Tuvuze gato ku mateka n’impamvu yaryo, ni uko Imana yari yagambiriye gukura ubwoko bw’abisirayeli mu buretwa bari bamazemo igihe mu gihugu cya Egiputa. Imana ituma Mose na Aron kujya kubwira Farawo wari umwami wa Egiputa muri icyo gihe, ko agomba kurekura ubwoko bwayo bugataha Kuva 5:1 “Hanyuma y'ibyo, Mose na Aroni baragenda babwira Farawo bati “Uwiteka Imana y'Abisirayeli, aravuze ngo ‘Rekura ubwoko bwe bugende, bumuziriririze umunsi mukuru mu butayu.’ " .
Dukomeje muri icyo gitabo tubona Farawo yanga kurekura ubwoko bw’Imana ngo butahe kuko bari bamaze igihe bamukorera, yangaga kubatakaza, hanyuma byaje gusaba Imana guteza ibyago icumi Farawo n’igihugu cye kugira ngo babareke, ku cyago cya cumi cyari icyo kwica abana b’impfura bose bo mu gihugu cya Egiputa z’abantu n’amatungo.
N’ubwo icyo cyago cyari kigenewe abanyegiputa ariko kugira ngo ubwoko bw’Imana nabwo burokoke icyo cyago, Imana yabategetse kwica umwana w’intama udafite inenge maze bagasiga amaraso ku nkomarizo zombi z’umuryango, ubwo nibwo buryo bwonyine bwari busigaye bwo gukira icyo cyago, ni ho ijambo "kunyuraho " cyangwa “Pasika " rigaragara na none.
Kuva 12:13-14 “Ayo maraso azababere ikimenyetso ku mazu murimo, nanjye ubwo nzabona ayo maraso nzabanyuraho, nta cyago kizababaho ngo kibarimbure, ubwo nzatera igihugu cya Egiputa. Kandi uwo munsi uzababere urwibutso, muzawuziririze ube umunsi mukuru w'Uwiteka. Mu bihe byanyu byose muzajye muwuziririza, ribe itegeko ry'iteka ryose."
Imana yashakaga kwerekana cyangwa byashunyaga igitambo gikomeye cyari kuzatambwa ku bw’abantu bose ngo bakire urupfu rw’iteka, arwo gutandukana n’Imana by’iteka ryose. Nk'uko tubibona na muri bibiliya igihe cyose hagombagwa igitambo kugira ngo abantu babarirwe ibyaha. Abaheburayo 9:22 “kuko ukurikije amategeko ibintu hafi ya byose byezwa n'amaraso, kandi amaraso atavuye ntihabaho kubabarirwa ibyaha ".
Mugihe twizihiza Pasika uyu munsi ijambo ry’Imana ritubwira ko Yesu Kristo ari we Pasika y’ukuri . 1Abakorinto 5:7b “Koko kandi Kristo yatanzwe ho igitambo, ari we mwana w'intama wacu ugenewe umunsi mukuru wa Pasika “. Kandi koko Yesu niwe wari umwana w’intama udafite inenge kuko atigeze akora icyaha na kimwe.
Pasika itwibutsa ibintu bitatu by’igenzi: Urukundo rw’Imana, Imbabazi z’ibyaha byacu n’ubuzima bushya. Impamvu twihiza Pasika ku cyumweru ni uko ariho ibyo bintu bitatu byagiriyeho umwuzuro. Byatangiye kwa gatanu mutagatifu Yesu abambwa ku musaraba akanahambwa, bikomeza kwa gatandatu ari mumva, byuzura ku cyumweru amaze kuzuka.
Urukundo: “ko Imana yerekanye urukundo rwayo idukunda, ubwo Kristo yadupfiraga tukiri abanyabyaha ".Abaroma 5:8
Imbabazi z’ibyaha byacu:“kuko muri Kristo ari mo Imana yiyungiye n'abari mu isi ntiyaba ikibabaraho ibicumuro byabo, kandi noneho yatubikije ijambo ry'umwuzuro. 2 Abakorinto 5:19
Ubuzima bushya: Ni ukuvuga ko igihe twabatizwaga twahambanywe na we, kwari ugupfa nk'uko na we yapfuye, kugira ngo nk'uko Kristo yazutse mu bapfuye ku bw'ikuzo ry'Imana Data, abe ari ko natwe tubaho dufite ubugingo bushya. Abaroma 6:4
Muri make twavuga ko hanze ya Yesu Kristo, Pasika ntabusobanuro yaba ifite, kandi ni nawe mpamvu yuzuye yo kuyizihiza. Na none nkuko twabonye uburyo Imana yakijije abantu icyago cya cumi cyo kwica abana b’impfura, hari ikimenyetso Imana yabasabye gushira kumazu yabo, twahita twibaza ese Imana ntabwo yari izi gutandukanya amazu y’ubwoko bwayo na y’abenyegiputa?
Igisubizo ni oya, yaribizi kuyatandukanya gusa yashakaga uruhare rw’umuntu mugihatamo imbabazi zayo. Natwe abikigihe turasabwa guhitamo no kwizera imbabazi z’Imana twakira kandi twiyegurira Yesu Kristo kugira ngo tuzakire gukira urupfu rw’iteka. “Nuko rero noneho abari muri Kristo Yesu nta teka bazacirwaho ". Abaroma 8:1. Mugire Pasika nziza.
Mwari kumwe na Ev. Nshimiye Jean Gogo