Papa Sava yavuze icyo bisobanuye kuba Kagarara yanditse igitabo

Imyidagaduro - 27/09/2026 10:16 AM
Share:

Umwanditsi:

Papa Sava yavuze icyo bisobanuye kuba Kagarara yanditse igitabo

Umukinnyi wa filime akaba n'umwanditsi, Papa Sava, yavuze ko kuba Kagarara yanditse igitabo ari ikintu gikomeye cyane, agaragaza ko na we yigeze kugira igitekerezo cyo kwandika igitabo ndetse azagisohora no mu buryo bw'amashusho muri filime.

Yabigarutseho ubwo yavugaga ku rugendo rwa Kagarara, agaragaza ko yishimira kubona abantu bafite impano zitandukanye bazamura urwego rw'ibyo bakora, bakagera no ku rwego rwo kwandika ibitabo.

Papa Sava yavuze ko kuba Kagarara yanditse igitabo ari ikimenyetso cy'iterambere rikomeye mu rugendo rwe, cyane ko yatangiye agaragaza ubushobozi bwe binyuze mu nkuru yasangiza abantu ku mbuga nkoranyambaga.

Yagize ati: “Ni ibintu bikomeye cyane, kuko ashobora kuba yaratangiye ari umuntu ushaka kugaragaza ubushobozi afite, ku buryo bw'umubiri abonye abantu babikunze atangira gukora inkuru zijyanye n'ibyo bintu ashoboye kuri Instagram, none ubu ageze ku rwego rwo kwandika ibitabo.”

Yakomeje avuga ko na we yigeze kugira igitekerezo cyo kwandika igitabo yise Who AM I, ariko akaza gusanga kubishyira muri filime ari byo bimworoheye kurusha kwandika igitabo, nubwo yemera ko inyandiko idasaza nk'amagambo.

Yagaragaje ko igitabo gishobora no guhindurwamo amajwi kikagurishwa, cyangwa kikavamo filime mbarankuru (documentary), ndetse kikongerwamo abakinnyi kugira ngo inkuru irusheho gusobanuka.

Papa Sava yavuze ku rugendo rwa filime nyarwanda

Papa Sava yanagarutse kuri filime yagizemo uruhare zigiye kwerekanwa mu marushanwa akomeye, agaragaza icyo bisobanuye ku rugendo rwe n'urwa sinema nyarwanda muri rusange.

Yavuze ko kuva kera hari abantu bavugaga ko Abanyarwanda batazi gukora filime, ahubwo ko bakora amakinamico gusa.

Icyakora, ashimangira ko kugira ngo filime nyarwanda igere ku rwego mpuzamahanga, hakenewe inkuru nziza, ibikoresho n'ubushobozi.

Yagize ati: “Kuva kera bavugaga ko gukina filime ntabyo tuzi, twirirwa dukora ikinamico, ariko bakirengagiza ko kugira ngo ibe mpuzamahanga hari ibyo isabwa.

Nubwo icy'ibanze ari inkuru nziza, ariko kugira ngo igere kure bisaba ibikoresho. Gusa abanditsi barahari, ndetse haba abakuze n'abato, buri wese akora icyo ashoboye. Nubwo icyo tubura ari ubushobozi, ariko na bwo buza buhoro buhoro.”

Papa Sava yavuze igihe filime ye izasohokera kuri Zacu TV

Papa Sava kandi yatangaje ko filime ye yise Ibishoboka Byose izerekanwa kuri Zacu TV bitarenze mu mpera za 2026.

Yasobanuye ko bari bafite filime enye bashyikirije uru rwego, ariko hakemezwa ko Ibishoboka Byose ari yo izabanza kwerekanwa. Kugeza ubu, uduce 10 tw'iyi filime twamaze kwemezwa, mu gihe utundi tugisuzumwa.

Yagize ati: “Ntabwo birenga mu mpera z'uyu mwaka idasohotse. Batwatse filime twari dufite enye, ariko twabahaye iyitwa ‘Ibishoboka Byose’. Bamaze kwemeza uduce 10, barimo kugenzura utundi dusigaye.”

Iyi filime Ibishoboka Byose ivuga ku musore wacikirije amashuri, ubuzima bukamugora. Harimo n'inkuru y'umukobwa iwabo watejwe cyamunara, nyuma akaza kubana n'uwo musore nk'abavandimwe, bombi baharanira kwishakira imibereho.

Uyu mukobwa yari afite ubumenyi, ariko aza kugwa mu mutego w'umukoresha we washakaga kumusambanya.

Papa Sava yasoje agaragaza ko ateganya gushyira hanze igitabo cye, kikazasohokana na filime, ku buryo ibyo bikorwa byombi bizajyana.

Papa Sava yavuze icyo bisobanuye kuba Kagarara yanditse igitabo


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...