Pasiteri Serge Ntwari yamuritse igitabo ‘Gukirana n’Imana n’abantu’ –AMAFOTO

Imyidagaduro - 15/03/2026 11:34 AM
Share:

Umwanditsi:

Pasiteri Serge Ntwari yamuritse igitabo ‘Gukirana n’Imana n’abantu’ –AMAFOTO

Pasiteri Serge Ntwari yamuritse ku mugaragaro igitabo yise “Gukirana n’Imana n’abantu” (Wrestling with God and Men), kigamije kwigisha abantu ko mu buzima bashobora guhangana n’ibigeragezo byose igihe bizeye Imana.

Iki gitabo cyamuritswe mu muhango wabereye muri Mövenpick Hotel Kigali mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki ya 14 Werurwe 2026. Witabiriwe n’abarimo Pasiteri Julienne Kabanda, Rev. Alain Numa, Tracy Agasaro n’umugabo we Rene Patrick, umwanditsi w’ibitabo Pastor Umuhoza Barbara n’abandi banyuranye.

Mu ijambo rye, Pasiteri Serge Ntwari yavuze ko yanditse iki gitabo ashaka kugaragaza ko niba Imana yararemeye gukiranwa, ari ikimenyetso ko nta kintu na kimwe umuntu adashobora guhangana na cyo mu buzima.

Yagize ati: “Nanditse iki gitabo kugira ngo ngaragaze y’uko niba Imana yaremeye ko ikiranwa kandi ikanabyandika ko yakiranwa n’ukutugaragariza y’uko nta mwanzi urenze Imana twagira mu buzima. Niba Imana yaratweretse ko yakiranwa, ni ukutwereka y’uko nta kintu na kimwe tutakiranwa nacyo muri ubu buzima. Niba nayo yemera gukiranwa, nta mwanzi, nta bihe, nta kintu na kimwe icyo ari cyo cyose gishobora kutwivuga hejuru. Twagikiranya, tukakinesha […]

Iki gitabo cyashyizwe mu rurimi rw’Ikinyarwanda n’umukinnyi wa filime Valens Rukundo, uzwi nka ‘Boss Rukundo’ muri filime Impanga. Mu Cyongereza kigizwe na paji 41, mu Kinyarwanda kikagira paji 210, mu gihe mu Gifaransa gifite paji 171. Pasiteri Serge Ntwari yavuze ko yagisoje mu gihe cy’amezi atanu.

Uyu mupasiteri yavuze ko igitekerezo cyo kwandika igitabo cyaturutse ku bushake bwo gutanga umusanzu mu burezi bw’abana, kuko yifuza ko ibyo yemera ari na byo abana be bazakura bumva. Ati: “Nifuzaga ko ibyo nemera ari nabyo abana bazumva. Ntukifuze ko ibyo utemera umwana wawe yabyumva.”

Yavuze kandi ko hari igihe yumvise ijwi rimubaza impamvu atandika igitabo, maze agasubizwa ko ibyo amaze kunyuramo mu buzima ari byo byatanga inyigisho zishobora gufasha abandi.

Serge Ntwari yavuze ko nubwo yatekerezaga ko azandika igitabo ari uko amaze kurenga imyaka 40, igitekerezo cyo kwandika cyamujemo akiri muto afite imyaka 19. Asobanura ko kwandika igitabo ari uburyo bwo gusohora ibitekerezo, ubuhamya n’ibyo umuntu yanyuzemo.

Ati: “Kwandika igitabo ni ugushyira ku rupapuro ibintu bikurimo. Byaba ubuhamya bwawe cyangwa ibyo wanyuzemo, ukabishyira mu gitabo.”

Iki gitabo cyanditswe mu ndimi eshatu zirimo Ikinyarwanda, Icyongereza n’Igifaransa, kandi Pasiteri Serge Ntwari yavuze ko ateganya kuzagishyira no mu zindi ndimi.

Mu butumwa gikubiyemo, agaragaza imitekerereze y’umuntu ukirana n’Imana, akerekana ko kugera ku ntsinzi bisaba gukora ibitamenyerewe.

Ati: “Niba ushaka kugera ku bidasanzwe, bigusaba gukora ibyo abandi batakoze. Ariko kandi ntushobora gukirana n’Imana n’abantu udafite ubufasha bw’Imana.”

Muri iki gitabo kandi, Pasiteri Serge Ntwari asobanura ko mu buzima umuntu akeneye abantu bane b’ingenzi.

Uwa mbere ni “Divine Connectors” cyangwa se abahuza abantu n’amahirwe, baba bafite amakuru cyangwa amahirwe ashobora guhindura ubuzima bw’umuntu.

Abakurikira ni “Men Influences”, abantu bavuga rikijyana bashobora gufungura imiryango umuntu yashobora gusengera igihe kinini atarayigeraho.

Aba gatatu ni “Gifted People”, abantu bafite impano n’ubumenyi bufasha abandi kugera ku byo bifuza badatakaje umwanya munini.

Abanyuma ni abantu badufasha kwikorera imitwaro, abo umuntu ashobora kubwira ibibazo bye, bakamutega amatwi bakamufasha kubyikuramo.

Yatanze urugero kuri Yesu wavuzwe muri Bibiliya, wahawe ubufasha bwo kwikorera umusaraba na Simon, agaragaza ko no mu buzima busanzwe abantu bakeneye abafasha mu bihe bikomeye.

Muri iki gitabo kandi agaragaza ko umugisha ushobora kugereranywa n’amashanyarazi, aho agaragara mu buryo butandukanye bitewe n’uko umuntu awukoresha.

Ati: “Imana ishobora guha umuntu imodoka ya Range Rover, undi ikamuha Toyota. Ntukibaze impamvu byabaye bityo, ahubwo ujye wakira umugisha wawe uko uza.”

Serge Ntwari yavuze ko mu kwandika iki gitabo yagowe cyane no kugishyira mu rurimi rw’Ikinyarwanda, ariko ko yanogowe no guhuriza hamwe ibitekerezo byose yari afite.

Yavuze ko igice cya munani (Chapter 8) ari cyo cyamukoze ku mutima kurusha ibindi, kuko gishingiye ku nkuru ivugwa muri Bibiliya, cyibutsa abantu ko hari igihe umuntu agomba gufata icyemezo cyo gukora ibyo yemera, akizera ko Imana izamuherekeza.

Ati: “Hari aho umuntu agera akibaza ati: Niba umaze imyaka myinshi ukora ibintu runaka, utekereza ko uramutse ufashe icyemezo cyo gukora ibyo wemera ko Imana itazaguherekeza?”

Iki gitabo cyitezweho gufasha abantu benshi gusobanukirwa neza uburyo bashobora guhangana n’ibigeragezo by’ubuzima, bakabitsinda binyuze mu kwizera no gukorana n’abandi. Kanda hano ubashe kugera kuri iki gitabo

Pasiteri Serge Ntwari yamuritse igitabo cye gishya “Gukirana n’Imana n’abantu”, ashimangira ko kwizera Imana bituma umuntu atsinda ibigeragezo by’ubuzima

Mu kumurika igitabo “Gukirana n’Imana n’abantu”, Pasiteri Serge Ntwari yavuze ko kugera ku ntsinzi bisaba kwizera Imana no gukora ibitamenyerewe

 

Abayobozi mu by’iyobokamana, abanditsi n’inshuti zinyuranye bitabiriye umuhango Pasiteri Serge Ntwari yamuritsemo igitabo cye cyanditswe mu ndimi eshatu

Pasiteri Serge Ntwari yavuze ko yanditse igitabo “Gukirana n’Imana n’abantu” mu rwego rwo gusangiza abantu inyigisho zishingiye ku byo yanyuzemo mu buzima

 

Iki gitabo cya Pasiteri Serge Ntwari gisobanura uko umuntu ashobora guhangana n’ibigeragezo by’ubuzima abikesheje kwizera Imana n’ubufasha bw’abandi

Pasiteri Julienne Kabanda [Uri ibyo] na Pasiteri Tom Gakumba [ibumoso] bitabiriye igikorwa cyo kumurika igitabo cya Pasiteri Serge Ntwari, cyibanda ku nyigisho zo gukirana n’Imana n’abantu mu buzima bwa buri munsi

Bishop Karemera Emmanuel w’Itorero Living God Church, akaba n’Umushumba wa Pasiteri Serge Ntwari yitabiriye umuhango wo kumurika iki gitabo

Uhereye ibumuso: Pasiteri Julienne Kabanda, Serge Ntwari n'umugore we wagize uruhare mu iyandikwa ry'iki gitabo

Umwanditsi w'ibitabo, Umuhoza Barbara yashimye mugenzi we Serge Ntwari wateye intambwe yo kwandika ibitabo


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...