Iki gitaramo kizabera kuri La Gaelle Salle ya Casa Botena iri Kimironko, kwinjira bikazaba ari ubuntu, ahubwo abantu bakaba bazagura ama DVD yewe na Cd ze ziyo alubumu kubatazifite. Muri kino gitaramo nkuko Christoper abivuga muri iki gitaramo abantu bakaba bazanaboneraho kureba amwe mu mashusho yiyo alubumu hakoreshejwe uburyo bwo kuyamurika. Sibyo gusa kuko Pasiteri Christophe yahisemo no kuzifashisha Ndahiro David nawe ngo azakoreshe impano ze mugishimisha abazitabira kino gikorwa.
Ngiyo Poster y'igitaramo.
Rev. Pasiteri Christophe ni umwe mu baririrmbi batangiye ubuhanzi kera dore ko yabitangiye ari umwana yiga muri Sunday School ubwo yari afite imyaka 12. Uyu mu Pasiteri yatubwiyeko alubumu ye igize n’indirimbo umunani, akaba yaragiye ategura ibitaramo Kenya, Burundi, Tanzaniya ndetse no mu Buganda kandi ngo uretse ubuhanzi akaba anayobora amatorero atatu inaha mu Rwanda yitwa Arc of Peace (Inkuge y’amahoro) ibi bikaba byaratumwe kubijyanye n’ubuhanzi ataragaragayemo kuko yakoraga nizo nshingano zindi zo kuvuga ubutumwa nk’umushumba.
Pasiteri Christoper ndetse n’umugore we akaba ari Apotles Muhongerwa Sara Speciose ibi nabyo bikaba bimufasha gukora akazi k’Imana.
Patrick Kanyamibwa