Pastor Nshuti Appolinaire ufana cyane Arsenal yanyomoje abavuga ko kureba umupira ari icyaha

Iyobokamana - 06/06/2026 11:36 AM
Share:
Pastor Nshuti Appolinaire ufana cyane Arsenal yanyomoje abavuga ko kureba umupira ari icyaha

Pastor Nshuti Appolinaire, umwe mu Banyarwanda batuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yishimiye cyane kubona ikipe ya Arsenal yegukana igikombe cya shampiyona nyuma y’imyaka 22 yari ishize idacyegukana, ananyomoza abantu bavuga ko kureba cyangwa gufana umupira w’amaguru ari icyaha.

Pastor Nshuti Appolinaire ni Umushumba Mukuru wa Rejoice Room Ministry, akaba n'umuhanzi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Yashakanye na Jenny Umurerwa, mu birori byabaye ku wa 04 Werurwe 2023. Ubukwe bwabo bwatashywe n'ibyamamare nka Massamba Intore, Aline Gahongayire, Nelson Mucyo na Rev. Dr Antoine Rutayisire .

Mu kiganiro na InyaRwanda, Pastor Nshuti Appolinaire utuye mu Mujyi wa Columbus, muri Leta ya Ohio muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yavuze ko nk’umukunzi wa Arsenal FC, yanejejwe cyane no kubona iyi kipe isubiye ku rwego rwo gutwara ibikombe bikomeye nyuma y’imyaka myinshi itabigeraho.

Ati: “Nk’umukunzi wa Arsenal, ndishimira cyane igikombe cya shampiyona ikipe yacu yegukanye nyuma y’imyaka 22 dutegereje uwo munezero. Ni intsinzi ikomeye yaduhesheje ishema n’ibyishimo nk’abafana. Ndetse hano muri Ohio, muri Columbus, namaze kubona ko abakunzi ba Arsenal ari benshi cyane.”

Yavuze ko nubwo abakunzi ba Arsenal bishimiye icyo gikombe cya shampiyona, batabashije guhisha agahinda batewe no gutsindwa ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League, aho benshi bari bafite icyizere cyo gusoza umwaka begukanye ibikombe bibiri bikomeye.

Yagaragaje ko siporo ari ishuri ryigisha abantu kwakira intsinzi kimwe no kwakira gutsindwa. Ati: “Siporo itwigisha kwakira intsinzi no kwakira gutsindwa. Intsinzi izana ibyishimo, ariko gutsindwa kwigisha kwihangana, kwicisha bugufi no kongera kwitegura ejo hazaza.”

Yahumurije abafana ba Arsenal hirya no hino ku Isi, abasaba gukomeza kwishimira ibyo ikipe yabo yagezeho no kuyishyigikira mu bihe byose. Ati: "Ndihanganisha buri mufana wa Arsenal aho ari hose ku isi".

Nubwo uyu munsi tutabashije kwegukana Champions League, ntibikuraho ibyishimo n’ishema byo kuba twaratwaye igikombe cya shampiyona nyuma y’imyaka 22. Dukomeze kwishimira ibyo twagezeho no gushyigikira ikipe yacu mu bihe byose".

Yagaragaje kandi ari ishema rikomeye kuba Arsenal yamamaza ubukerarugendo bw'u Rwanda itwaye igikombe cya shampiyona. Ati: "Ni iby'agaciro kuba amasezerano ya Vist Rwanda arangiye dutwaye igikombe".

“Kureba umupira si icyaha” - Pastor Nshuti

Mu kiganiro na InyaRwanda, Pastor Nshuti yananyomoje abantu bamwe bavuga ko kureba umupira cyangwa kuwufana ari icyaha. Yavuze ko ibyo akenshi bishingira ku kudasobanukirwa cyangwa ku buryo abantu bamwe basobanura ibintu mu buryo butuzuye.

Ati: “Hari abantu bavuga ngo kureba umupira ni icyaha. Si byo. [Ababivuga] babiterwa n'ubumenyi buke cyangwa intege nke mu gutekereza

Yashingiye ku ijambo ry’Imana riboneka mu gitabo cy’Umubwiriza 3:1, rigira riti: ‘Ikintu cyose gifite igihe cyacyo.’ Yasobanuye ko hari igihe cyo gukora, igihe cyo gusenga, igihe cyo kuruhuka ndetse n’igihe cyo gusabana n’abandi.

Yavuze ko kureba umupira bifasha abantu kuruhuka no gusabana. Yumvikanisha ko ikibi atari umupira ubwawo, ahubwo ni uko umuntu yakwibagirwa inshingano ze cyangwa agashyira siporo imbere y’Imana.

Yongeyeho ko hari igihe abantu batangazwa no kubona umupasiteri ari muri stade cyangwa akurikirana umupira, nyamara ibyo bidakuraho ukwizera kwe cyangwa umuhamagaro afite.

Ati: "Umupira uri mu gihe cyo kuruhuka no gusabana, abacira imanza abandi ni bibi. I Kigali ni ho nabisize, wabonaga umuntu w'umukristo ambonye nko muri stade ngo 'eeeh Pasiteri nawe se'. Abakunda umupira bawufane nk'abaruhuka".

Yasabye abakunzi b’umupira gukomeza kuwukurikira mu buryo bwiza, bubaha andi makipe ndetse bakagira umutima wa siporo. “Reka dukomeze kugira umutima wa siporo, twubahe ababatsinze kandi dukomeze kwizera ko ejo hazaza hazazana ibyiza kurushaho.”

Mu ikipe ya Arsenal harimo abakinnyi bazwiho kutagira isoni zo kugaragaza ukwizera kwabo no gushima Imana mu ruhame, ibintu byuzuzanya n'ibyo Pastor Nshuti yatangaje. Muri bo harimo Bukayo Saka, Eze, Gabriel Jesus, Timber n'abandi.

Saka yakunze kuvuga ko ukwizera kwe ari kimwe mu bintu by’ingenzi bimufasha mu buzima bwe bwa buri munsi no mu mwuga we w’umupira w’amaguru. Akenshi iyo atsinze cyangwa nyuma y’imikino ikomeye, agaragaza ko ashimira Imana.

Mu rugendo rwo kwegukana i gikombe cy’amateka cya shampiyona, Arsenal yari ifite abakinnyi bagize uruhare rukomeye mu musaruro wayo. Kapiteni Martin Ødegaard yakomeje kuyobora bagenzi be neza hagati mu kibuga, mu gihe Bukayo Saka yakomeje kuba umwe mu bakinnyi b’ingenzi mu gutsinda no gutanga imipira ivamo ibitego.

Hari kandi Declan Rice, wagize umwaka mwiza cyane hagati mu kibuga, afasha ikipe gukomera mu bwugarizi no mu busatirizi. William Saliba na Gabriel Magalhães na bo bagize uruhare runini mu gutuma Arsenal iba imwe mu makipe yari afite ubwugarizi bukomeye.

Abandi nka Kai Havertz, Leandro Trossard, Gabriel Martinelli na David Raya na bo bagize uruhare rukomeye mu rugendo rwo kwegukana iki gikombe cyari kimaze imyaka 22 gitegerejwe n’abafana.

Byari ibyishimo bikomeye ubwo Arsenal yashyikirizwaga iki gikombe tariki ya 24 Gicurasi 2026, nyuma yo gutsinda Crystal Palace ibitego 2-1 ku mukino usoza umwaka w'imikino.

Arsenal FC yasoje shampiyona y’umwaka wa 2025/2026 iri ku mwanya wa mbere n'amanota 85, aho yakurikiwe na Manchester City yasoje ifite amanota 78. Ni igikombe cya 14 cya shampiyona mu mateka ya Arsenal. Icyakora ntiratwara Champions League, gusa imaze kugera ku mukino wa nyuma isnhuro ebyiri.

Ku wa 31 Gicurasi 2026, Arsenal yanditse amateka mashya mu mihanda y'i London aho yabaye ikipe ya mbere yakoze ibirori bikitabirwa n'abantu benshi cyane barenga miliyoni mu kwishimira igikombe cya shampiyona.

"Umupira uri mu gihe cyo kuruhuka no gusabana, abacira imanza abandi ni bibi" - Pastor Nshuti Appolinaire ufana Arsenal

Jenny Umurerwa, umugore wa Pastor Nshuti Appolinaire, nawe ni umufana ukomeye wa Arsenal

Pastor Nshuti Appolinaire n'umugore we Jenny Umurerwa bihebeye ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza

Nyuma y'imyaka 22, Arsenal yatwaye igikombe cya shampiyona biba inkuru iryoshye nk'ubuki ku bafana bayo

Umutoza wa Arsenal, Mikel Arteta mu byishimo byo kwegukana igikombe cya shampiyona


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...