Mu kiganiro na inyaRwanda, Pastor Shekinah Keza yavuze ko iki giterane ari umushinga we bwite yateguye mu rugo iwabo i Rubavu aho yakuriye, ndetse no hafi y’umubyeyi we mu Mwuka, Bishop Gakunde Felix. Yagaragaje ko yagihaye izina “Ubuzima Bufite Intego” ashingiye ku ijambo ryo muri Bibiliya riboneka mu Abafilipi 3:14.
Uyu mukozi w'Imana usanzwe azwiho ibikorwa by'ubugiraneza, asanzwe atuye muri Canada ariko ari kubarizwa mu Rwanda kuva ku wa Kane w'icyumweru gishize. Yavuze ko iki giterane yateguye kigamije kwibutsa abakristo ko bagomba kugira ubuzima bwigenga bushingiye ku Mana, aho kutegereza ko abandi babafatira ibyemezo.
Yagize ati: “Muri iyi minsi hari abakristo benshi basigaye bashaka ko abashumba cyangwa abahanuzi babo babafatira imyanzuro y’ubuzima bwabo. Ibi bituma bamwe batakaza icyerekezo, kuko ubuzima bwabo buba buyoborwa n’abandi aho kuyoborwa n’Imana.”
Yavuze ko Ijambo ry’Imana rigaragaza ko umuntu wese ufite ukwizera ahabwa ubushobozi bwo gufata ibyemezo mu buzima bwe akabikora ayobowe n'Imana. Ni yo mpamvu asanga ari ingenzi ko buri mukristo amenya ko afite inshingano zo kubaka ubuzima bwe bufite intego.
Iki giterane "Ubuzima Bufite Intego” kizaba tariki ya 02-03 Gicurasi 2026, kikaba cyitezweho gufasha abazacyitabira gusobanukirwa intego y’ubuzima bwabo, gukomera mu kwizera no gufata ibyemezo bishingiye ku Mana, aho gushingira ku bitekerezo by’abandi.
Kizajya kiba kuva saa munani z'amanywa, kuri Zion Temple Rubavu. Ni igiterane kizaririmbamo abaramyi barimo Elie Bahati, Tresor Nguweneza, Rachel, Prince na Asaph Worship Team. Ijambo ry'Imana rizagaburwa na Pastor Shekinah Keza na Bishop Gakunde Felix.

Pastor Shekinah Keza agiye gukorera ivugabutumwa mu Karere ka Rubavu
Ubwo yari ageze i Kanombe ku kibuga mpuzamahanga cy'indege cya Kigali, kuwa 23 Mata 2026, Pastor Shekinah yatunguwe n'abantu bamusanganiye bamufitiye ubutumwa bahawe n'uwahembuwe n'inyigisho ze ku rubuga rwa Tiktok. Mu ijwi bwite ry'uwo muntu, avuga ko afata Pastor Shekinah nk'umubyeyi we, nyuma y'uko ababyeyi be bombi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Mu butumwa bwe burebure bwasomwe n'undi muntu ubarizwa muri kompanyi ifasha abifuza gutungura abantu babo mu buryo bwihariye, yaragize ati: "Pastor Mwiza, natangirira he ariko reka ngerageze mu kinyarwanda, ntangirire kuri Shalom nkamwe. Icya mbere mubyeyi wanjye, mwangaruriye icyizere cyo kubaho kizana n'ibimenyetso by'Imana mu buzima bwanjye.
Reka ntangirire mu Ukwakira 2025, ubwo nababonaga kuri Tiktok nabonye Live yanyu ndahaguma, nitegereza ukuntu muvuga neza Ijambo rya Yesu Kristo kandi cyane cyane ukuntu musengera abantu mu Mwuka.
Hashize umwanya mwavuze ubuzima bwanjye mutanzi, umutima wanjye wahise ugukunda cyane. Mwankoreye ikintu n'ubu nkiri kubura amagambo yo gusobanura. Nubwo Mama na Data bapfuye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, sinzi ko hari uwari kumbonera umutima nk'uwo mwangiriye.
Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, numvaga Imana itabaho kuko yemeye ko abanjye bashira, ariko mwaranyigishije mumpa kwizera gushya, none uyu munsi ndavuga nti 'Imana irahari kandi ndayemera'. Nyuma y'imyaka 10 ntabyara, uyu munsi ndabafite, niyemeje kwemera ko nabuze Mama ariko ndabasaba mumbere Mama wo mu Mwuka kuko mu mutima wanjye uri Mama wanjye.
Nyuma y'imyaka 8 ibyo batwambuye twarabigaruriwe ndetse turabifite neza. Byose ni ukubera amasengesho yanyu, Imana yarayumvise, ndabashimira cyane. Ndashimira Imana yaduhuje binyuze kuri Tiktok igakuraho intera, none ubu tukaba tugera kuri mwe byoroshye. Mwankunze mutanzi, mubikorana urukundo rw'Imana, kandi ibyo ni iby'agaciro gakomeye cyane kuri twe.
Ibi tubahaye ni akantu gato ko kubakira no kubashimira. Nubwo tudasenga nkamwe, gusa ndasaba Imana nsenga ikomeze kubakoresha ibitangaza. Uyu munsi umuryango wacu SEBA wabaye abantu bashima Imana, baririmba Zaburi, basenga Imana mu mitima kandi turanaseka by'ukuri.
Si ukwiyererutsa kuko twanyuzwe no kubagira mwe, no kugira Imana, kandi kugira Imana ni amahoro, turagukunda cyane. Mudusabire imbabazi aho twaba twarakoseje. Murakoze Mama Shekinah. Welcome back".

Pastor Shekinah yaraswe amashimwe n'uwahembuwe n'inyigisho ze kuri Tiktok

Pastor Shekinah Keza yateguye igiterane 'Ubuzima bufite Intego' yatumiyemo abahanzi bakunzwe mu muziki wa Gospel

Igiterane "Ubuzima bufite intego" cyatumiwemo abaramyi barimo Elie Bahati na Tresor Nguweneza
