Pastor Bizimana Ibrahim n’umugore we Bishop Liliane Mukabadege wamaze kuba Apotre, bombi bagiye kuba Intumwa z’Imana (Les Apotres) nyuma y’amezi make banyuze mu bigeragezo byari bigiye no kubaviramo kwaka gatanya (Divorce) ariko Imana ngo ikahagoboka ubu bakaba bakiri kumwe nk’umugabo n’umugore.
Mu kiganiro yagiranye na inyarwanda.com, Pastor Bizimana Ibrahim uyobora umuryango Repentance and Holliness International adutangarije ko kuwa 20 Gicurasi 2015 aribwo ijwi ry’Imana ryamusanze rimubwira ko akwiye kuba Apotre agatangariza abantu bari hirya no hino ibitangaza yamukoreye mu buzima bwe bwose ndetse agakomeza ibikorwa bye byo gushyigikira umurimo w’Imana.
Ibrahim Bizimana wategetswe n'Imana kuba Apotre
Usibye kuba Pastor Ibrahim agiye kuba Apotre nyuma yo kubitegekwa n’Imana, yabwiye inyarwanda.com ko abantu benshi cyane bakurikije ibikorwa bye byiza bamubonaho, bamubwira ko afite umuhamagaro wo kuba Intumwa y’Imana bakabimusaba ariko we akababwira ko isaha y’Imana itari yagera ariko nyuma yo kuganirizwa n’Imana akaba agiye kuba “Apotre”. Pastor Ibrahim yagize ati:
Hari ibikorwa byinshi nakoraga nko kujya ahantu nkabwiriza, ngahita mpatwa n’umwuka w’Imana kugira icyo mpakora, nkitangira umurimo w’Imana, abantu benshi bambwiraga ko ibikorwa byanjye ari nk’Intumwa. Nyuma Imana nayo ibimbwiye, nahise nemera umurimo wayo impaye, ubu niteguye kuba Apotre mu kwezi kw’Ukuboza uyu mwaka, nzimikwa n’umwe mu bakozi b’Imana batatu hagati ya Apotre Masasu, Apotre Gitwaza na Apotre Rwandamura.
Pastor Bizimana Ibrahim atangaje ko agiye kuba Intumwa y’Imana “Apotre” nyuma y’iminsi ibiri gusa umugore we Bishop Liliane Mukabadege uyobora Itorero Umusozi w’ibyiringiro, yimitswe mu buryo butunguranye asukwaho amavuta yo kuba Intumwa y’Imana (Apotre) akaba yarimitswe n’umuhanuzi waturutse mu gihugu cya Congo Kinshasa mu muhango wabaye kuwa 12 Nyakanga 2015.
Apotre Mukabadege Liliane umushumba mukuru w'itorero Umusozi w'Ibyiringiro ni umugore wa Pastor Ibrahim wamaze kwiyimika
Apotre Mukabadege Liliane yimitswe mu buryo butunguranye kuko umugabo we Bizimana yari yagiye kuvuga ubutumwa ku rundi rusengero, nyuma yo kugera mu rugo asanga umugore we yagizwe Apotre. Mukabadege abaye Apotre nyuma y’amezi atatu umugabo we Pastor Ibrahim amubwiye iyerekwa yahawe n’Imana ryo kuba Apotre.
Bizimana Ibrahim uhamya ko Imana yamutegetse kuba Apotre
N’ubwo atarasukwaho amavuta yo kuba Apotre, Bizimana Ibrahim avuga ko yamaze kuba Intumwa y’Imana kuko kwimikwa ngo atari cyo kigaragaza ko umuntu ari Intumwa y’Imana ahubwo ko kuba Intumwa bigaragazwa n’ibikorwa ndetse ko kwimikwa ari umuhango ukorwa n’abantu. Umugore we Mukabadege nawe yishimiye cyane kuba umugabo we agiye kuna Intumwa avuga ko bizatuma ivugabutumwa bakora ryaguka.
Apotre Mukabadege Liliane yimitswe mu buryo nawe ubwe bwamutunguye
N’ubwo bombi babaye Intumwa z’Imana, Bizimana na Mukabadege babarizwa mu miryango (Minisiteri) itandukanye bakaba bavuga ko bizabafasha kwagura ivugabutumwa mu gihe bamwe bavugaga ko bizababyarira amakimbirane no kutumvikana nk’uko baherutse kuvugwa cyane mu itangazamakuru nyuma y’aho Ibrahim yari yagambiriye kwaka gatanya ariko nyuma akaza kumenya ukuri agasanga umugore we yarashutswe akemera amabwire.