Papa Sava yavuze ko iki ari kimwe mu bikorwa ateganya gukora
nyuma y’imyaka 30 amaze mu rugendo rw’ubuhanzi, aho yifuza guhuza ubwanditsi na
sinema mu mushinga umwe.
Ibi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, nyuma
yo kwitabira imurikwa ry’igitabo “Muraho! My Name Is Kagarara” cya Ashton
Small, wamamaye nka Kagarara.
Papa Sava yavuze ko kuva agitangira gukora ubuhanzi yari
afite igitekerezo cyo kwandika igitabo cye bwite, ariko uko imyaka yagiye ihita
yaje kubona ko hari ubundi buryo bwiza bwo kubaka uwo mushinga.
Ati “Nkanjye natekerezaga gukora ikitwa ‘Who Am I?’, ariko
ntibyaba ari byo bya mbere nshyira imbere, kuko naje gusanga kubikora muri
sinema byandutira kubikora nk’inyandiko mu gitabo.”
Uyu mukinnyi wa filime yavuze ko kuba amaze imyaka 30 mu
buhanzi bitamubereye impamvu yo guhagarika imishinga mishya, ahubwo ko akomeje
gutekereza ku buryo yakomeza gusangiza abantu ibitekerezo n’ubunararibonye
yagiye yunguka muri uru rugendo.
Muri gahunda afite harimo gukora igitabo kizaherekezwa na
filime yacyo, ku buryo ibizaba biri mu gitabo bizagira n’uburyo bigaragarira
muri filime.
Papa Sava yavuze ko uwo mushinga uzaba umeze nka
‘Docfiction’, ijambo rihuza uburyo bwa “documentaire” n’uburyo bw’inkuru
y’ibihimbano, ku buryo igitabo na filime bishobora kuzuzanya mu gutanga
ubutumwa bumwe.
Ati “Nanjye nzakora ibizwi nka ‘Docfiction’. Ni igitabo
ariko kizahita kijyana na filime kuko nayo yararangiye, bikajyanirana kuko uba
ushobora kubikora byose. Ni igitabo ushobora gukora, hanyuma ukagikoramo ikindi
kintu.”
Yakomeje asobanura ko uyu mushinga ashaka kuwukora mu buryo
bwihariye, ku buryo n’ubusizi bwe bushobora kugira uruhare mu kuwubaka.
Ati “Nk’uko ndi umusizi, nshobora gukoramo ikintu kimwe kuri
buri gace, nyine kikaba gifite igice cyacyo cya filime.”
Abajijwe niba iki gitabo kizaba gikubiyemo ubuzima bwe
bwite, Papa Sava yavuze ko intego yacyo atari ukwandika ubuzima bwe mu buryo
busanzwe gusa, ahubwo ko ashaka ko kizagaragaza uwo ari we n’ibimuranga. Ati
“Kigaragaza uwo ndi we, ‘Who Am I?’.”
Papa Sava ni umwe mu bantu bamaze igihe kinini mu ruganda
rwa sinema Nyarwanda, aho amaze imyaka 30 akora ubuhanzi. Uretse gukina filime,
azwi kandi nk’umwanditsi ndetse n’umusizi.
Uyu mushinga mushya wo guhuza igitabo na filime ni umwe mu
buryo ashaka gukoresha mu gukomeza gusigasira no gusangiza abandi ibitekerezo,
ubunararibonye ndetse n’ubutumwa yakusanyije mu rugendo rwe rw’ubuhanzi.

‘Papa Sava’ yatangaje ko ari kwitegura gukora igitabo kizaherekezwa na filime
‘Papa Sava’ yanavuze ko mu gihe cya vuba azashyira hanze
filime ye nshya yise ‘Ibidashoboka byose’
KANDA HANO UBASHE KUREBA IKIGANIRO TWAGIRANYE NA ‘PAPA SAVA’
