kuri uyu wa Kabiri taliki 19 Nzeri 2023 nibwo UNESCO yafashe uyu mwanzuro mu Nama yayo ya 45 iri kubera i Riyadh mu Bwami bwa Arabia Saudite kuva tariki ya 12 kugeza ejo kuya 20 Nzeri.
Uyu mwanzuro wafashwe kandi nyuma y'igihe kigera ku mwaka UNESCO yiga kuri dosiye u Rwanda rwayishyikirije mu 2022 rubisaba.
Muri rusange, iki ni ikimenyetso cy'ubudashyikirwa bw'u Rwanda ndetse n'imbaraga igihugu cyashyize mu kubungabunga urusobe rw'ibinyabuzima, bidatana b'intabwe idasubira inyuma mu kureberera no kubumbatira ahantu nyaburaga hagirira Isi umumaro mu bihe bitandukanye.
Zimwe mu nyungu u Rwanda ruzagirira mu kuba Pariki ya Nyungwe yashyizwe mu murage w’Isi, mbere na mbere iri ni ishema ku gihugu cy'u Rwanda, ndetse abarusura baziyongera hamwe n’amadovize batanga.
U Rwanda kandi rugiye kurushaho kumenyekana ku rwego mpuzamahanga birwongerere amahirwe yo kuganwa n’abarusura baje no gushora imari; ibintu bizatuma abantu benshi babona akazi gakomoka ku ishoramari kandi hazaboneka n’inkunga nyinshi zigamije kwita kuri Parike ya Nyungwe no kuyibungabunga.
Bigiye kandi kongera ubukungu bw’u Rwanda buturuka ku bidukikije ibizwi nka "Green Economy" haba ku nguzanyo cyangwa mu mpano bishingiye ku kuba rwarabungabunze ibidukikije n’ibinyabuzima muri rusange.
Ishyamba rya Nyungwe riri mu mashyamba cyimeza amaze igihe kinini cyane muri Afurika. Iri shyamba kandi rifatwa nk’ikigega cy’amazi y’u Rwanda kuko ritanga 70% by’amazi y’u Rwanda kandi ribonekamo isoko ya kure y’uruzi rwa Nil.
Ntabwo ari ibyo gusa kandi, ribonekamo amoko y’Inguge atandukanye, amoko y’ibimera arenga 1000, inyamabere zirenga 90 n’amoko y’inyoni arenga 320. Habamo kandi ubwoko bw’inyamaswa zikurura ba mukerarugendo nk’Impundu n’Inkomo zidakunze kuboneka ahandi ku Isi.

Parike y'igihugu ya Nyungwe yashyizwe mu murajye w'Isi
