Ni igitaramo yise "Heart and Sound Live Worship" aho kuramya kuvuye ku mutima guhura n’ijwi ryumvwa mu ijuru. Kizaba kuwa Gatanu tariki 27 Kamena 2025, kibere kuri Calvary-Zindiro Azaba ari kumwe na Apostle Christophe Sebagabo na Alarm Ministries. Kwinjira ni ubuntu ku bantu bose.
Mu kiganiro na inyaRwanda, Pastor Ngoga Christophe yavuze ko intego yacyo iri mu gitabo cy'Abefeso 5:19 "Mubwirane Zaburi n’indirimbo n’ibihimbano by’Umwuka, muririmba mucurangira Umwami wacu mu mitima yanyu".
Ku bijyanye n'ibindi bikorwa ateganya nyuma y'iki gitaramo, uyu muramyi yateguje ibindi bitaramo. Yagize ati:"Nk'uko mubibona nari nsanzwe nkora muri team, ubu mugiye kumbona mu ishusho yindi yanjye ku giti cyanjye kuko ari igitaramo cya mbere, hazaza n'ibindi."
Pastor Ngoga Christophe uzwi nka Ngoga Chris, yatangiriye umuziki mu ishuri ryo ku cyumweru muri ADEPR, muri korali y'abana ba Sunday School, "ariko by'umwihariko ninjiye muri korali bwa mbere ku ishuri muri secondaire GS APAGIE Musha muri Rwamagana".
Kugeza ubu afite indirimbo imwe hanze yitwa "Ibyiringiro", gusa avuga ko afite izindi yitegura gukora muri iki gitaramo cye, ibivuze ko azazifatira amashusho muri iki gitaramo. Intumbero ye mu muziki ni "ugukora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana ukagera kure hashoboka".

Pastor Ngoga Christophe arabura iminsi micye agataramira abakunzi b'umuziki we

Alarm Ministries itegerejwe mu gitaramo cya Pastor Ngoga Christophe

Apostle Christophe Sebagabo niwe uzagabura ijambo ry'Imana muri iki gitaramo

Pastor Ngoga Christophe agiye gukora igitaramo cya mbere yatumiyemo Alarm Ministries
REBA INDIRIMBO "IBYIRINGIRO" YA NGOGA CHRISTOPHE
