Kuri uyu wa Gatandatu saa tatu z'ijoro amaso yose y'abakunzi b'umupira w'amaguru ku Isi yari ahanze kuri Allianz Arena mu Budage ahogombaga kubera umukino wa nyuma wa UEFA Champions League ya 2024/2025.
Ni umukino wahuje Paris Saint-Germain yo mu Bufaransa yasezereye Arsenal muri 1/2 na Inter Milan yo mu Butaliyani yasezereye FC Barcelona muri 1/2.
Umukino watangiye wihuta ku mpande zombi aho wabonaga buri kipe ishaka kugira icyo igeraho hakiri kare.
Iminota itangiye kugenda Paris Saint-Germain yatangiye gufata irange ubundi ku munota wa 12 Joao Noves asunikira umupira Desire Doué nawe awusunikira Achraf Hakim awushyira mu izamu igitego cya mbere kiba kirabonetse.
Iyi kipe yo mu Bufaransa yakomeje kurusha Inter Milan mu kibuga hagati ndetse ku munota wa 21 bibyara umusaruro, Ousmane Dembélé ahindura umupira imbere y'izamu usanga Desire Doué nawe ntiyatinzamo arekura ishoti riragenda rinyeganyeza inshundura.
Nyuma y'uko Inter Milan itsinzwe igitego cya kabiri yatangiye urugendo rwo kureba uko yakwishyura ariko ubwugarizi bwa PSG bwarimo Marquinhos na William Pacho bukabera ibamba Marcus Thuram na Lautaro Martinez.
Mbere y'uko igice cya mbere kirangira Paris Saint-Germain yashoboraga kubona igitego cya gatatu ku ishoti riremereye ryarekuwe na Khvicha Kvratskhelia gusa Denzel Damfries aratabara arishyira muri koroneri itagize icyo ibyara, igice cya mbere kiba kirarangiye.
Mu gice cya kabiri Inter Milan yaje ifite intego zo kureba uko yakwishyura ndetse n'umutoza wayo Simone Inzaghi akora impinduka mu kibuga hakiri kare aho havuyemo Benjamin Pavard na Federico Dimarco hajyamo Yann Bisseck na Nicola Zalewski.
Ibi Paris Saint-Germain yabihinduye ubusa ku munota wa 63 aho Ousmane Dembélé yahaye umupira Vitinha nawe awuha Desire Doué atsinda igitego cya 3.
Iyi kipe yo mu Bufaransa yamamaza Visit Rwanda yakomeje gusuzugura Inter Milan ubundi ku munota wa 73 ibona igitego cya Kane gitsinzwe na Khvicha Kvratskhelia ahawe umupira na Ousmane Dembélé naho ku wa 86 Senny Mayulu winjiye mu kibuga asimbuye atsinda igitego 5.
Umukino warangiye ari 5-0 Paris Saint-Germain ihita yegukana igikombe cya UEFA Champions League cya mbere mu mateka yayo.
Uko Desire Doué yarekuye ishoti ryavuyemo igitego cya 2
Achraf Hakim nubwo yatsinze igitego cya mbere ntabwo yakishimiye bijyanye n'uko yanyuze muri Inter Milan
Byari ibyishimo kuri Luis Enrique utoza Paris Saint-Germain