Mu minsi ishize, ni bwo
hagaragaye amafoto ya Papa Sava ari kumwe n’umuhanzi Bruce Melodie muri Stade
Amahoro, abantu bibaza byinshi ku cyo aba bombi baba bari gutegura.
Papa Sava abikomozaho,
yagize ati: “Bruce Melodie ntabwo ari ubwa mbere tubanye kuko muri filime ‘Inshuti
Friends’ Bruce Melodie yari umukinnyi w’imena, na Amag The Black n’uwitwaga
Password, ntabwo ari ubwa mbere rero duhuye.”
Ku bijyanye n’ibyo
bahuriyemo muri Stade Amahoro, yavuze ko atari we ukwiye kubitangaza. Ati: “Ni
ibindi bikorwa bigiye gutangira, ariko bizatangira si kera ku buryo ari njye
wamena amabanga. Bizatangira tariki ya 01 niba nta gihindutse, ariko ni akazi
twahuriyemo nk’umuririmbyi w’umukinnyi wa filime, n’uwundi mukinnyi wa filime.”
Yahishuye ko Bruce
Melodie isaha n’isaha yakongera kugaragara muri sinema kuko bigeze kubiganiraho
amugira inama y’uko we n’itsinda rishinzwe kureberera inyungu ze mu muziki,
bashobora gutangira gukora urwenya rushingiye ku muziki.
Ati: “Mubona n’iyo
aganira, ni umunyarwenya wo ku rwego rwo hejuru. Imigaragarire ye, cyangwa se
uburyo bwe bwo kuvuga adategwa, ni biriya nyine. Twarabiganiraga, ariko kuri
njye urwego ariho rurandenze (aseka). Ntabwo ndi ku rwego rumwe na Bruce
Melodie ku buryo ari umuntu ngiye guha akazi. We yabishatse yaza ariko sinjye
wajya kumuzana ngo muhe akazi kuko tuvugishije ukuri ntabwo aho filime iri
ariho umuziki uri, noneho ari mu ba mbere mu muziki w’u Rwanda.”
Niyitegeka yashimangiye ko uwavuga ko Bruce Melodie ari umuhanzi wa mbere mu Rwanda nta kosa yaba akoze, hashingiwe kuri ‘Starlink,’ ibikorwa binyuranye ari kugenda yagurira ahantu hose, uko yitwara ku rubyiniro, uburyo asabana n’abandi, ndetse n’uko atanga akazi mu ruganda rwa muzika.
Ibi Papa Sava yabitangaje mu ijoro ryo kuwa Gatandatu tariki 28 Kamena 2025, ubwo umukinnyi wa filime akaba n’umushoramari Mugisha Emmanuel uzwi cyane nka
Clapton Kibonge, yamurikaga filime nshya yise “The Deceiver” ifite intego yo
gukangurira abantu kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina, kwirinda
ibiyobyabwenge no kugira uruhare mu kubaka umuryango nyarwanda utekanye.
Mu kiganiro na
InyaRwanda, Clapton yavuze ko iyi filime izagera ku isoko rusange mu Ukuboza
2025. Ni filime yakozwe binyuze muri kompanyi ye Daymakers Edutainment, isanzwe
ikora imishinga ifite aho ihurira n’uburezi n’iterambere rusange binyuze muri
sinema.
Yagize ati: “The Deceiver
ni filime irimo ubutumwa bukomeye ku muryango nyarwanda. Turakangurira abantu
kwirinda ihohotera rishingiye ku gitsina no kutaricecekaho, kuko rikomeje
gufata indi ntera. Twibanze no ku bindi bibazo birimo ikoreshwa
ry’ibiyobyabwenge, uburangare mu nshingano no kudaha agaciro umutekano
w’umuryango.”
The Deceiver ikinwamo
n’abakinnyi bazwi muri sinema nyarwanda barimo Twahirwa Ravanelly wubatse izina
ku mbuga nkoranyambaga, AB Godwin, Damour Selemani, Sifa na Mimi. Na Clapton
ubwe agaragara muri iyi filime nk’uko asanzwe anabikora mu y’indi mishinga akora.
Papa Sava yahishuye ko Bruce Melodie ajya yifuza kongera kugaruka muri sinema n'inama yamugiriye