Pastor P yahishuye uko umuryango wa King James wabaye imvano yo gusohora indirimbo ‘Naramukundaga’ – VIDEO

Imyidagaduro - 07/08/2025 7:50 AM
Share:

Umwanditsi:

Pastor P yahishuye uko umuryango wa King James wabaye imvano yo gusohora indirimbo ‘Naramukundaga’ – VIDEO

Pastor P, umwe mu batunganya indirimbo bagezweho mu Rwanda, yahishuye ko indirimbo ‘Naramukundaga’ ya King James yashibutse ku biganiro yagiranye n'umuryango w’uyu muhanzi, bamubwira uburyo King James yayanditse akiri umunyeshuri w’amashuri yisumbuye, ariko ntiyagira amahirwe yo kuyishyira hanze icyo gihe.

Mu kiganiro “Echoes of Fame” cya InyaRwanda, Pastor P wamenyekanye mu bihangano bikomeye nka ‘Habibi’ ya The Ben na ‘Adi Top’ ya Meddy, yavuze ko iyi ndirimbo ‘Naramukundaga’ imaze imyaka icyenda isohotse, ariko igitekerezo cyayo cyari kimaze igihe kinini mu ikayi ya King James.

Yagize ati: “Sinzi ukuntu rimwe twaganiriye, abo mu muryango we nibo bambwiye bati: ‘hari indirimbo yajyaga aririmba cyera ari muto avugamo ngo hari igihe kimwe naje gukunda umukobwa’. Ngira ngo yayihimbye akiga mu mashuri yisumbuye, yari mu ikayi, yarayibagiwe. Yumvaga ari ibintu bya kera. Ariko urabona ukuntu abanyarwanda bayikunze n’ukuntu ari indirimbo yabanyuze.”

Pastor P avuga ko iyo ndirimbo bayimubwiyeho cyane mu buryo bumugaragariza ko ifite uburemere bwihariye. Yumvise ko kuyitunganya no kuyisohora byari ingenzi kuko yari ifite imbaraga zirengeje uko King James yayibonaga icyo gihe.

Ati: “Naramubwiye nti: ‘iyi ndirimbo tugomba kuyifatira amajwi.’ Hari n'igihe uba ugendera ku mudiho ugezweho, ukavuga uti abantu bashobora kutayakira, ariko irasohoka igaca ibintu.”

Iyi ndirimbo yarakunzwe cyane, ikaba yarasubije King James mu isura nshya y’umuhanzi ukora umuziki ugaragaza amarangamutima n’ubutumwa butuje.

Ku rubuga rwa YouTube no ku mbuga zicururizwaho umuziki, ‘Naramukundaga’ yagiye ihabwa amanota yisumbuye n’abafana ndetse n’abasesenguzi b’umuziki.

Kuba yaravutse ku gitekerezo cy’umuryango w’umuhanzi bigaragaza ko abahanzi bamwe baba bafite ubutunzi bw’ibitekerezo batakaje cyangwa bibagirwa, ariko iyo hagize ubibutsa, bikavamo ibihangano bikomeye.

Pastor P, witwa Ndanga Bugingo Patrick, avuga ko indirimbo ya mbere yibuka ko yakoze ari iy’ishuri rya FAWE Girls School mu 2004, ubwo yafata piano akayihimbira indirimbo. Ibyo byabaye intangiriro y’urugendo rwe rukomeye mu buhanzi bwo gutunganya umuziki.

Kuva ubwo, Pastor P yakoreye abahanzi batandukanye indirimbo zakunzwe mu buryo budasanzwe. Izo twavuga zirimo: ‘Habibi’ ya The Ben, ‘Adi Top’ ya Meddy, ‘Indoro’ ya Charly na Nina, ‘Mu Gihirahiro’ ya Jay Polly, ‘Sintuza’ ya Urban Boys, n’izindi nyinshi zakoze amateka.

Uretse ubuhanga bwe mu muziki, Pastor P abayeho ubuzima butangaje. Avuga ko ari umuntu wubaha Imana ariko udafite idini runaka rimuyobora. Afite urukundo rukomeye ku mubyeyi we, ari naho yahereye yishyiraho tattoo ifite isura y’uyu mubyeyi ku mubiri we, nk’ikimenyetso cy’urukundo rudasanzwe amufitiye.

Uyu mugabo usigaye ari umwe mu batunganya indirimbo b'icyitegererezo mu Rwanda, avuga ko ibyo akora abikora abikunze kandi ko ari byo bimuhesha umugati.


Pastor P, umwe mu batunganya indirimbo b’inararibonye mu Rwanda, yavuze ko indirimbo ‘Naramukundaga’ ya King James yaturutse ku bitekerezo by’umuryango 

Ndanga Bugingo Patrick [Pastor P] amaze imyaka myinshi ari inyuma y’indirimbo zakunzwe mu Rwanda, zirimo ‘Adi Top’, ‘Habibi’ na ‘Indoro’.

 

King James yabanye igihe kinini na Pastor P byatumye barakoranye indirimbo nyinshi zakunzwe mu buryo bukomeye

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO KIRAMBUYE TWAGIRANYE NA PASTOR P

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO ‘NARAMUKUNDAGA’ YA KING JAMES



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...