Umwanzuro w'urukiko wasomwe ku wa 18 Nyakanga 2026, washimangiye uwa tariki ya 30 Ukwakira 2024, w'Urugereko Rubanza rw'Urukiko rwa Rubanda rwa Paris rwari rwahamije Dr. Eugène Rwamucyo ibyaha nk'ibyo rumuhanisha igifungo cy'imyaka 27.
Byari mu rubanza rw'ubujurire yunganirwagamo n'abanyamategeko barindwi barimo Me Fellous Daniel, Constant Raphaël, Cohen Salome, Siari Michèle na Harelimana Jean Baptiste na Me Alexandre Sztulman.
Dr. Rwamucyo yayoboye ikigo cy’iyari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda cyari gishinzwe ubuvuzi rusange, CUSP, ni umwe mu bahanga bitabiriye inama ya Kambanda Jean wari Minisitiri w’Intebe yabereye muri iyi kaminuza.
Iyi nama yabaye tariki ya 14 Gicurasi 1994 yashishikarijwemo abahanga kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kandi Dr. Rwamucyo ashinjwa kuvugiramo ijambo rishyigikira ubwicanyi.
Dr. Rwamucyo yayoboye ibikorwa byo gushyingura Abatutsi biciwe mu bice bitandukanye bya Butare, hifashishijwe ibikoresho birimo imashini ikora umuhanda ya ‘caterpillar’.
Ubushinjacyaha bwagaragaje ko yagize uruhare mu gushyingura Abatutsi barenga ibihumbi 214 mu bice bitandukanye bya Butare, kandi ko yabikoze agamije guhisha ibimenyetso bya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Dr. Rwamucyo we yabwiye urukiko ko atigeze ahisha imibiri y’Abatutsi, kuko ngo ntibyari gushoboka guhisha ubwicanyi bwamaze ibyumweru byinshi bugaragarira bose.
Ubushinjacyaha bwari bwasabiye Dr. Rwamucyo gukatirwa igifungo cy’imyaka 30. We yari yasabye kugirwa umwere, agafungurwa.
Umwanditsi: Jean Claude Bazatsinda
