Mu
ijoro ryo ku wa Gatanu tariki ya 30 Mutarama 2026, ubwo yamurikaga filime ye nshya
“What A Day” mu birori byabereye muri Mundi Center, Papa Sava yatunguye benshi
atangaza ko muri Nzeri 2026 ateganya gushyira ku isoko amakayi yitiriye ‘Sava’,
izina ryakunze kwibazwaho n’abakunzi ba filime ze.
Mu
mikino ya filime ya Papa Sava, izina ‘Sava’ ryagiye ryumvikana cyane, hakabamo
Papa Sava na Mama Sava, ariko umwana witwa Sava ntagaragare cyane. Ibi byatumye
benshi bibaza inkomoko n’icyo izina risobanura.
Papa
Sava yasobanuye ko ‘Sava’ yari umwana wagombaga kugaragara muri filime ye “Papa
Sava”, ariko bikaza guhinduka bitewe n’imiterere n’imyaka y’umwana wari waratoranyijwe.
Aho
iryo zina ryari kuba inkuru idasobanutse, Papa Sava yahisemo kurigira
igitekerezo gifite akamaro ku muryango nyarwanda, arihindura ikirango kigamije
guteza imbere uburezi.
Ati: "Mfite umushinga wo kubagezaho amakayi mu rwego rwo gutera inkunga uburezi.
Kuko niba abantu baramenye Papa Sava batekereza na Sava, kandi abantu mwese
muri hano mwambera abakiriya, mukambera n'aba-Ambasaderi bo kwamamaza. Aya
makayi rero mu bwoko bwose, mu ngeri zose...tuyamuritse uyu munsi,
ariko azatangirana n'umwaka w'amashuri mu kwa Cyenda (Nzeri)."
Yongeyeho
ko abakunzi be ababona nk’abafatanyabikorwa ba mbere muri uru rugendo. Ati: “Mwese
muri hano mwambera abakiriya, mukambera n’aba-Ambasaderi bo kwamamaza. Aya
makayi azaba mu bwoko bwose, mu ngeri zose, ariko azatangirana n’umwaka
w’amashuri mu kwa Cyenda,”
Uretse
umushinga w’amakayi, Papa Sava yanagaragaje icyerekezo kinini kurushaho, gushinga
ishuri ryigisha sinema, by’umwihariko mu cyerekezo cya ‘One Man Show’.
Yavuze
ko ari umushinga ateganya gushyira mu bikorwa afatanyije n’abandi
bafatanyabikorwa, agamije gufasha abato bafite impano ariko babura aho
bazihingira.
Ati: "Hamwe n'abafatanyabikorwa batandukanye, ndagira ngo mbabwire ko
Ibi
byatangajwe mu gihe Papa Sava amaze imyaka 30 mu buhanzi, agaragaza ko adashaka
gusa kumenyekana ku ruhando rwa Cinema, ahubwo ashaka gusiga umurage ugaragara,
mu burezi, mu buhanzi no mu gutoza abazamusimbura.
Mu gihe Cinema nyarwanda ikomeje gushaka icyerekezo kirambye, imishinga nk’iyi ya Papa Sava igaragaza ko ubuhanzi bushobora kurenga urubuga rwa filime, bukaba igikoresho cyo guhindura ubuzima no kubaka ejo hazaza.

Mu ijoro ryo kumurika filime 'What A Day', Papa Sava yahishuye ko izina ‘Sava’ ryamenyekanye muri filime ze rigiye guhinduka amakayi azashyirwa ku isoko muri Nzeri 2026 hagamijwe guteza imbere uburezi

Izina ‘Sava’ ryakomeje kwibazwaho n’abakunzi ba Cinema rigiye guhabwa ubuzima bushya, aho Papa Sava arihinduye umushinga w’amakayi ahuza ubuhanzi n’inyungu rusange

Mu
cyerekezo kirenze gukina filime, Papa Sava yanatangaje umushinga wo gushinga
ishuri rya sinema rizibanda kuri 'One Man Show', agamije gutoza impano z’abato no
gusiga umurage mu buhanzi
KANDA HANO UBASHE KUREBA IKIGANIRO CYIHARIYE TWAGIRANYE NA PAPA SAVA
AMARANGAMUTIMA YA MARIGARITA WAMAMAYE NKA 'PAPA SAVA' MURI FILIME YAMUVUZEHO BYIHARIYE
SASA WAMAMAYE MURI PAPA SAVA YAHURIYE KU RUBYINIRO NA 'BOSS' WE PAPA SAVA
DIGIDIGI YAVUZE KURI PAPA SAVA NYUMA Y'IMYAKA MYINSHI BAKORANA MU BIHE BITANDUKANYE MURI FILIME
