Ni igikorwa cyagaragaje ubufasha bwa Kiliziya Gatolika ku bahuye n'ibiza bikomeye, mu gihe ibikorwa byo gutabara no gushakisha abarokotse bikomeje hirya no hino mu gihugu. Ni inkunga yatanzwe binyuze mu Biro by'Umusaseridoti wa Papa bishinzwe ibikorwa by'urukundo (Apostolic Almoner's Office).
Iyi nkunga igamije gufasha mu gutanga ibikenerwa by'ibanze ku miryango yabuze aho iba n'abahuye n'ingaruka z'ibi biza. Ije mu gihe amatsinda y'abatabazi akomeje gushakisha abantu bakekwaho kuba baheze munsi y'inyubako zasenyutse.
Nk'uko byatangajwe na Vatican News, iyo nkunga yatanzwe ku bufatanye na Ambasaderi wa Papa muri Venezuela, Musenyeri Alberto Ortega Martín, ndetse na Arikiyepisikopi wa Caracas, Musenyeri Raúl Biord Castillo.
Yagaragaje kandi ko iyi ari intangiriro y'ubufasha, kuko biteganyijwe ko indi nkunga izakomeza gutangwa hashingiwe ku byo Kiliziya yo muri Venezuela izagenda igaragaza ko bikenewe.
Mu gihugu hose, Paruwasi n'ibindi bigo bya Kiliziya byafunguye amarembo byakira imiryango yimuwe n'ibi biza, mu gihe amashami ya Caritas akomeje gutanga ibiribwa, amazi meza, ibikoresho by'ibanze ndetse n'ubufasha bwo gufasha abarokotse kongera kwiyubaka mu mutima nyuma y'ibyababayeho.
Iyi mitingito yibasiye Venezuela yabaye ku mugoroba wo ku wa Gatatu, aho yapimwe ku gipimo cya 7.2 na 7.5 ku gipimo cya Richter. Yateje iyangirika rikomeye cyane cyane mu Ntara ya La Guaira, iri mu majyaruguru y'umurwa mukuru Caracas, aho inyubako nyinshi zasenyutse ndetse ibikorwa byinshi birahagarara.
Mu ngaruka zatewe n'ibi biza harimo no gufungwa by'agateganyo kw'Ikibuga cy'Indege Mpuzamahanga cya Simón Bolívar, mu gihe inzego z'umutekano n'abatabazi bakomeje gukora ubutaruhuka bashakisha abarokotse no gufasha abakomeretse.
Guverinoma ya Venezuela yatangaje ko abantu nibura 235 bamaze kumenyekana ko bahitanywe n'iyi mitingito, mu gihe abandi hafi 1,000 bakomeretse. Icyakora, abayobozi bemeza ko umubare w'abahitanywe n'ibi biza ushobora kwiyongera kuko hakomeje gukorwa ibikorwa byo gushakisha ababa baheze munsi y'inyubako zahindutse amatongo.
Nyuma y'iyi mitingito kandi hakurikiyeho kunyeganyega kw'ubutaka inshuro zirenga 20, byumvikanye no mu bice bimwe by'igihugu cya Colombia, bituma abaturage benshi bakomeza kugira impungenge z'uko hashobora kongera kuba indi mitingito.
Perezida wa Venezuela, Delcy Rodríguez, yatangaje ibihe bidasanzwe by'ibiza mu gihugu, ashimangira ko Intara ya La Guaira ari yo yibasiwe cyane n'ibi biza. Hagati aho, Minisitiri w'Umutekano mu Gihugu, Diosdado Cabello, yasabye abaturage kwirinda gusubira mu nyubako zangiritse mbere y'uko zigenzurwa n'inzobere.
Yagize ati: "Turasaba abaturage kuguma ahantu hafunguye no kwirinda kwinjira mu nyubako zangiritse kugeza igihe inzobere zizaba zimaze kugenzura niba zitekanye."
Kiliziya Gatolika na yo yahuye n'ingaruka z'ibi biza. Kiliziya Nkuru ya Caracas, amaparuwasi menshi, amaseminari n'izindi nyubako za Kiliziya zangiritse ku buryo bugaragara. N’ubwo bimeze bityo, abayobozi ba Kiliziya bakomeje kwakira ababuze aho kuba, babafasha kubona ibiribwa, aho kuba by'agateganyo ndetse banabaha ihumure n'ubufasha bwo mu rwego rw'iyobokamana.
Mu gihe ibikorwa byo gutabara bikomeje, ibihugu bitandukanye byo ku mugabane wa Amerika n'ahandi ku isi bikomeje kohereza inkunga n'amatsinda y'abatabazi, mu cyizere cyo gukomeza kurokora ababa baheze mu nyubako zasenyutse no gufasha Venezuela kongera guhaguruka nyuma y'iki cyago gikomeye.




Papa Leo yoherereje Venezuela inkunga ya Miliyoni 166 Frw nyuma y'imitingito yahitanye abarenga 235
