Ni ku nshuro ya 70 iri rushanwa rigiye kuba. Mu 2020,
ryarasubitswe kubera icyorezo cya Covid-19 cyugarije Isi muri iki gihe.
Abategura iri rushanwa batangiye kugaragaza amashusho
ya buri mukobwa uhatanye muri iri rushanwa mbere y’uko umunsi nyirizina ugera.
Muri aya mashusho hakubiyemo, ibikorwa umukobwa yakoze
mu gihe amaze yambaye ikanzu, uko yiyumva yitegura guserukira igihugu cye n’ibindi.
Ni ku nshuro ya Gatanu u Rwanda rugiye kwitabira iri
rushanwa. Mu 2020, u Rwanda rwari guhagararirwa na Nishimwe Naomie wabaye Miss Rwanda
2020 ariko ntibyakunze kubera Covid-19.
Ingabire Grace wabaye Nyampinga w’u Rwanda 2021 ashima Imana kuba Covid-19 yaragenje macye, bimwe mu bikorwa ku Isi byari byarahagaritswe
bikongera gufungurwa.
Mu kiganiro cyihariye na INYARWANDA, Miss Ingabire
Grace yavuze ko amaze iminsi mu myiteguro yo guserukira u Rwanda muri Miss
World, kandi ko ba Nyampinga bamubanjirije bitabiriye iri rushanwa bamubwiye
uko agomba kwitwara.
Uyu mukobwa anavuga ko hari abayobozi mu nzego zitandukanye bazahura mbere y’uko ajya guhagararira u Rwanda.
Ati “Twaraganiriye
ariko nanone tuzongera duhure tuganire, abantu batandukanye bo mu nzego
zitandukanye z’igihugu hamwe na ba Miss kungira inama kugira ngo nzagende hari
impamba mfite."
Miss Ingabire avuga ko amezi umunani ashize yambitswe
ikamba, hari ibyahindutse mu buzima bwe, ariko kandi ngo hari imiryango
yafungutse kubera iri kamba yambitswe.
Akavuga ko kuva yakwambikwa ikamba yatangiye kwiga
byinshi kuri Miss World kugira ngo azabashe kwitwara neza. Avuga ko iri
rushanwa ryibanda cyane kukureba uko Nyampinga akoresha umwanya afite mu
guhindurira ubuzima sosiyete [Ubwiza bufite intego].
Uyu mukobwa yavuze ko yiteguye guhesha ishema u Rwanda, kuko yakoze imyitozo ihagije yaba mu kumenya kuvugira mu ruhame, gutanga ibisubizo biboneye, gusobanura no kugaragaza neza umushinga we, by’umwihariko gusenga cyane.
Ati “Ni ukwitegura! Yaba ari mu buryo busanzwe no mu
buryo bwo gusenga. Kwitegura mu buryo bugaragara, gutegura imishinga yanjye
neza, ukuntu nzayisobanura n’ubu ngubu turacyari mu myiteguro. Mbese ni ukwitegura
mu buryo bwose bukenewe, gusenga ibintu byose."
Grace avuga ko ari umugisha kuri we, kuba Imana
yamugiriye ubuntu bwo guserukira u Rwanda. Akavuga ko ashaka kuzakoresha imbaraga
ze n’ubwenge bwe bwose, kugira ngo azitware neza muri iri rushanwa, ku buryo
nta gice na kimwe kiri muri iri rushanwa afitiye ubwoba.
Uyu mukobwa avuga ko hari Pasiteri wamubwiye kujya
muri iri rushanwa ashyize imbere isengesho, kandi ntaterwe igihunga n’uko ari
irushanwa ahatanyemo.
Akomeza ati “Hari n’umuntu wari wangiriye inama yo kutabifata nk’irushanwa, ahubwo ngakora uko nshoboye hanyuma nyine ukareba uko Imana yabihisemo."
"Ariko nyine ntabifashe cyane nko kurushanwa. Ahubwo ni
ukugenda nkerekana ibyo Imana yampaye, nkakoresha ubwenge Imana yampaye, nkanyurwa
na buri kimwe, nkabyigiramo, ariko nyine nkakora uko nshoboye ku kigero cyo
hejuru."
Yungamo ati “Ni Pasiteri. Nzamubabwira, ariko mufate ko ari
Pasiteri wabimbwiye. Ntabwo nari nagiye gusenga, ariko nyine yangiriye izo
nama."
Miss Ingabire Grace avuga ko mu muryango we bamugira inama
yo kwigirira icyizere, kurya neza, kuryama neza, akabyuka kare kandi agaharanira
gukura ubumenyi muri iri rushanwa azitabira.
Muri Gicurasi 2019, nibwo Miss Ingabire Grace yasoje
amasomo ye y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza (Bachelor’s Degree) muri Kaminuza
yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yitwa Bates College iherereye muri Leta ya
Maine; aho yaboneye impamyabumenyi mu bijyanye no kubyina (Dance Choreography)
hamwe na 'Phyilosopy' ndetse na 'Psychology'.
Amashuri abanza yayigiye muri Kigali Parents School,
Icyiciro rusange (Tronc commun) yiga muri Nu-Vision High School na Gashora Girls’
Academy (A’level).
Ingabire ni umwe mu bakobwa barangirije amashuri
yisumbuye mu ishuri rya Gashora Girls’ Academy batsinze neza. Muri iryo shuri
Ingabire Grace yize mu ishami ry’Imibare, Ubukungu n’Ubumenyi bw’Isi.
Ni ku nshuro ya 70 Miss World igiye kuba, kuri iyi
nshuro izabera ahitwa José Miguel Agrelot Coliseum mu Mujyi wa San Juan muri
Puerto Rico kuva ku wa 16 Ukuboza 2021. Umukobwa uzambikwa ikamba azasimbura
umunya-Jamaica Toni-Ann Singh.
U Rwanda rumaze kwitabira irushanwa rya Miss World
inshuro enye guhera 2016 kugeza 2020 aho rwahagaririwe na Miss Mutesi Jolly
muri 2016, Miss Iradukunda Elsa 2017, Miss Iradukunda Liliane 2018, Miss
Nimwiza Meghan 2019. Ntawigeze abasha kugera no muri 20 ba mbere habazwe ibice
byose by'irushanwa.
N'ubwo ari uko bimeze ariko, ba Nyampinga bahagarira u
Rwanda muri iri rushanwa bitwara neza mu duce tumwe na tumwe tw'irushanwa nko mu
gace ko kumurika umuco w'igihugu no mu gace k’ubwiza bufite intego.

Miss Ingabire Grace ugiye guserukira u Rwanda muri Miss World, afite icyizere cyo kuzitwara neza

Miss Ingabire Grace yasabye Abanyarwanda kuzamutora mu gihe cy’amatora yo kuri internet, kuko bihesha amanota menshi igihugu

Harabura iminsi micye Ingabire Grace akerekeza muri Miss World izabera muri Puerto Rico ku nshuro ya 70
KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA MISS INGABIRE GRACE
">VIDEO: Iradukunda Jean de Dieu-INYARWANDA.COM