Mu kiganiro yagiranye na Inyarwanda.com, Patience yavuze ko ubu ari umugabo mu buryo bw’amategeko ati: "Narasezeranye mu murenge, ndi umugabo mu buryo bw’amategeko igisigaye ni ugushyingirwa imbere y’Imana ari na byo bizaba tariki 8 z'uku kwezi ".
Uwiringiyimana Patience hamwe n'umukunzi we Jeannette

Patience asezeranye na Jeannette mu gihe yaherukaga kumwambika impeta ya fiyansaye mu birori byabaye muri Nzeri 2021. Patience azwi cyane mu biganiro by’urwenya bitambuka kuri Isango Star aho aba koresha igipupe kivuga yise “Golizo " ndetse amaze kumenyerwa no mu biganiro yise “Think Again " bitambuka ku rubuga rwa youtube bitanga inama bikanasana imitima ya benshi.