Ibi
byabaye ku wa Gatanu tariki ya 2 Ukwakira, mu gace ka Aleto gaherereye muri
Eleme, muri Leta ya Rivers muri Nigeria, ubwo uyu mupasiteri yari witabiriye
umuhango wo gushyingura nk’umwe mu bayobozi b’itorero ndetse akaba ari na we
watangaga ubutumwa bwo guherekeza nyakwigendera.
Ubutumwa
bwe bwari bufite insanganyamatsiko igira iti: “Ukuri ku rupfu n’ibyiringiro
nyuma yarwo.”
Mu gihe
yigishaga, Deacon Steve Eyo yabwiye abari bateraniye aho ko urupfu rudashobora
kwirindwa kandi ko buri muntu agomba kurunyuramo, nubwo igihe ruzira kuri buri
muntu gitandukanye.
Uyu
mupasiteri yagereranyije urupfu no kujya ku isoko. Yavuze ko hari abantu bajya
ku isoko bakagaruka hakiri kare, mu gihe abandi bamara igihe kirekire mbere yo
gutaha.
Yavuze ko
ari na ko bigenda mu buzima bw’abantu, kuko hari abapfa bakiri bato mu gihe
abandi babaho imyaka myinshi. Yongeyeho ko kandi nurupfu rushobora no kugera ku
muntu mu gihe atabiteganyaga.
Nyuma
y’iminota igera kuri 15 gusa atangiye ubutumwa bwe, Deacon Steve Eyo yahise
agwa hasi imbere y’abari bateraniye muri uwo muhango.
Mu
ntangiriro, bamwe mu bari mu muhango baketse ko kugwa kwe bishobora kuba ari impanuka
isanzwe, cyangwa ari imyuka mibi imutuye hasi, cyangwa ikindi.
Inkuru
dukesha urubuga LindaIkeji’s Blog ivuga ko, yahise ajyanwa inyuma y’aho
umuhango wabereye, aho abaririmbyi ba korali n’abandi bakozi b’itorero
bamukikije, bamusengera ndetse bamwe mu bari bafite ubumenyi mu by’ubuvuzi
bamuha ubutabazi bw’ibanze.
Nyuma
y’ubutabazi bw’ibanze, umwe mu bari hafi ya Pasiteri Eyo yavuze atari akiri guhumeka.
Yahise
ajyanwa mu bitaro biri hafi aho mu mbangukiragutabara yari yakodeshejwe, ariyo
yari yazanye umurambo wa nyakwigendera aho ku irimbi.
Agejejwe
kwa muganga, abaganga bemeje ko Deacon Steve Eyo yapfuye, umurambo we uhita
ujyanwa mu buruhukiro.
Urupfu rwe
rwateje impagarara n’agahinda mu bari bitabiriye uwo muhango, aho bamwe bavuze
ko Imana ishobora kuba yashakaga gutanga urugero rufatika rw’ibyo yari ari
kwigisha, cyane ko yabaye mu gihe yari ari gutanga ubutumwa bwibandaga ku rupfu
n’uko rushobora kugera ku muntu igihe atabiteganyije.
