Iki gikorwa kizaba ku wa 21 Kamena 2026 guhera saa kumi z'umugoroba, kibere kuri Calvary Wide Fellowship Ministries. Ibitabo bizamurikwa ni "Umutima w'Umushumba" na "Urugendo rwo Gukura mu Mwuka".
Nk'uko Pastor Desire Ntwayingabo abitangaza, ibi bitabo bikubiyemo inyigisho n'ubunararibonye bishobora gufasha abakristo gukomera mu kwizera ndetse n'abashumba kurushaho kunoza umurimo wabo.
Iki gikorwa kizitabirwa kandi n'abakozi b'Imana bazwiho kwandika ibitabo byafashije benshi n’inyigisho zahinduriye benshi kuri Yesu Kristo barimo Rev Dr Antoine Rutayisire, Apotre Christophe Sebagabo, Dr Nyagaju na Pastor David Rutanga.
Pastor Ntwayingabo ndetse n'aba bakozi b'Imana yatumiye muri iki gikorwa cyo kumurika ibitabo bye bibiri, bazatanga ubutumwa n'ubuhamya buzafasha abazitabira kunguka byinshi mu rugendo rw’umuhamagaro.
Pastor Desire Ntwayingabo uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ategerejwe mu Rwanda aho azamurikira ibi bitabo bye bibiri.
Yatumiye abantu bose kuzitabira iki gikorwa, cyane cyane abashumba, abayobozi b'amatorero n'abakristo muri rusange, agaragaza ko muri ibi bitabo harimo ubutunzi bw'inyigisho zafasha benshi mu rugendo rwabo rwo gukura mu Mwuka no gukorera Imana neza.
Iki gikorwa cyo kumurika ibi bitabo kizaba umwanya mwiza wo guhura n'umwanditsi, kumenya byinshi ku butumwa bukubiye muri ibi bitabo no kubibona ku mugaragaro bwa mbere mu Rwanda. Abifuza kunguka inyigisho zubaka ubuzima bw'umwuka no kunoza umurimo w'Imana barasabwa kuzitabira ari benshi.

Pastor Desire Ntwayingabo avuga ko ibi bitabo bikubiyemo inyigisho n'ubunararibonye bishobora gufasha abakristo gukomera mu kwizera ndetse n'abashumba kurushaho kunoza umurimo wabo


Ku wa 21 Kamena 2026 ni bwo hazamurikwa ibitabo bibiri: "Umutima w'Umushumba" na "Urugendo rwo Gukura mu Mwuka"
