Kuwa Mbere tariki 16 Kamena 2025, ni bwo Papi Clever na Dorcas bujuje Miliyoni y’ababakurikira ku
rubuga rwa YouTube bahita baba abahanzi ba gatatu b’indirimbo zo kuramya no
guhimbaza Imana babashije kugera kuri aka gahigo nyuma ya Meddy na Israel Mbonyi.
Mu
kiganiro na InyaRwanda.com, Papi Clever yavuze ko kuzuza Miliyoni y’ababakurikirana
kuri YouTube bangana na Miliyoni bivuze ikintu gikomeye kandi ko bigaragaza
kwaguka k’umurimo wabo.
Ati “Bivuze ikintu gikomeye ku rugendo rwacu rw'umuziki byerekana ko uba uri gukura. Turabishimira Imana kandi bidutera imbaraga zo gukomeza gukora cyane.”
Avuga ku ibanga bakoresheje kugira ngo babashe gukora ako gahigo, ari
ukwishingikiriza Imana, gukora cyane ndetse no kwagura umurimo wabo bakora
indirimbo mu zindi ndimi.
Ati “Byavuye ku kwishingikiriza ku Mana mu buryo bwo gusenga no kuyoborwa nayo, gukora cyane no guhozaho ndetse no kwagura umuziki tukaririmba izindi ndimi ari nabyo byatumye tumenyekana mu bindi bihugu.”
N’ubwo batabona uburyo bwo kugera ku bafana babo ngo babashimire ndetse basabane
nabo mu rwego rwo kwishimira ibyo bagezeho, Papi Clever yavuze ko bateganya
gukorera igitaramo i Kigali mu mwaka utaha.
Ati
“Sinkeka ko twabona uko tubageraho bose kubera ko bari mu bihugu bitandukanye
ariko uko Imana izakomeza kudufungurira imiryango tuzategura ibitaramo mu
bihugu bitandukanye cyane ko tuzakora igitaramo i Kigali mu mwaka utaha.”
Papi
Clever kandi yasabye ko n’abandi bahanzi bakurikirwa cyane kandi
bagashyigikirwa kuko icyo bashyize imbere ari ugukwirakwiza ubutumwa bwiza bw’Imana.
Ati
“Abafana bakomeza kudushyigikira kandi birashimisha ni cyo kidutera imbaraga. Kandi
ibyo baduhaye twabasaba kubiha n'abandi bahanzi kuko birashoboka ko bakora 'subscribe' no ku zindi channels z'abandi bahanzi bakabashyigikira no mu kureba
ibihangano byabo iyo babishyize hanze kuko umuhanzi aranezerwa iyo indirimbo ye
abona iri kurebwa.”
Iyo urebye kuri channel ya Papi Clever na Dorcas, usanga yanditswe ko ari iyo muri America ikaba yaragiyeho ibihangano 555 byarebwe inshuro 258,812,447 ikaba ikurikirwa n’abarenga Miliyoni.
Papi Clever na Dorcas barateganya gukora igitaramo mu mwaka utaha akaba ari nabwo bakwishimira kuzuza ababakurikirana kuri YouTube bangana na Miliyoni
Papi Clever na Dorcas bishimiye kuzuza Miliyoni y'ababakurikirana kuri YouTube
Reba indirimbo 'Ameniweka huru kweli' ya Papi Clever na Dorcas akaba ariyo yarebwe cyane kuri YouTube yabo