Iki gitaramo cyabaye ku wa 26 Kamena 2026 - ijoro ryihariye ryuzuyemo indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, amasengesho ndetse n'ijambo ry'ubaka umutima, aho abantu baturutse mu bice bitandukanye by'u Burayi bahuriye hamwe bafite intego imwe yo gushima no kwegera Imana.
Uretse aba baramyi, ubutumwa bw'Ijambo ry'Imana bwatanzwe na Pastor John Irakoze uturuka mu Bubiligi, wasabye abantu gukomeza kwizera no guha Imana umwanya wa mbere mu buzima bwabo.
Jado Kelly yabwiye InyaRwanda ko iki gitaramo cyagenze neza kurusha uko babyifuzaga, ashimangira ko cyabaye ibihe by'ubuntu bw'Imana bwakoreye ku mitima ya benshi.
Yagize ati: "Ndashima Imana yaduhaye ibihe byiza imitima iragemburwa. Byari ibihe by'umugisha, aho twabonaga abantu benshi bahindurwa n'ubwiza bw'Imana."
Yavuze ko uko amasaha yagendaga ashira, ari na ko abantu barushagaho kwinjira mu bihe byimbitse byo kuramya, kugeza ubwo igitaramo cyarenze amasaha yari giteganyijwe.
Ati: "Mu gitondo, ubusanzwe abantu baba bafite akazi cyangwa izindi gahunda, ku buryo baba bashaka gutaha kare. Ariko kubera ubwiza n'icyubahiro cy'Imana twabonye muri iri joro, nta muntu washakaga gutaha mbere y'uko rirangira."
Yakomeje avuga ko kimwe mu byamukoze ku mutima cyane ari ukubona abantu benshi bakomeje kuguma aho igitaramo cyaberaga, batifuza kuva mu mwanya wo kuramya no gusenga.
Ati: "Byaranshimishije cyane kubona abantu banezerewe kandi bishimira kuguma aho Imana iri. Benshi bari bakiri aho kugeza mu gitondo, bumva badashaka kuva muri uwo mwanya wihariye wo kwegera Imana."
Abitabiriye iki gitaramo bavuga ko cyababereye umwanya wo kongera gukomera mu buryo bw'umwuka, aho bamwe bavuga ko bagaruweho ibyiringiro, abandi bakaboneramo ihumure n'imbaraga nshya zo gukomeza urugendo rwabo rwo kwizera.
Ijoro rya "Heaven in the Room – Night of Worship Season 1" ryasize amateka ku baryitabiriye, kubera uburyo icyumba cyuzuyemo kuramya, gusenga no kumva ukubaho kw'Imana kuva ku ntangiriro kugeza mu museke.
Hari gutegurwa ibikorwa bishya
Nubwo Jado Kelly yavuze ko kugeza ubu hataratangazwa igihe hazabera Season 2, yagaragaje ko bifuza gukomeza kuyoborwa n'Umwuka Wera mbere yo gufata icyemezo. Ati: "Nta makuru twatangaza kuri Season 2 kugeza ubu, kuko twifuza kubanza kuyoborwa n'Umwuka Wera, ari we uduha icyerekezo cy'ibyo dukora."
Yagaragaje ko mu mishinga bafite harimo gutegura ibindi bikorwa byo kuramya no guhimbaza Imana birimo: Gutegura Heaven in the Room – Season 2, ishobora kubera mu Bubiligi, Umwuka Wera nabibemerera; Gutangiza Live Worship Sessions; Gutegura Worship Class yo gufasha abaramyi gukura mu murimo no Kwagurira ibikorwa byabo mu yindi mijyi no mu bindi bihugu byo ku mugabane w'u Burayi.
Yashimiye buri wese wagize uruhare
Jado Kelly yashimiye abantu bose bagize uruhare mu gutuma iki gitaramo kigenda neza. Yagize ati: "Ndashima Imana yaduhaye ibihe byiza imitima ihagemburwa.
Ndashimira cyane abaramyi twafatanyije ari bo Tonzi, Peace Hozy na Emmy Vox, Pastor John Irakoze, Pastor Richard Ngendahayo, Patrick Freeman, itsinda ry'abacuranzi, itangazamakuru (Media Team), Protocole, ikipe yose yateguye iki gikorwa n'abantu bose baturutse impande zitandukanye z'u Burayi bakitabira iki gitaramo. Imana ibahe umugisha mwinshi."
Iki gitaramo cyabaye ikimenyetso cy'uko ibikorwa byo kuramya Imana bikomeje kwaguka no guhuza Abanyarwanda n'inshuti zabo baba mu mahanga, hagamijwe gukomeza kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo no kubaka ubuzima bw'umwuka bw'abizera.

Jado Kelly yakoze igitaramo gikomeye i Paris anateguza ikindi gishobora kuzabera mu Bubiligi

Tonzi yeretswe urukundo rwinshi mu gitaramo yatumiwemo na Jado Kelly


Emmy Vox yahembuye imitima y'abitabiriye igitaramo "Heaven in the Room – Night of Worship Season 1" cyabereye mu Bufaransa

Jado Kelly, Tonzi na Peace Hozy bahuriye mu gitaramo "Heaven in the Room – Night of Worship Season 1"





Jado Kelly yanyuzwe n'igitaramo 'Heaven in the Room' yahuriyemo na Tonzi, Peace Hozy na Emmy Vox
