Pastor Uwanyirigira Marie Chantal mu kuvugutira umuti ikibazo cy'ubushomeri mu rubyiruko

Imyidagaduro - 27/03/2026 2:00 PM
Share:

Umwanditsi:

Pastor Uwanyirigira Marie Chantal mu kuvugutira umuti ikibazo cy'ubushomeri mu rubyiruko

Mu gihe ubushomeri bukomeje kuba imwe mu mbogamizi zikomeye zibangamiye urubyiruko, hari ibikorwa bitanga icyizere bigaragaza ko igisubizo gishoboka iyo abantu bagize umutima wo gufashanya.

Ibi ni byo bigaragarira mu rugendo rwa Pastor Uwanyirigira Marie Chantal, wahisemo kudahagarara no kurebera iki kibazo, ahubwo akagishakira umuti binyuze mu gufasha abandi kwigira no kwihangira imirimo.

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 27 Werurwe 2026, mu Mujyi wa Kigali, habereye umuhango wo gutanga impamyabushobozi ku rubyiruko 8 rwasoje amahugurwa y’ubudozi rwari rumaze amezi icyenda rwigira muri AERA Ministries.

Ni igikorwa cyari cyuzuyemo ibyishimo n’icyizere, aho abarangije bagaragaje ibyo bashoboye gukora, berekana ko gufashwa neza bishobora guhindura ubuzima bw’umuntu mu gihe gito.

Icy’ingenzi cyaranze uyu munsi si ugutanga impamyabushobozi gusa, ahubwo ni ubutumwa bwatanzwe bwo gukangurira abantu bose kugira umutima wo gufasha.

Pastor Chantal yagaragaje ko iterambere ryihuse ry’igihugu rishingira ku gufashanya, aho umuntu umwe ashobora guhindura ubuzima bw’undi mu buryo bufatika. Yatanze urugero rw’uko hari abantu bagiye bagira umutima mwiza bakagura imashini zifasha abanyeshuri gutangira akazi, bityo bakava mu bushomeri bakinjira mu kwihangira imirimo.

Pastor Chantal ati: "Icyifuzo cyanjye ni uko twese nk'abanyarwanda, tugire umutima wo gutabara, umutima w'urukundo. Ufashe abana babiri, ugafata umwe, ukaza ukatwegera, uti 'ese nk'aba bana barangije nabafasha iki', tukakwereka nk'umwana ukaba wamugurira imashini kuko hari uherutse kutugurira imashini eshatu [mu cyiciro cyashize]". 

Yagarutse ku mbogamizi bahura nazo muri iri vugabutumwa akora, ati: “Imbogamizi dufite ni uko abanyeshuri barangiza batabasha kubona imashini, ariko baba bafite ubumenyi. Turasaba abafite umutima wo gufasha kudutera inkunga, haba mu kugura imashini cyangwa ubundi bufasha.”

AERA Ministries ifite intego yo kuzamura abari mu buzima bugoye, cyane cyane urubyiruko rudafite akazi, ibafasha kwiga imyuga ibafasha kwigira. Uyu muryango umaze gufasha abagera kuri 40 kuva watangira gukora neza mu 2018, aho benshi muri bo bamaze kubona ubumenyi bubafasha kwihangira imirimo no kwiteza imbere.

Nubwo bimeze bityo, haracyari imbogamizi zo kubona ibikoresho bihagije, cyane cyane imashini zidoda, zituma bamwe mu barangije batangira gutinda gutangira gukora. Aha ni ho Pastor Chantal avuga hakenewe ubufatanye bw’abantu batandukanye kugira ngo ibyo urubyiruko rwigishijwe bitangire kubyazwa umusaruro vuba.

Abanyeshuri barangije aya mahugurwa bavuga ko ubuzima bwabo bwahindutse. Bavuye ku kuba nta cyizere bafite cyo kubona akazi, none ubu bafite ubumenyi bubaha icyizere cyo kwigira. Bamwe bavuga ko intego yabo ari ugushaka imashini bagatangira gukora, abandi bakifuza kuzashinga amaduka yabo bakanafasha bagenzi babo kubona akazi.

Karirekinyana Kelia, na we uri mu barangije muri iri shuri rya AERA Minitries, yagaragaje urugendo rukomeye yanyuzemo mbere yo kubona aya mahugurwa. Ati: “Naje ndi imfubyi nta cyo nzi, ariko ubu nta bwoko bw’imyenda ntashobora kudoda. Ndashaka gushaka akazi nkabona imashini, hanyuma nkazashinga atoliye, ngaha n’abandi akazi.”

Ibi byose bigaragaza ko gufasha bitanga umusaruro urambye. Iyo umuntu afashijwe kubona ubumenyi n’igikoresho cy’akazi, ntabwo yikura mu bukene wenyine gusa, ahubwo anagira uruhare mu guteza imbere abandi. Ni bwo buryo bwihuse bwo kugera ku iterambere rirambye, kuko bwubakira ku gufashanya no kuzamurana.

Ubutumwa bukomeye bukubiye muri iki gikorwa ni uko iterambere ritava ku muntu umwe, ahubwo rituruka ku bufatanye. Iyo buri wese agize umutima wo gufasha uko ashoboye, igihugu cyihuta mu iterambere, urubyiruko rukabona amahirwe, kandi n’ejo hazaza hakarushaho kuba heza.

Umushyitsi Mukuru muri ibi birori bya AERA Ministries yari Bwana Kayibanda Augustin wari uhagarariye Umurenge wa Kacyiru ari nawo AERA Ministries ibarizwamo. Abayobozi bose bitabiriye ndetse n’abanyeshuri bashimye igikorwa cyiza cy’ubugiraneza gikorwa na Pastor Chantal binyuze mu muryango yashinze witwa AERA Ministries.

Imwe mu mirimo yakozwe n'abanyeshuri basoje amahugurwa bahawe na AERA Ministries

Abanyeshuri bahaye impano Umuyobozi Mukuru wa AERA Ministries yatanze aya mahugurwa y'ubudozi

Abanyeshuri hamwe n'umwalimu wabigishije umwuga w'ubudozi mu gihe cy'amezi 9

Pastor Chantal ati: "Icyifuzo cyanjye ni uko twese nk'abanyarwanda, tugire umutima wo gutabara, umutima w'urukundo".

Pastor Uwanyirigira Marie Chantal wa AERA Ministries hamwe n'urubyiruko yaharuriye inzira izabahindurira ubuzima

MU MASHUSHO REBA UKO IKI GIKORWA CYA AERA MINISTRIES CYAGENZE


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...