Patience wamamaye nka Golizo kubera gukoresha igipupe kivuga yasezeranye-AMAFOTO

Imyidagaduro - 03/01/2022 12:25 PM
Share:

Umwanditsi:

Patience wamamaye nka Golizo kubera gukoresha igipupe kivuga yasezeranye-AMAFOTO

Uwiringiyimana Patience wamamaye nka Golizo kubera gukoresha igipupe kivuga yasezeranye mu mategeko n'umukunzi we Jeannete mu muhango wabaye tariki 31 Ukuboza 2021. Patience ni umunyamakuru wa Isango Star akaba n’umunyarwenya wifashisha igipupe [Golizo] mu gususurutsa abantu.

Mu kiganiro yagiranye na Inyarwanda.com, Patience yavuze ko ubu ari umugabo mu buryo bw’amategeko ati: "Narasezeranye mu murenge, ndi umugabo mu buryo bw’amategeko igisigaye ni ugushyingirwa imbere y’Imana ari na byo bizaba tariki 8 z'uku kwezi ".


Uwiringiyimana Patience hamwe n'umukunzi we Jeannette


Patience asezeranye na Jeannette mu gihe yaherukaga kumwambika impeta ya fiyansaye mu birori byabaye muri Nzeri 2021. Patience azwi cyane mu biganiro by’urwenya bitambuka kuri Isango Star aho aba koresha igipupe kivuga yise “Golizo " ndetse amaze kumenyerwa no mu biganiro yise “Think Again " bitambuka ku rubuga rwa youtube bitanga inama bikanasana imitima ya benshi.






Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...