Pasiteri yaguye ahita apfa ubwo yari ari kwigishiriza abaje ku itabaro ko urupfu rudateguza

Utuntu nutundi - 04/10/2026 12:09 PM
Share:

Umwanditsi:

Pasiteri yaguye ahita apfa ubwo yari ari kwigishiriza abaje ku itabaro ko urupfu rudateguza

Pasiteri Deacon Steve Eyo wo mu Itorero Redeemed Christian Church of God (RCCG) muri Nigeria yaguye hasi ahita apfa ubwo yari ari gutanga ubutumwa mu muhango wo kwibuka no guherekeza nyakwigendera, aho yari amaze iminota mike abwira abaje gutabara ko urupfu ari ikintu kidashobra kwirindwa, rudateguza, kandi ko nta muntu ushobora kuruhunga.

Ibi byabaye ku wa Gatanu tariki ya 2 Ukwakira, mu gace ka Aleto gaherereye muri Eleme, muri Leta ya Rivers muri Nigeria, ubwo uyu mupasiteri yari witabiriye umuhango wo gushyingura nk’umwe mu bayobozi b’itorero ndetse akaba ari na we watangaga ubutumwa bwo guherekeza nyakwigendera.

Ubutumwa bwe bwari bufite insanganyamatsiko igira iti: “Ukuri ku rupfu n’ibyiringiro nyuma yarwo.”

Mu gihe yigishaga, Deacon Steve Eyo yabwiye abari bateraniye aho ko urupfu rudashobora kwirindwa kandi ko buri muntu agomba kurunyuramo, nubwo igihe ruzira kuri buri muntu gitandukanye.

Uyu mupasiteri yagereranyije urupfu no kujya ku isoko. Yavuze ko hari abantu bajya ku isoko bakagaruka hakiri kare, mu gihe abandi bamara igihe kirekire mbere yo gutaha.

Yavuze ko ari na ko bigenda mu buzima bw’abantu, kuko hari abapfa bakiri bato mu gihe abandi babaho imyaka myinshi. Yongeyeho ko kandi nurupfu rushobora no kugera ku muntu mu gihe atabiteganyaga.

Nyuma y’iminota igera kuri 15 gusa atangiye ubutumwa bwe, Deacon Steve Eyo yahise agwa hasi imbere y’abari bateraniye muri uwo muhango.

Mu ntangiriro, bamwe mu bari mu muhango baketse ko kugwa kwe bishobora kuba ari impanuka isanzwe, cyangwa ari imyuka mibi imutuye hasi, cyangwa ikindi.

Inkuru dukesha urubuga LindaIkeji’s Blog ivuga ko, yahise ajyanwa inyuma y’aho umuhango wabereye, aho abaririmbyi ba korali n’abandi bakozi b’itorero bamukikije, bamusengera ndetse bamwe mu bari bafite ubumenyi mu by’ubuvuzi bamuha ubutabazi bw’ibanze.

Nyuma y’ubutabazi bw’ibanze, umwe mu bari hafi ya Pasiteri Eyo yavuze atari akiri guhumeka.

Yahise ajyanwa mu bitaro biri hafi aho mu mbangukiragutabara yari yakodeshejwe, ariyo yari yazanye umurambo wa nyakwigendera aho ku irimbi.

Agejejwe kwa muganga, abaganga bemeje ko Deacon Steve Eyo yapfuye, umurambo we uhita ujyanwa mu buruhukiro.

Urupfu rwe rwateje impagarara n’agahinda mu bari bitabiriye uwo muhango, aho bamwe bavuze ko Imana ishobora kuba yashakaga gutanga urugero rufatika rw’ibyo yari ari kwigisha, cyane ko yabaye mu gihe yari ari gutanga ubutumwa bwibandaga ku rupfu n’uko rushobora kugera ku muntu igihe atabiteganyije.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...