Iyi gahunda izashyirwa mu bikorwa bitarenze umwaka wa 2028, izatuma iyi Pariki y'Ibirwa iba iya gatanu muri pariki z’igihugu. Iziyongera kuri Pariki y’Ibirunga, iya Nyungwe, iy’Akagera n’iya Gishwati-Mukura.
Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, rwatangaje ko abayisura bakazajya bahasanga inyoni, aho gukorera siporo, imikino ya golf, ibyanya bijyanye n’imiti gakondo n’ibindi.
Juliana Muganza, Umuyobozi Mukuru Wungirije wa RDB, ni we watangaje iyi gahunda ku wa Kabiri, tariki 17 Kamena, ubwo yitabaga Komisiyo y’Imibereho Myiza n’Uburenganzira bwa Muntu mu Nteko Ishinga Amategeko. Yasobanuye ko bimwe mu birwa bizakorerwamo iyi pariki biri mu Kiyaga cya Kivu ndetse n’ikirwa cyo mu Karere ka Bugesera.
Yavuze ko ubushakashatsi bwakozwe ku birwa biri mu kiyaga cya Kivu bwerekanye ko bikungahaye cyane ku rusobe rw’ibinyabuzima ku buryo bifite ubushobozi bwo guhindurwa ahantu hihariye ho kubungabunga urusobe kamere.
Mu 2024, ubushakashatsi bwakozwe bwagaragaje ko ku birwa 10 biri ku ruhande rw’u Rwanda hariyo ubwoko burenga 80 bw’inyoni, ibimera 142, inyamaswa 6, inzoka 6, n’ibindi binyabuzima byihariye.
Minisiteri y’Ibidukikije ivuga ko bimwe muri ibi binyabuzima biboneka gusa mu Rwanda, bikanabarwa mu byugarijwe n’iyendera, ari na yo mpamvu hakenewe ibikorwa bihamye byo kubibungabunga. Harimo nk’injangwe yo mu bishanga izwi nk’inkwavu y’amazi n’igiti cyitwa Umuyenzi w’umutuku, byose bikaba biri mu bihangayikishije abahanga mu bidukikije.
Ubushakashatsi kandi bwagaragaje inyoni nk’Inyamanza y’umutuku, Isake y’ishyamba, n’utundi dusimba tutaboneka henshi ku isi. Hari kandi inyamaswa nk’Imbeba z’ishyamba n’inzoka zo mu ishyamba. Hari n’ibimera byihariye byifashishwa mu buvuzi bwa gakondo nk'Umusave n’ibindi.
Ibi byose byakozwe ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kurengera Ibidukikije (REMA) na Minisiteri y’Ibidukikije, hagamijwe kureba ibinyabuzima bihari, kugenzura ibikorwa by’abantu batuye ku birwa, no gushaka uburyo burambye bwo kubibungabunga.
Juliana Muganza yavuze ko gukusanya amakuru ku birwa bigikomeje kandi bifite uruhare runini mu igenamigambi ry’igihe kirekire. Yagize ati: “RDB yiyemeje gukomeza kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima biri ku birwa, binyuze mu igenamigambi rishingiye ku bushakashatsi bwimbitse.”
Senateri Jean Pierre Dusingizemungu yavuze ko ibi birwa bifite ubushobozi bwo guteza imbere ubukungu binyuze mu bukerarugendo n’imishinga y’iterambere ritangiza ibidukikije. Yatanze igitekerezo cy’uko byajya bifashishwa mu buvuzi bwa gakondo, ubuki n’imikino yo mu mazi.
Juliet Kabera, Umuyobozi Mukuru wa REMA, yashimangiye ko bimwe muri ibi birwa bishobora gukodeshwa n'abashoramari kugira ngo bashyiremo ibikorwa byubahiriza ibidukikije nko gutunganya ubuki cyangwa gutegura imikino nk’iyo ku mucanga. Yavuze ko ibyo bikorwa byafasha no mu guteza imbere abaturage bazaba bimuwe kuri bimwe muri ibyo birwa.
Senateri André Twahirwa yasabye ko ibi birwa binonosorwa bigakoreshwa mu bushakashatsi bw’abanyeshuri. Ati: “Abanyarwanda benshi bazi ibice nyaburanga byo mu mahanga ariko ntibazi ubukungu kamere bufite agaciro dufite iwacu.”
Komisiyo ya Sena yavuze ko iyi pariki izaba isanzwe ibungabunga ibinyabuzima, ariko ikaba n’ishuri ry’ibidukikije, umusingi w’iterambere rirambye ndetse n’uburyo bwo kongera amahirwe y’imirimo n’ubumenyi ku rubyiruko.
Minisiteri y’Ibidukikije yatangaje ko ibirwa umunani ari byo bifite abantu bahatuye mu buryo buhoraho, aribyo Nkombo, Ishywa, Gihaya, Bugarura, Iwawa, Kirehe, Mushungo na Birwa. Ibi ni byo bizakomeza guturwaho kuko bifite ibikorwa remezo nk’amashuri, ibitaro, amashanyarazi n’uduce dutuyemo abaturage.
Icyakora, ibirwa nka Ruzi (ingo 22), Muzira (ingo 15) na Tereri (ingo 5), byanditse kuri Leta kandi bikaba biri muri gahunda yo kwimura abahatuye, bakimurirwa hafi y’imijyi kugira ngo babashe kubona serivisi z’ibanze.
Muri rusange mu Rwanda
hari ibirwa 153 harimo 19 byanditse ku baturage naho ibindi 138 byo
ntibituweho.
Umuyobozi Mukuru
Wungirije w’Urwego w’Igihugu rw’Iterambere, RDB, yatangaje ko bitarenze mu 2028
hazashyirwaho Pariki y’Ibirwa