Papi Clever na Dorcas bagiye gukora igitaramo cyo kwishimira kuzuza Miliyoni y’ababakurikira kuri YouTube

Iyobokamana - 17/06/2025 8:42 AM
Share:

Umwanditsi:

Papi Clever na Dorcas bagiye gukora igitaramo cyo kwishimira kuzuza Miliyoni y’ababakurikira kuri YouTube

Abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Papi Clever na Dorcas bari mu byishimo byo kuzuza Miliyoni y’ababakurikira ku rubuga rwa YouTube ndetse bakaba bari mu myiteguro yo gukora igitaramo i Kigali mu mwaka utaha.

Kuwa Mbere tariki 16 Kamena 2025, ni bwo Papi Clever na Dorcas bujuje Miliyoni y’ababakurikira ku rubuga rwa YouTube bahita baba abahanzi ba gatatu b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana babashije kugera kuri aka gahigo nyuma ya Meddy na Israel Mbonyi.

Mu kiganiro na InyaRwanda.com, Papi Clever yavuze ko kuzuza Miliyoni y’ababakurikirana kuri YouTube bangana na Miliyoni bivuze ikintu gikomeye kandi ko bigaragaza kwaguka k’umurimo wabo.

Ati “Bivuze ikintu gikomeye ku rugendo rwacu rw'umuziki byerekana ko uba uri gukura. Turabishimira Imana kandi bidutera imbaraga zo gukomeza gukora cyane.”

Avuga ku ibanga bakoresheje kugira ngo babashe gukora ako gahigo, ari ukwishingikiriza Imana, gukora cyane ndetse no kwagura umurimo wabo bakora indirimbo mu zindi ndimi.

Ati “Byavuye ku kwishingikiriza ku Mana mu buryo bwo gusenga no kuyoborwa nayo, gukora cyane no guhozaho ndetse no kwagura umuziki tukaririmba izindi ndimi ari nabyo byatumye tumenyekana mu bindi bihugu.”

N’ubwo batabona uburyo bwo kugera ku bafana babo ngo babashimire ndetse basabane nabo mu rwego rwo kwishimira ibyo bagezeho, Papi Clever yavuze ko bateganya gukorera igitaramo i Kigali mu mwaka utaha.

Ati “Sinkeka ko twabona uko tubageraho bose kubera ko bari mu bihugu bitandukanye ariko uko Imana izakomeza kudufungurira imiryango tuzategura ibitaramo mu bihugu bitandukanye cyane ko tuzakora igitaramo i Kigali mu mwaka utaha.”

Papi Clever kandi yasabye ko n’abandi bahanzi bakurikirwa cyane kandi bagashyigikirwa kuko icyo bashyize imbere ari ugukwirakwiza ubutumwa bwiza bw’Imana.

Ati “Abafana bakomeza kudushyigikira kandi birashimisha ni cyo kidutera imbaraga. Kandi ibyo baduhaye twabasaba kubiha n'abandi bahanzi kuko birashoboka ko bakora 'subscribe' no ku zindi channels z'abandi bahanzi bakabashyigikira no mu kureba ibihangano byabo iyo babishyize hanze kuko umuhanzi aranezerwa iyo indirimbo ye abona iri kurebwa.”

Iyo urebye kuri channel ya Papi Clever na Dorcas, usanga yanditswe ko ari iyo muri America ikaba yaragiyeho ibihangano 555 byarebwe inshuro 258,812,447 ikaba ikurikirwa n’abarenga Miliyoni.

Papi Clever na Dorcas barateganya gukora igitaramo mu mwaka utaha akaba ari nabwo bakwishimira kuzuza ababakurikirana kuri YouTube bangana na Miliyoni

Papi Clever na Dorcas bishimiye kuzuza Miliyoni y'ababakurikirana kuri YouTube

Reba indirimbo 'Ameniweka huru kweli' ya Papi Clever na Dorcas akaba ariyo yarebwe cyane kuri YouTube yabo 




Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...