Ibi yabitangaje ku wa 16 Kamena 2026, ubwo yaganiraga n'itangazamakuru hanze ya Villa Barberini i Castel Gandolfo, aho ari mu kiruhuko cy'impeshyi. Ni ikiganiro cyagarutse ku bibazo bitandukanye birimo aya masezerano ya Amerika na Iran, urugendo rwe muri Espagne, ikibazo cy'abimukira ndetse n'ibibazo biri hagati ya Vatican n'Umuryango wa Saint Pius X (SSPX).
Nk’uko tubikesha ikinyamakuru Vatican News, abajijwe icyo atekereza ku masezerano y'agateganyo hagati ya Amerika na Iran, Papa Leo yavuze amagambo make ariko afite uburemere, agira ati: "Dushimire Imana."
Yongeyeho ko yizeye ko ayo masezerano ateganyijwe gushyirwaho umukono mu minsi mike ari imbere azahinduka intambwe ikomeye iganisha ku iherezo ry'intambara n'ubwiyunge burambye.
Papa yavuze ko nubwo hakiri ibibazo bigomba gukemurwa, ikintu cy'ingenzi ari uko impande zombi zahisemo kuganira aho gukomeza gukoresha intwaro. Yashimangiye ko ibiganiro bya dipolomasi ari byo bifite ubushobozi bwo gukemura amakimbirane arambye kurusha intambara.
Kiliziya ikomeje kwamagana intambara
Si ubwa mbere Papa Leo agaragaza ko adashyigikiye intambara. Mbere y'urugendo rwe muri Espagne, yari yabwiye abanyamakuru ko mu bihe isi ifite intwaro zifite ubushobozi bukomeye bwo kurimbura abantu benshi, inyigisho ya kera yiswe "Intambara iboneye” ikwiye kongera gusuzumwa.
Yavuze ko ubushobozi bw'intwaro z'iki gihe butuma ikibazo cy'intambara kidashobora gukomeza kurebwa nk'uko cyarebwaga mu binyejana byashize, ashimangira ko ibiganiro ari byo bigomba guhabwa umwanya wa mbere.
Yagarutse ku rugendo rwe muri Espagne
Papa Leo yavuze ko yanyuzwe n'urugendo rw'iminsi irindwi aherutse kugirira muri Espagne, aho yahuye n'abakirisitu, abayobozi ba Leta ndetse n'imiryango ifasha abimukira.
Yavuze ko uru ruzinduko rwamweretse uburyo abantu benshi bafite umutima wo kwakira no gufasha abahunze intambara, ubukene n'akarengane.
Muri uru rugendo, Papa yasuye ibirwa bya Canary Islands, kimwe mu bice byakira umubare munini w'abimukira bambuka Inyanja ya Atlantique baturutse muri Afurika.
Yongeye gusaba kubaha ubuzima n'agaciro k'abimukira
Mu kiganiro cye n'abanyamakuru, Papa yongeye gushimangira ubutumwa amaze iminsi atanga ko ikibazo cy'abimukira kitagomba kureberwa mu mibare gusa.
Mu ruzinduko rwe muri Canary Islands yari yavuze ko "agaciro ka muntu kadaterwa na pasiporo afite," asaba ibihugu gushyiraho inzira zemewe kandi zitekanye zo kwakira abimukira, no kurwanya abacuruza abantu babashyira mu kaga.
Yanavuze ko kwita ku bimukira bidakwiye kurangirira ku kubakira inkambi cyangwa kubaha ibiribwa gusa, ahubwo ko hagomba kubaho uburyo bubafasha kwisanga mu buzima bushya no kugira uruhare mu iterambere ry'aho bageze.
Amagambo ya Papa Leo agaragaza ko Vatican ikomeje gushyira imbere ibiganiro, ubwiyunge n'ubumuntu mu gukemura ibibazo byugarije isi. Yaba ku ntambara iri hagati ya Amerika na Iran, ikibazo cy'abimukira cyangwa amakimbirane ari muri Kiliziya, ubutumwa bwe bukomeje kwibanda ku mahoro, kubahana no gushakira hamwe ibisubizo birambye.
Gutangaza ko yishimye amasezerano ya Amerika na Iran no kongera gusaba amahanga kubaha uburenganzira bw'abimukira, ni kimwe mu bimenyetso by'uko Papa Leo ashaka ko Kiliziya ikomeza kuba ijwi riharanira amahoro n'ubwiyunge mu isi ikomeje guhura n'amakimbirane.