Mu gihe Manchester United igeze kuri Bid ya Miliyoni 60€, Paris Saint-Germain yo yatanze Bid ya Miliyoni 50€ kuri Rasmus Hojuland ukinira Atlanta.
Manchester United niyo kipe iri ku isonga mu gushaka uyu mukinnyi mpuzamahanga ukomoka muri Denmark.Umutoza wa Manchester United, Eric Ten Hag aherutse gusaba United ko yakwihutisha ibiganiro maze igasinyisha uyu mukinnyi ukiri muto dore ko Paris Saint-Germain yari yatangiye kumunuganuga.
Ten Hag avuga ko bibaye byiza yazamubanza mu kibuga ku mukino wa Wolves, ubwo English Premier League izaba itangira kuri 14 Kanama. Man United izatangirira Old Trafford yesurana na Wolves.
Nubwo Eric Ten Hag agaragaza ko amushaka, ubu umutima ntabwo ukiri hamwe. Ibi byatewe n'uko Paris Saint-Germain nayo iri gushyira imbaraga muri uyu mukinnyi.
Paris Saint-Germain irashaka cyane Rasmus Hojuland ngo abe yasimbura kabuhariwe Kylian Mbappe Lotin biteganyijwe ko azava muri PSG. Mbappe yamaze gutangwaho Bid ya Miliyoni 259€ na Al-Hilal yo muri Arabia Saudite.
PSG iri gukora iyo bwabaga ngo ikemure ikibazo cya Mbappe utacyishyimiye kuyikinira. Yamuhaye amahitamo yo kongera amasezerano akayigumamo cyangwa akavamo agurishijwe mu yindi kipe, ariko ibyo bigasozwa miri iyi mpeshyi.
Ibitangazamakuru batandukanye byavuze ko nubwo Mbappe yatanzweho Bid y'akataraboneka, we atiteguye kujya muri Arabia Saudite.

Paris Saint-Germain irifuza Rasmus Hojuland nk'umusimbura wa kabuhariwe Kylian Mbappe Lotin

Manchester United ihanganiye na Paris Saint-Germain Rutahizamu Rasmus Hojuland w'imyaka 20 y'amavuko ukomoka muri Denmark
