganywa na Meddy Saley, biteganyijwe ko azajya hanze mu minsi itari myinshi nk’uko Patient Bizimana yakomeje abitangaza, kandi akaba anizeye ko abakunzi b’ibihangano bye n’abakunzi b’indirimbo zihimbaza Imana muri rusange bazanyurwa n’amashusho y’iyo ndirimbo kuko igikorwa cyo kuyitunganya kiri kugenda neza bityo n’ibizavamo bikazaba bishimishije.
Aba ni bamwe mu bagaragara muri aya mashusho
Uyu muhanzi wo mu gihugu cy’u Burundi witwa Dudu wakoranye na Patient Bizimana, hamwe na mugenzi we bakomoka mu gihugu kimwe witwa Fortrand bagaragaye mu gitaramo cyo kumurika album ya Patient Bizimana cyabereye muri Hoteli Serena aho bataramiye abacyitabiriye bakanyurwa cyane n‘imiririmbire yabo.
Manirakiza Théogène