‘Papa Sava’ yahuje abakinnyi bakomeye muri filime ye irangira ‘What a Day’

Imyidagaduro - 08/10/2025 10:33 AM
Share:

Umwanditsi:

‘Papa Sava’ yahuje abakinnyi bakomeye muri filime ye irangira ‘What a Day’

Umuhanzi akaba n’umukinnyi wa filime, Niyitegeka Gratien yagaragaje ko ageze kure urugendo rwo gufatira amashusho filime ye nshya irangira yitwa ‘What a Day’ cyangwa se ‘Mbega Umunsi’ izajya hanze ku mugaragaro muri Mutarama 2026.

Iyi filime igiye kujya hanze mu gihe uyu mugabo yizihiza imyaka 30 ishize ari muri Cinema. Mu kiganiro na InyaRwanda, Papa Sava yasobanuye ko iyi filime ye izaba irimo abakinnyi benshi, ariko hafi ya bose bazaba ari ‘extras’, cyangwa se abunganira abakinnyi bakuru. Yagaragaje ko abunganizi b’ingenzi ari Uwabeza Leocadie na Kayirangwa Alice.

Abandi bazaba ari ‘extras’ benshi ariko bafite uruhare mu gutuma filime igira ubuzima n’umuco nyawo w’umunsi nyawo ushingiye ku nkuru.

Papa Sava yasobanuye inkuru ya filime ati “Ni imvugo ikoreshwa bitewe n' uko uwo munsi wakugendekeye. Motari nawe kubera ibibazo yari afite mu rugo yibye igikapu cy' umugenzi yari atwaye aziko arabonamo icyo agurisha akabikemura, nyuma rero icyo yasanzemo cyamubereye umutwaro kimubera ishyano atabashije kwikuraho, ariko ntibyaba ibyo gusa, uwo munsi wari wamuziye nabi no mu rugo byacitse byakomeye.”

Uyu mugani w’ubuzima wa Motari, nk’uko Papa Sava abisobanura, uratanga isomo ku buryo ibibazo byo mu buzima bushobora guhindura umunsi w’umuntu wose mu buryo butunguranye.

Papa Sava yakomeje avuga ko abandi bakinnyi bazagaragara muri filime ari benshi, ariko akibanda ku kuba ubu ifatwa ry’amashusho rikomeje rigeze kure, ndetse bari gukora ibijyanye no gutunganya amashusho. Yashimangiye ko akenshi abantu bavuga ku bikorwa bitarangiye, ariko we akorera ku byo ashoboye.

Filime “What a Day” izasohoka mu kwezi kwa mbere kandi yatunganyijwe ifatanyije na Zacu, ikaba igamije kugaragaza uburyo umunsi umwe ushobora guhindura byose mu buzima bw’umuntu.

Kuri Papa Sava, iyi filime si igikorwa gisanzwe gusa. Ni igikorwa kigaragaza urugendo rwe rw’imyaka 30 mu buhanzi, aho yibanda ku buryo ashaka guhuza impano ye mu muziki, sinema n’imyidagaduro rusange.

Ni filime itanga isomo rikomeye, yerekana ubuzima bw’umuntu muri rusange, ibibazo yanyuzemo, ariko kandi ikanerekana uburyo umuntu ashobora guhangana n’ingorane n’igihe kibi. Ni igikorwa gishimangira ko Papa Sava ari umwe mu bahanzi bafite ubushobozi bwo guhuza umuziki, filime n’ubutumwa bw’umuco mu Rwanda.

'Papa Sava' yiteguye gusohora “What a Day”, filime izagaragaramo abakinnyi benshi, ariko abunganizi b’ingenzi ni Uwabeza Leocadie na Kayirangwa Alice


Filime igaruka ku buzima bwa Motari, umunsi umwe wamuhinduriye byose bitewe n’ibibazo byo mu rugo no kwiba igikapu cy’umugenzi


Umunsi umwe, isomo rimwe rikomeye! “What a Day” izagaragaza uburyo ibibazo byo mu rugo n’ibyo umuntu ahura nabyo bishobora kumuhindura

Papa Sava yishimira imyaka 30 mu buhanzi; filime ye nshya izagaragaza impano mu muziki, sinema n’ubutumwa bw’umuco


Abakinnyi benshi ni ‘extras’, ariko filime ifite ubutumwa bukomeye. Umunsi umwe ushobora guhindura byinshi mu buzima bwa muntu


Bahati Xavier ari mu bazakina muri filime ‘What a Day” igaruka ku buzima, ibibazo n’ingorane z’umuntu mu buryo bushimishije kandi bufite isomo


Umukinnyi wa filime, Umutoniwase Nadia wamamaye muri filime ‘Umuturanyi’ ari mu bakinnye muri filime ‘What a Day’


Ndayiramya Enos uri mu bakinnyi b’imena muri filime ‘Papa Sava’ azagaragara muri filime ‘What a Day’


Uwumukiza Annuarite’ wahatanye muri Art Rwanda-Ubuhanzi yakinnye muri filime ‘What a Day’


Tuyizere Musa ukina cyane ari kumwe na ‘Papa Sava’, nawe ari mu b’ingenzi muri filime ‘What a Day’

Umukinnyi wa filime, Umutoni Uwase yifashishijwe muri filime ‘What a Day’ ya Papa Sava

Iyi filime 'What a Day' izajya ku isoko muri Mutarama 2026 nyuma y'igihe kinini bamaze bayitunganya


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...